Digiqole ad

Umutekano ngo waba uhenda umukinnyi ETOO

Eto’o mu gushaka umutekano we n’ uwu muryango we, mukwirinda abajura yaba yarongereye tele-camera ku nzu ye zirinda urugo rwe se? yaba yaragannye inzego zishinzwe umutekano mu kumurinda se? yaba yaraciririye zambwa ziryana se?

Oya da! Nta na kimwe muri ibyo, we mukwirinda abajura yafashe ingamba zo kwiyimukira agatura muri hoteli aho abona yuko umutekano we ucunzwe neza kuri we no ku muryango we.

Umukinnyi w’ akaga w’ umunyakameruni akaba umunyeganyizi w’ inshundura mu ikipe ya Internazionale izwi ku izina Inter de Milan, nyuma yo gusurwa n’ abajura bakamucucura inzu ye bakayeza igihe yari muri kiruhuko cya noheli, byatumye afata ingamba zo kwibera muri hoteli aho atanga akayabo kangana na 2500 by’ ama Euro ku munsi kugirango abone umutuzo we, n’ umuryango we.

Ubusanzwe aha mu mujyi wa Milan, abakinnyi b’ amakipe azwi aha muri uyu mujyi bakunze kwibwa dore ko mu gihe kimwe Eto’o yacucuriweho, hibwe n’ abandi bakinnyi benshi barimo Schneider nawe wa Inter na Kaladze (Milan). Abo bombi uko ari batatu baratashye nyuma ya noheli bajyeze iwabo basanga barasuwe n’ ibisuma. Kuva ubwo umugore wa Eto’o yatangiye gushya ubwoba, asaba Eto’o ko yafata ingamba zihamye; muri zo ngamba ni ukwimuka bakajya kwiturira muri hoteli imwe hano i Milan itavugwa izina kubera umutekano wa Eto’o.

Kubera icyo cyemezo yafashe, benshi hano ntibabibona kimwe; bamwe baragaya Eto’o baragaragaza ko atakagombye gukora gutyo, bati yashatse kwerekana yuko afite amafaranga menshi bagakomeza bavuga yuko ayo mafaranga atanga yakayafashishije abanyagihugu be bakennye abandi bati umutekano niwo wa ngombwa, kwirinda no kurinda umuryango nibyo byangombwa nibyo buri wese akorera, bati kandi kuba Eto’o yarakoze gutyo nta mpamvu zo kumugaya kuko uko ayatanga ni nako ayakorera.

Aha twabibutsa yuko Samuel Eto’o ariwe ushyira mu mufuka umushahara uruta iyabandi bakinnyi ba ruhago bakina muri iki gihugu cy’ ubutaliyani dore yuko we ku mwaka yakira miliyoni 10,5 (10 500 000) z’ ama Euro. Aha rero murumva yuko mu mufuka haremereye, bityo kuba atanga akayabo muri iriya hotel ntaho abona igihombo, gusa namwe basomyi hari uko mubibona ubwo mwatubwira.

Emsogentlo Moussonera
Umuseke.com / Italy-Milan

7 Comments

  • Icyo gitekerezo cyo kuba Eto’o aba muri hotel ntabwo nagishyigikira kuko amafaranga atanga ari menshi nubwo ariwe uba yayakoreye ariko yakagombye gushaka izindi ngamba yafata zo kurinda umutekano we n’umuryango we,izo cash akazifashisha abakene n’imfubyi zibabaye.
    Claude

  • Etoo aziyizire mu Rwanda nubwo grenade ngo poooooo!!

  • Hoshi genda we Sonny, Grenade se zijye ziturika aruko abashyitsi baje? uziko mushishwa nabi. Inyenzi ziri maso sha!

  • umutekano uva k’Uwiteka, heal the World for both of Us. Mu Rda yanyunyuzwa ziriya noti zikaba nke!

  • dore nitcyo mpfa na benewacu ayo mafaranga etoo niwe uyatanga kandi niwe unayavunikira nonese kucyi bibabaza abatayavunikiye??? wamugani wa kanyobya yayatera hejuru akayasama cyangwa akayitaza ibyo biramureba. Reka akore icyo ashaka iyo aza kuba acheneye opinion yanyu yarikubabaza. Mwajyiye mumenya ibyanyu ahaha.

  • Ntimukababazwe n’umutwaro mutikoreye, ayo mafranga nako ibyo bi euro uwo muntu akorera hari numwe umurusha kumenya agaciro kabyo? mumureke abeho abo ba nyagufashwa bakure intoki mu mifuka bige gukorera ayabo maze mureke umuntu yishimire ubuzima nibimuvamo.

  • Sinashyigikira Eto rwse byashoboka ko atize kabisa kuko nkanjye w’umweconomist ntabwo nabikora kuko mafaran
    ga aravuna.

Comments are closed.

en_USEnglish