Amaze imyaka itatu asaba imitungo ya se yatsindiye mu nkiko
Umutoniwase Liliose imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasigaye yonyine. Mu gihe cyashize yabwiye Umuseke agahinda aterwa no kuba imitungo ya se yaragurishijwe na se wabo, akaburana agatsinda ariko umwaka ugiye gushira atarahabwa imitungo y’iwabo nk’uko akarere ka Gasabo kabitegetse bwa nyuma tariki 30/07/2012 nk’uko bikubiye mu ibaruwa yeretse Umuseke. Uyu mukobwa nyamara imitungo y’iwabo yayemerewe kuva mu 2011 kugeza n’ubu ntarayihabwa.
Gakwavu wabyaraga Umutoniwase, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi we n’umuryango we wose uretse uyu mwana w’umukobwa. Yari yubatse mu murenge wa Kimironko i Nyagatovu, mu karere ka Gasabo mu mudugudu w’Urugwiro.
Umwe mu bavandimwe ba Gakwavu (Jean Murekezi) warokotse Jenoside yaje kwemeza ko nta muntu ukomoka kuri Gakwavu warokotse, maze agurisha inzu n’ikibanza Gakwavu yari yarubatsemo.
Umutoniwase aho amenyeye ubwenge kuko yari muto akamenya iwabo, yaje gusanga se wabo yaragurishije ibyabo, atangira imanza.
Yaburanye na se wabo n’abantu baguze inzu na we, arabatsinda akarere ka Gasabo gategeka ko asubizwa imitungo nyuma bitarenze tariki 30/07/212. Umutoniwase agaragaza impapuro zigizwe n’amabaruwa yanditswe n’akarere ka Gasabo zigaragaza ko yatsinze urubanza kandi agomba gusubizwa umutungo w’iwabo cyangwa agabwa ingurane y’umutungo w’iwabo.
Mu ibaruwa y’Akarere ka Gasabo, isaba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge gukemura icyo kibazo bitarenze iyo tariki, iyo ngurane itaboneka akohereza raporo bitarenze tariki 05/08/2012. Hari hashize umwaka uyu mwana w’umukobwa yemerewe n’akarere ko agiye gusubizwa imitungo ya se.
Uyu mukobwa acumbitse i Kayonza mu muryango utari uwe yagiyeyo kubera umwana waho yiganye na we bakaba inshuti, Umutoniwase ubu ni umukobwa w’inkumi ukeneye aho kuba, arangije amashuri yisumbuye, nta kazi afite, nta n’ubushobozi buhagije afite bwo guhora i Kigali mu buyobozi akurikirana imitungo y’iwabo.
Umutoniwase w’imyaka 26 mu kwezi gushize yaganiriye n’Umuseke, ati “Nshimira umuryango undera (i Kayonza) ariko ubu ndi mukuru nkeneye aho kuba, reba imyaka ishize ntsindiye gusubizwa iby’iwacu ariko n’ubu sindabihabwa.
Umuyobozi wese wo mu karere ka Gasabo ikibazo cyanjye arakizi, kuki bananiwe gusohora mu nzu ya data umuntu uyirimo kandi narayitsindiye? Kuva mu 2011 nabyirukanseho ngo nsubizwe iby’iwacu, baransiragiza kugeza aho udufaranga nari mfite tunshiranye ngasigara mbahamagara kuri telephone, bigera n’aho noneho batangira kujya bankupa.”
Umutoniwase yasigaye wenyine mu bana barindwi bavukanaga n’ababyeyi bose barishwe muri Jenoside, avuga ko nta bushobozi afite bwo gukomeza ingendo ziza gukurikirana ibyo yatsindiye mu nkiko.
Nk’uko bivugwa n’abatuye hafi aha, iyi nzu yatsindiye imaze kugurishwa gatatu, mbere yaguzwe na Baragiye, ayigurisha Amran, Amran ayigurisha Mukanyirigira Bertilde (Mama Gasasira) ari na we ubu uyibamo.
Icyo gihe aganira n’Umuseke yavuze ko afite ubushobozi yajya kureba Perezida wa Repubulika kuko icyizere yari afiteye ubuyobozi bw’Akarere cyayoyotse.
Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere bwari bushinzwe gukurikirana ikibazo cy’uyu mwana ntibagira icyo bakivugaho, umwe mu bayobozi icyo gihe yabwiye Umuseke ko yakivugaho ari uko ahawe uburenganzira n’Akarere. Umuhate wo kubumusabira ntiwashobotse.
Kuri uyu wa 07 Gicurasi ku karere ka Gasabo hateranye inama yo gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko bikunze kugenda buri wa gatatu. Uyu munsi hari lisiti y’abagomba gukemurirwa ibibazo ariko hari n’abandi benshi baje nabo bafite ibibazo n’ubwo batari kuri iyo lisiti ya none, kimwe na Umutoniwase na we wari muri aba, aje kubaza aho ikibazo cye kigeze.
Nyuma y’iyi nama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Gasabo baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, Theophile ………….yatangarije Umuseke ko icyo kibazo akizi ko ariko cyakurikiranywe ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, nyuma haza no kujyaho komisiyo yihariye ishinzwe kugikurikirana.
Yavuze ko koko Umurenge wa Kimironko wohererejwe ibaruwa iturutse mu karere isaba ko icyo kibazo cyarangira ariko bitewe n’uko Umutoniwase yavaga kure (Kayonza) kandi ibaruwa nta yindi myirondoro ye yariho, babuze uwibutsa icyo kibazo.
Uwimana Marie Louise, akaba Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Umuseke ko akarere kasanze ubu bitashoboka ko Umutoniwase abona imitungo yo kwa se, ko ahubwo azahabwa ingurane.
Yagize ati “Uyu mwana kimwe n’abandi twiyemeje kumushakira ikibanza ahandi hantu, ariko ubu nta mafaranga akarere karabona.”
Impamvu ngo ni uko bene kugura imitungo y’iwabo wa Umutoniwase Liliose baba baramaze kubona ibyangombwa bya burundu by’iyo mitungo bityo bikaba byazagorana kubitesha agaciro kuko, inkiko icyo gihe arizo ziba zifite ijambo.
Twabajije uyu muyobozi igihe bizafata ngo ikibazo cy’uyu mwana kirangire abone aho aba, Uwimana Marie Louise yongera gushimangira ko nta mafaranga ahari ubu yo guhita bikorwa, ariko ko Umutoniwase nagaragaza ko nta hantu afite ho kuba azacumbikirwa n’Akarere gafatanyije n’Umurenge.
Umutoniwasewase nyamara yasigaye wenyine mu muryango we n’aho aba ni aho acumbitse mu bantu batamufiteho inshingano izo arizo zose.
Uwimana Marie Louise ati “Hazabanza gushakwa ikibanza, ubwo hazakurikiraho gushaka uko yubakirwa.”, ibintu byumvikana ko bitazakorwa vuba.
Nubwo bimeze gutya ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko yemera ko Umutoniwase agomba gusubizwa uburenganzira bwe.
Yagize ati “Uko byagenda kose umwana agomba guhabwa uburenganzira bwe, agasubizwa imitungo ye mu buryo ubu cyangwa buriya.”
Umutoniwase we arakibaza mu by’ukuri igihe azabonera uburenganzira ku mutungo w’iwabo kugira ngo na we agire aho aba akomereje ubuzima, nyuma y’imyaka itatu ategereje…
Nyuma yo kuvugana na Umutoniwase yemeye ko telephone ze zishyirwa hano ku wifuza kumufasha wese mu nzira z’amategeko akaba yamuvugisha, Telephone ye ni 0782223451
Ange Eric HATANGIMANA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Justice delayed is justice denied. Uyu mwana ntakwiye kurenganywa ategereza undi munsi numwe ataragezwa muby’iwabo kandi ubuyobozi nabwo bwemeye yuko ubu ali ibye. Uboyobozi bwa Gasabo n’izindi nzego zishizwe kubahiriza imyanzuro yifashe n’abibifitiye ubwangombwa mutegereje iki ngo iby’uyu mwana bekemukire burundi kandi bidakomeje kudindizwa?
Justice delayed…………
Ibyo mbona birambabaza cyane, abayobozi ba gasabo bakwiye gukurikiranwa mubucamanza. Uyu mukobwa niba abishaka azambwire mufashe gusahaka umwunganira mubyamategeko maze akurkirane abayobozi bagasabo bamwimye ibye. BIBILIYA IRAVUGA NGO BAZABONA ISHYANO ABAMBURA IMFUBYI NABAPFAKAZI, BAYOBOZI BAGASABO NZI KO MURI BUSOME IKI ITEKEREZO CYANJYE, NIBA MUDASHAKA UMUVUMO UYU MWANA NIMUMUHE IMITUNGO YE ESE ARIMWE BWE MWAKWIFUZAKO ABANA BANYU BAZAMBURWA IMITUNGO YANYU IGIHE MUZABA MUTAKIRIHO? MUZABONA ICYANO; MWANA WUMUKOBWA IHANGANE KANDI UZAJYE WITONDA BATAZAKUROGA CYANGWA BAKWIRENZA MUBUNDI BURYO AHASIGAYE IKIBAZO CYAWE UZAKIGEZE MUBINYAMAKURU BYOSE BYO MURWANDA, NUBISHAKA UZASABE UBUFASHA ABANYARWANDA BOSE KUKO HARACYARI ABAFITE UMUTIMA WO KURENGERA IMFUBYI, IHANGANE KANDI NTUCIKE INTEGE ABO BOSE BAGURISHA IBITARI IBYABO BAMENYEKO UMUNSI UMWE IBYO BAGUKORA BIZABAKOROZA KANDI BAKAZAKORWA NIKIMWARO; UWO SOWANYU NAWE WGURISHIJE IBITARI IBYE AZAJYE YICARA YUMVE KO YAHEMUE KANDI AJYE AGENDA YUMVE AFITE IKIMWARO. NUBWO NTAKUZI ARIKO IKIBAZO CYAWE KIRAMBABAJE, RWOSE BANYARWANDA MUSOMA IYI NKURU NIMUFASHE UYU MWANA UYU MUKOBWA ABONE IMITUNGO YE NTAMPAMVU YOGUKOMEZA KWANGARA KANDI AFITE INZU NIMIRIMA BYABABYEYI BE, ARIKO BAYOBOZI BURWANDA MUSOMA IYINKURU NAMWE ACAMANZA BURIYA IYO MUBONYE UMWANA NKUYU ARENGANA MWUMVAROHO YANYU ITABAKOMANGA? AHA ICYO NZI NKO NTAWE UZARYA IBY IMFUBYO NGO ABIHEZE, WAMWANA WE NTUZIGERE UCIKA INTEGE KANDI NZAJYA NG– USENGERA IMANA IZAKEMURE IKIBAZO CYAWE KUKO AGAHINDA UFITE MUMUTIMA NZIKO ARI KENSHI BITEWE NUKO UNYURA KUNZU YAWE ARIKO NTUBE WANAYIHINGUKAHO, YOOOO SHA NDABABAYE PEEE ARIKO BAYOBOZI BAGASABO NUBWO MURI IBIKOMEREZWA IMBERE Y’ABAKENE ARIKO KUMANA MURI UBUSA, KUMANA MURI ZERO KANDI NDABAGAYE NJYEWE MWENE RWABUKWISI
Ni ukuri birababaje kubona akarengane kakibaho muri aka kageni. Umutoniwase ni ave ku by’Akarere ka Gasabo ahubwo agane inzego z’Ubutabera. Azatange ikirego ku rwego rw’ubugenzacyaha ashingiye ku ngingo ya 612 du code penal arega sewabo n’uwaguze inzu n’ubutaka bwari ubwa se wa Umutoniwase cyane ko sewabo agurisha aho hantu yatanze amakuru atariyo avuga ko mwenenyina yapfanye n’abamukomokaho bose. Impamvu uriya waguze agomba kuregwa ni uko yamenye ko icyo kibanza n’inzu yaguzebifite nyirabyo, aho gukurikirana uwamugurishije ibitari ibye ahubwo akihutira gushaka impapurompamo z’ubwo butaka ashingiye ku masezerano atubahirije amategeko kuko yaguze n’utari nyir’ubutaka nkuko ingingo ya 276 du CCLIII.
None se abatari mu byabo babaye aribo bahabwa ingurane, nyiribintu akaba ariwe ubijyamo. UBUNDI SE SINJYA NUMVA ABAYOBOZI ARIMWE MUVUGA KO URUBANZA RWACIWE RUBA RWABAYE ITEGEKO. None se banyakubahwa kuki bigera ku MPFUBYI bigahinduka. Jye na bwira mama GASASIRA akabisa LILIYOZE mu byase GAKWAVU maze akaba ariwe wihanganira igihe AKARERE KAZABONERA AMAFARANGA. Kuko ntimutubeshye icyangombwa cya burundu rwose giteshwa agaciro.
Ibyo Vice Mayor avuga ko byagorana gukura uriya muntu munzu ngo kuko afite ibyangombwa bya burundu ntacyo bivuze kuko mu itegeko ni uko igihe cyose byagaragaraye ko ibyemezo by’ubugure byifashishijwe hatangwa icyemezo cya burundu cy’ubutaka byateshejwe agaciro n’urukiko, icyo cyangombwa giteshwa agaciro maze nyir’ibintu akaba ariwe uhabwa ibyo byemezo bya burundu. Ibyo bivuze ko Mutoniwase niba afite imyanzuro y’urukiko ndetse n’irangiza rubanza yakwihutira kujya ku karere kwandikisha ubutaka bwe yatsindiye ahasigaye ikigo cy’ubutaka n’ubuyobozi bw’ibiro by’ubutaka mu karere busigare bikurikirana kugeza abonye icyemezo cya burundu. Naho ibyo gukura umuntu mu nzu hakwiye kubanza kwandikirwa ndetse no guhabwa igihe gito utuye mu nzu ngo abe avuyemo. Uwo utuye muri iyo nzu agahabwa copy y’imyanzuro y’urubanza ndetse n’iyi rangizarubanza. Bityo rero igihe cyagera uri mu nzu atarayivamo hakifashishwa ingufu za leta. Umukozi mu by’ubutaka mu Rwanda
Mu mategeko baravuga ngo “Caveat emptor”, cyangwa ngo kola “due diligence” utaliwagila icyo ugula cyane cyane bikeneye amafaranga menshi. N’ukuvuga ngo, utali watanga amafaranga yawe banza wiyemeze yuko koko ukigurisha abifitiye uburenganzira. Naho ubundi amafaranga uba usa n’uyasutse mu rwobo, cyangwa uyatwitse. Iyo utabikoze ugomba kwemera ko uhombye, ni wowe uba wizize. Option yindi uba ufite icyo gihe n’ugakurikirana uwakikugurishije akoresha amanyanga kuko yagurishaga ikitali icye, atarafitiye uburenganzira ahawe na nyiracyo ngo akimugurishirize. Ikigenzi nuko ibyo bibazo bireba uwaguze n’uwamugulishije, bitareba nyili bintu utaligeze atanga uruhushya ngo ibye bikugulishwe. Ubwo rero uyu witwa ngo yaraguze yibeshya akaba akili mu by’uyu mwana abilimo sans droit, ni squatter illégal! Cyeretse niba hali izindi mhamvu tutabwirwa muli iyi article zituma abayobozi bemerera uwo muntu gukomeza kugundira ibyabandi, naho ubundi nabo barakora amakosa buli munsi bamwemerera kubigumamo kandi nyirabyo yaraberetse bihagije yuko ashaka ibye hatongeye gushira n’umunsi numwe.
uyu mwana njye mbona yahabwa umutungo w’iwabo kuko nirwo rwibutso, abo baguze babe aribo bahabwa ingurane. kuko uwo mwana ntabwo agahinda yazagakira.
Uyu mwana nasubizwe imitungo ya se nta zindi mpaka. Ubuyobozi nibureke kumubindikiranya, ahubwo abo bantu bavanwe mu mitungo baguze mu manyanga.. Umuyobozi usobanura ngo ntiyasubizwa imitungo y’iwabo kuko ngo abaguze babonye ibyangombwa bya burundu? Ibyo ni ibiki koko? Baba barabibonye se bwo byakuraho ko ari umutungo wa Gakwavu wgurishijwe n’utari nyirawo? Uwo muyobozi ahubwo abifitemo urauhare bamweguze. Ndabona umwanzuro w’urukiko wakurikizwa, ndetse bagaha n’umwana indishyi z’akababaro zo guhora asiragizwa kubera kuniga uburenganzira bwe. Igihugu cyacu kiracyafite ibibazo koko. Umuvunyi narenganure uwo mwana kandi abamubindikiranyije bose bahanwe by’intangarugero, birakabije.
Yoooooo , namuha inama yo kwiyambaza umuvunyi bahita bamurangiriza ikibazo kuko nanjye nagize ikibazo kimeze neza nk iki urwego rw igihugu rw umuvunyi ruramfasha nsubizwa ibyo natsindiye.Azajye ku muvunyi yitwaje n ayo ma kopi yose n amabaruwa yose yagiye yandikirwa abayobozi
Akarengane kazavanwaho n’ ubwami bw’ Imana koko! Urabona ukuntu abayobozi ba Gasabo basubiza bashize amanga ngo ni ibintu bizafata igihe? Ubwo se icyemezo cy’ Urukiko kimaze iki? Kuko urimo afite ingufu gusa? Uyu mwana azashakishe umuheshawinkiko w’ umwuga niwe uzakemura iki kibazo wenda akamusaba akazamwishyura birangiye cyangwa akitabaza inshuti. Komera sha , nta mvura igwa ntihite ikibazo cyawe kizarangira bitinde bitebuke
Dore ishyano kwa Willy !!umuntu nkawe wananiwe gukemura ikibazo cy,iriya mfubyi koko!undi nawe ngo bahawe ibyemezo by,umutungo bya burundu !!!hahaaaaa!!ruswa dot com something wrong there !ziriya ni impapuro ma chere !ukuri ni ikindi none murarerega umwana ngo muzashaka aho mumuha nk,aho ari inkunga mumutera nta soni ku byo papa we yari yaravunikiyemuzashya bitarangira !!uyu Marie Louise nta sens y;ububyeyi agira sinon yakabaye yarishyize mu mwanya wa nyina w,iyi mfubyi akumva son enfant ari dans la rue ashaka ibyo yasize atabihabwa,,sha humura Nyagasani ntahumbya ku marira yawe azakurenganurana ubukana Marie Louise uyu azasaza atibagiwe hamwe n,ikipe yose yanze kukurenganurakandi be careful bakwica ikindi kandi uzabwire umunyamakuru ujya muri conference de presse na HE azamukubarize we ntarya iby,imfubyi kizahita kirangira humura rwose!!komera bizarangira
vice mayor bera urwanda igisubizo wirubera ikibazo wiba interagahinda mumutima washenguwe n, ishavu ryo kuba umwana w, umwangavu yarasigaye ari INCIKE kandi atarabihisemo INDANGAGACIRO y, ubunyarwanda n, uguha agaciro buri wese subiza amaso inyuma utekereze ngo ese uyu abaye atri umwana wange ibi birimo kubaho. reka guheza umwana ishyanga . mwana w, umukobwa ihangane ariko ; KWIBOHOZA BIRAHARANIRWA NTABWO BITORAGURWA . haguruka ugane inzego zitandukanye hari IMANA izakureberera bana NAYO.
Mana yange ,,mbuze icyo nvuga!!!ese ubu bwoko buzarenganwa kugeza ryari koko??ubu mumyaka20 yose uyu mwana yimwe utwo se yasize aruhiye koko??mwa buyobozi bwa gasabo mwe ubwo koko nta soni???muzabona ishyano abanga kurenganura imfubyi mubifitiye ububasha!!liliose komera witabaze umuvunyi kandi niwunva aho perezida wacu yagiye guhura nabaturage uzageyo umubwire muruhame we ntarenganya imfubyi azabiguhesha!!!bigushuka ngo bazashaka ikibanza bakubakire si imfashanyo baguha nibaguhe ibyaso birahari ninarwo rwibutso rwiwanyu maze ibyo bibanza bazabihe abo baguze mumanyanga!!!!Mana we ndababaye gusa!!!!!
Ese Madam Marie Louise, wowe ubundi watsinze umwana w’imfubyi muri kuburana urubanza nk’uru rw’inzu ubamo??????????????????
Yoooo! Birabaje cyane kurya imfubyi! bikongeraho kuba yariciwe ababyeyi muri genocide!!!!! Ibyo bintu kuki bigomba kugera kwa Perezida wa Republika nk’aho inzego zibishinzwe zitabaho? Abo bakora iki? Abo nibo bagomba kurebera Perezida wa Republika mu nzego bashinzwe! Ariko ntibabikora! Bizakorwa na nde? Nibarenganure iyo mfubyi nta rwitwazo rundi kandi bakurikize amategeko nta kindi! Niba hari ikindi bakivuge nacyo! Ese baratinya nde? Harimo tena! Kuba ibyo bintu bikigaragara mu nzego z’ibanze hari ikibazo. Ariko niba bananiwe kurangiza urubanza nibiba ngombwa uwo mwana azagezwe kur Perezida wa Republika amurenganure ntakindi. Ntabwo ndi i Kigali ariko ndababaye cyane kandi nifatanije n’iyo mfubyi irengana!!
Ndasaba kumpera adresse yanjye uwomwana kugirango tumushakire avocat ugomba kumwunganira mu Urukiko kugirango asuburane umutungo wase nkuko byategetswe ni Inzego zibishinjwe. Adresse yanjye ni: ALPHONSE K. NKUBANAJan Dekkerstraat No.17902JG HoogeveenPays-Bas/HollandeE-mail: [email protected] kubona ubuyobozi bwo Akarere busobanuro ko umuntu atagomba kuva mubintu bitaribye ngo kubera ko afite impapuro z’ubutaka zaburundu. Amategeko avuga ati:Utunze ibintu nta buriganya ni utunze ibintu
yita ibye, yishingikirije ibyemezo bidashidikanywaho atazi inzitizi. Igihe
bamumenyeshereje inzitizi, icyo
igihe ibyo bintu ntibiba bikiribye. Agomba gusubiza ibyo bintu nyirabyo ariwe NYAKWIGENDERA GAKWAVU JANVIER uhagarariwe niyo MFUBYI UMUTONIWASE HAKURIKIJWE
(i)
Iteka rya Ministri No.0001/2008 ryo kuwa 01/04/2008
rigena ibyubahiriza mu gukodesha ubutaka Article 57: Ibyerekeye
gukemura impaka :« Impaka zosezerekeranye
n’itangwa ry’ubutaka, isubizwa ry’ubutaka, ikodeshwa ry’ubutaka, ihindurwa
ry’ubukode n’iseswa ryabwo n’ingaruka zabyo zibanza gushyikirizwa urwego
rwafashe icyemezo. Urwo rwego rugombagusubiza mu minsi cumin’itanu (15) kuva
rugejejweho ikibazo. -Iyo uwatanze ikibazo
atanyuzwe, cyangwa uwafashe icyemezo atarashubije mu gihecyagenwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo,
agishyikiriza urwego rwo hejuru rufite inshingano ku butaka. Utishimiye igisubizo yahawe
n’urwego rwafashe icyemezo ageza ikibazo cye ku rwego rwo hejuru mu minsi
cumin’itanu (15) kuva umunsi amenyesherejwe icyo gisubizo n’urwego rwo hasi. – Utanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urwego rwo hejuru, yitabaza inkiko
zibifitiye ububasha.Igihe Uwo mwana yatsindiye ibintu byase mu Urukiko, ntamuntu uwariwe wese ufite uburenganzira bwo kutamuhesha ibintu bye. Kuvuga rerro ngo bamuguranire ibyo ntabwo aribyo. abobantu bahatuye aribo bajya guha ikibanza cyo guturamo.Abazi uwomwana bazamuhe adresse yanjye kugirango nzareber uko namusha gushiraho HUISSIER WO KUJYA KUVANAMO ABOBANTU HALURIKIJWE AMATEGEKO N’uRUBANZA RWACIWE N’URUKIKO
A.K.N
Murakoze ku gitekerezo cyanyu mutanze.
E mail yanyu turayishyikiriza Umutoniwase Liliose.
Webmaster/UM– USEKE
Muragowe bayobozi batarenganura imfubyi za jenoside yakorewe abatutsi.Ijisho ry’Imana rirabagendaho ijoro n’amaywa.Igihembo cyanyu kizangana n’uburemere bw’ibisubizo mwaboneye ibibazo mwirengagiza gukemura.Amarira y’imfubyi aratabaza impuhwe zo mu ijuru!
mwiriwe? ese uyu mwana FARG yaba yarayigejejeho ikibazo cye? kuko numvako farg irigufasha abana mukubona imitungo yababyeyi babo .jye kuvuga ngo azubakirwa sibyumva kuko hariya umwana azajya yumva ko akirikumwe nababyeyibe kuko niho bavunikiye ndavuga kuhubaka ubundi cyraziraga kugurisha igicumbi cyiwanyu kuko niyukigurishije ntuhamara
Ariko nagirango mbaze uwo muyobozi wungirije w’akarere yize iki? ngo umwana azashakirwa ikibanza kuko ufite ibyi iwabo yabonye ibya ngombwa bya burundu? none se ko kutamenya amategeko bitavano ko atariho iyo atayazi nta nifashisha notaire w’akarere ngo amugire inamako aricyo abereye mu karere kugurisha icyundi ubwo bugure nta gacaro byongeye kandi kuba uwo yarabonye ibya ngombwa urukiko rwabitesha agaciro mufashe umwana abone ibyabo naho kumugurira hari igihe mwamuha ahatameze nk’iwabo nyamuneka nimutabare uwo mwana
umuntu waba ufite address y’uyu mwana yayingezaho yayiduhaye hano, ko jye nshobora kumufasha mu kibazo kigagezwa ku babikemura byihuse, Liliose niba ushobora kugera kuri uru rubuga wampa numero yawe, cg se abakozi b’umuseke mwadufasha kumugeraho, jye nukuri namufasha. mwabikora mubinyujije kuri e-mail nakoresheje nohereza iyi nkuru.
Umutoniwase Liliose
Telephone: 0782223451
Nagane Transparency International Rwanda izamufasha kandi ikibazo cye kizakemuka.
mwumvise ijambo ry’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage! ese niba ibyemezo afata bimeze bityo ubwo murumva tugana hehe? harya ngo iriya mfubyi izabagaragarize iki batabona? ese niba umuyobozi atanga igitekerezo nk’iki mu itangazamakuru, iyo yihereranye umugana bigenda bite.iyi ni customer service ndababwiye
Aha iby’abavandimwe b’iki gihe ni agahomamunwa ko mbona aribyo byeze se ubwose se wabo uwo ataniyehe n’interahamwe zamwiciye? niba mushaka kumenya akarengane nk’aka uyu mwana yagiriwe mugane mu Karere ka Rwamagana murebe uburyo abavandimwe bahuguza ibyo kwa se wabo bagashaka no kwica mu kase wabo aribo bakagombye kumurengera kandi nabo bacitse ku icumu.Imana nitabare bwangu.
Ibuka niba itabasha kwinjira mukibazo nk’iki cy’uyu mwana w’imfubyi yirera yaba ikwiye guhararika imirimo. Uyu mwana biragaragara ko ashobora no kugirirwa nabi ubwo ikibazo cyagiye hanze, bariya banyambaraga bashobora kumwirenza.Gusa kubera ko Imana ikunda imfubyi ntacyo azaba nuwabigerageza yamuvana kuri iyi si atarabikora. Vice Mayor ibyo yavuze ntamuntu ufite umutima bitababaje kandi koko akwiye gusaba imbabazi twese twumvishe position nkiriya yo kurenganya udafite umurengera wari ukwiye kuba ari uwa Leta kandi tuzi ko ntawuyinanira ibishatse uyu munsi uriya uri munzu yayivamo akaba ariwe ushakirwa ikibanza ahandi. Ese ubundi kuki Akarere kaba ariko kajya kubakira uriya mwana? Ko bigaragara ko atakagombye kuba mubakene bakenewe gufashwa kubera ko se yari yarateganyije?Ibuka , Haguruka , n’Umuvunyi ni bahaguruke bakurikirane uwagurishije imitungo itari iye maze abe ariwe ujya kwangara nawe amenye ko kurenganya ari icyaha. Uyirimo nayivemo akurikirane nyiri kuyigurisha atari iye.
Njyewe nanjye niyemeje kuzatanga inkunga yogushakira uyu mwana umwunganizi mubyamategeko, bazamusibuze ibye nibatabimusubiza azarege leta yurwanda asyyyi
Umutoniwase Liliose
Telephone: 0782223451
Njyewe nanjye niyemeje kuzatanga inkunga yogushakira uyu mwana umwunganizi mubyamategeko, bazamusubuze ibye nibatabimusubiza azarege leta yurwanda asyyyi , tekereza kuba wariciwe n’Interhamwe noneho abayobozi b’ubu nabo bakakwambura. Aka karengane kuyumwana rwose ndumva kambabaje cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Umutoniwase Liliose
Telephone: 0782223451
murakoze kubitecyerezobyanyu byiza mwampaye imana izabahembe abanyarwanda mugume mutubehafi kuko turarengana cyane ndashimiye cyane
Comments are closed.