Digiqole ad

UmuTanzania yabonye igihembo cya Africa’s Person Of the Year cya Forbes

 UmuTanzania yabonye igihembo cya Africa’s Person Of the Year cya Forbes

Mohammed Dewji ku myaka 40 yegukanye igihembo cya Forbes cy’umuntu ukomeye muri Africa

Forbes Magazine yahaye igihembo Africa’s Person Of the Year umuherwe w’umucuruzi wo muri Tanzania witwa Mohammed Dewji hagendewe ku kuba ari umwe mu bantu bafite inkuru itangaje yo kugera kuri byinshi mu buzima nk’uko bitangazwa na TheGuardian.

Mohammed Dewji ku myaka 40 yegukanye igihembo cya Forbes cy'umuntu ukomeye muri Africa
Mohammed Dewji ku myaka 40 yegukanye igihembo cya Forbes cy’umuntu ukomeye muri Africa

Dewji ni umuyobozi mukuru wa Mohammed Enterprises Tanzania (MeTL) yatsindiye iki gihembo ahigitse Mme Nkosazana Dlamini Zuma, Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, umwanditsi Chimanda Ngozi Adichie na Arumna Otei visi perezida wa Banki y’isi.

Dewji, ufite MeTL, sosiyete yashinzwe na se mu myaka ya 1970, akora ibijyanye no gukora imyenda, gukora ifu, ibinyobwa n’amavuta muri Africa y’iburasirazuba na Africa yo hagati.

Uyu mugabo afite kampanyi ze 31 ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi binini cyane muri Tanzania.

Dewji kandi yari umudepite wasezeye mu ntangiriro za 2015 ubwo yari arangije mandat ebyiri yemerewe.

Ni umurwanashyaka wa Chama Cha Mapinduzi ishyaka riherutse kubona intsinzi y’umukuru w’igihugu hatorwa John Pombe Magufuli.

Afite Dewji Foundation izwiho gutanga za ‘bourse’ ku banyeshuri bahiga abandi muri Tanzania.

Umutungo we ubarirwa muri miliyari imwe y’amadorari ya Amerika, akaba afite imyaka 40 n’abana batatu. Ku rutonde rw’abakire 50 muri Africa uyu mugabo ni uwa Dewji.

Forbes yatangiye kujya itanga igihembo cya Africa Person of the Year kuva mu myaka itatu ishize.

Iki gihembo Dewji yagiherewe i Johannesburg kuwa gatatu ushize, agitura urubyiruko rwo muri Tanzania ngo rwo rwamufashije kugera ku bukire afite no guteza imbere ubukungu bwa Tanzania.

Mu byo yashimiwe cyane harimo kuba ubwo yari mu Nteko (2005 – 2015) yarafashe inguzanyo ya miliyoni 35$ akubaka ibikorwa remezo mu gace ka Singida yari abereye intumwa ya rubanda rwaho mu Nteko
UM– USEKE.RW

en_USEnglish