Umutekano si ‘gift’ Polisi ibagenera – CSP Gashagaza
Mu nama y’abavuga rikijyana bo mu murenge wa Bweramana, polisi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kuri uyu wa kabiri, hagaragajwe ko mu Karere hakozwe ibyaha 86 mu gihe cy’amezi atatu ashize ibi ngo ni intambwe ishimishije mu mutekano, abaturage bagira uruhare mu kwirindira ubwabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSP Gashagaza Hubert muri iki kiganiro n’aba bayobozi bahagarariye abaturage mu murenge wa Bweramana yababwiye ko muri rusange umutekano uhagaze neza mu Ntara y’Amajyepfo kubera uruhare rwabo, ariko ko ugomba gukomeza gusigasirwa.
”Twebwe nka Polisi umutekano w’abaturage si gift (impano)tubagenera, ahubwo n’uburenganzira bwabo bakwiye, nabo bagira uruhare rukomeye mu kubwiha”. Ni ibyatangajwe na CSp Gashagaza.
Ibyaha bikigaragara muri rusange ngo ni ibijyanye no gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura buciye mu cyuho, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyabonetse mu Kagari ka Rwinyana muri Bweramana.
Ku cyegeranyo cy’ibyaha byakorewe amadosiye agashyikirizwa ubutabera mu karere ka Ruhango kose, uyu murenge wa Bweramana ufite 17%, mu gukorerwamo ibyaha uza ku mwanya wa kabiri nyuma y’umurenge wa ya Ruhango.
Ibi byaha byose umuvugizi wa Polisi yavuze ko nubwo bigaragara nyuma yo kuba, ko hakwiye kwitabwaho uburyo bwo kubikumira kuko ariyo nshingano yibanze ya Polisi y’u Rwanda ariko ifatanyije n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yabwiye aba baturage bahagarariye abandi bimwe mu bikorwa remezo bijyiye kugezwa vuba muri Centre ya Gitwe birimo urumuri rusange ku mihanda, amazi meza ndetse n’isoko rya kijyambere rigiye kubakwa muri Gitwe.
Abavuga rikijyana bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, Niyonsaba Eugene umuturage wo mu kagari ka Murama mu kibazo yabajije yasabye ko umusore w’umunyarugomo ukunze kwitwa Mushinwa, uhora abuza abantu umutekano ko yashyikirizwa inzego zibishinzwe agakosorwa, maze Polisi ivuga ko ikibazo cy’uwo Mushinwa cyamaze guhagurukirwa.
Umurenge wa Bweramana utuwe n’abaturage 29,000, Ufite ubuso bwa hegitari 62,8, ugizwe n’utugari 5 n’imidugudu 53, ufite amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza, uyu murenge urimo ibigo nderabuzima n’Ibitaro.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango
0 Comment
Harya abavuga ntirigende ni abameze bate ???????? Iyi mvugo ntakindi kibazo yakurura ???????
BIVUZEKO HARI NABAVUGA SMS IGAHERA MUNZIRA???
Yezu ati :wakabimenye?!?
nubwo umutekano tubona atari gift ariko ntawabura kubashimira kuko mukora akazi kandi mukagatunganya uko bikwiye,
Comments are closed.