Digiqole ad

Umutoza Constantine yiteguye amayeri yose Libya ishobora kuzakoresha

Mu kiganiro Philip Constantine, umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru ‘Amavubi’ yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 29 Gicurasi mbere y’uko umukino uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Libya kuwa gatandatu uba, yavuze ko agifitiye icyizere ikipe ye nacyane ko itatsinzwe mu mukino ubanza kandi ngo yiteguye amayeri yose Libya ishobora gukoresha ngo ibone intsinzi.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Stephen Philip Constantine.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Philip Constantine.

Constantine yabwiye abanyamakuru ko kuba ikipe y’igihugu ya Libya itarabashije gutsindira Amavubi mu mukino yari yakiriye bizatuma iza ishaka igitego cyane, ariko ngo ntampungenge kuko yayize imikinire yayo.

Constantine yavuze ko mu myitozo ibera mu muhezo utemerera n’itangazamakuru kuhagera, imyitozo ikorwa gatatu ku munsi kandi ngo iri kugenda neza n’ubwo bikimugoye cyane kuko abakinnyi benshi atarabamenya.

Abajijwe impamvu yashyize ikipe y’igihugu mu muhezo, yagize ati “Ndagira ngo mu nyumve neza ntamwanya n’abonera buri munyamuku, nzajya ntegura ikiganiro namwe byibuze rimwe mu cyumweru cyangwa ukwezi kugira ngo mbabwire amakuru mwifuza kumenya.”

Ibyo yagiye atangaza ku bakinnyi batandukanye bibazwaho muri iki gihe

Avuga ku mukinnyi Iranzi J.Claude winjiye mu ikipe y’igihugu by’igitaraganya akiva mu mvune asimbura rutahizamu Uzamukunda Elias Baby, umutoza Constantine yavuze ko Iranzi koko yaramaze igihe kinini adakina kubera imvune ariko uburyo ari kumubona mu myitozo bitanga icyizere dore ko ngo ari n’umukinnyi mwiza

Avuga kuri rutahizamu Uzamukunda Elias Baby utazakina umukino wo kwishyura kubera impamvu ze, Constantine yagaragaje ko atabyishimiye.

Yagize ati “Ibintu byabaye ntibyumvikana, waba ukina muri Tanzania, yaba muri Espagne cyangwa n’ahandi wagakwiriye kumenya ko ikipe y’igihugu iyo igushaka ugomba kugaruka mbere y’ibindi.”

Constantine yabwiye abanyamakuru ko yavuganye na Baby amubwira ko azaza ku wa kane cyangwa kuwa gatanu habura umunsi umwe ngo umukino ube ariko ngo icyo gihe kuri we nk’umutoza yumva ntampamvu zaba zimuzanye.

Ku kibazo cy’abakinnyi Eduin na Mbuyu bahamagawe bakanga kwitabira, umutoza w’amavubi yavuze ko baje gufata umwanzuro wo kubihorera kuko yaganiriye n’umwingiriza we Casa Mbungo André akamubwira ko hari abandi bakinnyi beza bakoreshwa.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima nawe wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko imbere mu ikipe umwuka umeze neza, kandi ngo biteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma kuko bigishoboka gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya kandi basanga bigishoboka.

Haruna kandi yavuze ko we n’abakinnyi ahagarariye bishimiye umutoza mushya kuko ngo kuva yatangira kubatoza urwego rw’imikinire y’ikipe y’igihugu ruri kugenda ruzamuka.

Gusa akavuga ko kubera ko uburyo barimo gutozwa ari bishya ngo ntabwo bari babyibonamo 100%.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish