Digiqole ad

Umusore ‘yazukiye’ mu nzira bagiye kumushyingura

 Umusore ‘yazukiye’ mu nzira bagiye kumushyingura

Ngo yakangutse bagiye kumushyingura

Mu buhinde umusore witwa Kumar Marewad w’imyaka 17 yakangukiye mu nzira bagiye kumushyingura , umuryango we wari wabonye ko uyu musore yapfuye nyuma yo kurumwa n’imbwa yasaze ubumara bwayo bukamurenga agapfa, bakamubika.

Ngo yakangutse bagiye kumushyingura
Ngo yakangutse bagiye kumushyingura

Mu kwezi gushize nibwo yarumwe n’imbwa yasaze ajyanwa mu bitaro arembye cyane ashyirwaho ibyuma bimufasha guhumeka nk’uko IndiaTimes ibivuga.

Yakomeje kuremba, mu cyumweru gishize umuganga abwira umuryango we ko uyu musore Kumar adashobora kubaho aramutse avanywemo ibimufasha guhumeka kuko ubumara ngo bwari bwarakwirakwiriye umubiri we wose.

Umuryango we ngo wahisemo ko bamuvanaho izo mashini zimufasha guhumeka bakamutahana ntibakomeze kwishyura ibitaro by’utazakira.

Nyuma y’amasaha macye bageze mu rugo umusore ‘yarapfuye’ bamenyesha abo mu miryango iyo nkuru mbi bategura n’imihango yo kumushyingura.

Umunsi wo kumushyingura barahagurutse bamaze kugenda 2Km bagana aho babikorera Kumar Marewad yahise afungura amaso, arakorora atera amaguru n’amaboko ahumeka insigane nk’uvuye kure cyane yiruka.

Inzira yaganaga ku irimbo bahise bayihindura ahubwo berekeza kwa muganga nanone.

Kwa muganga n’ubu niho ngo akiri ariko yasubijwe mu mashini zimufasha guhumeka, naho urupfu rwo yararwishikuje aragaruka.

UM– USEKE.RW  

3 Comments

  • Imana ishimwe kandi irabishoboye kumuzura kuko na Lazaro yamuzuye baramaze kumushyingura

    • Iby’ubu byose ni pirate erega! N’urupfu rwabaye pirate nta ngufu rukigira.

  • Ariko ye

Comments are closed.

en_USEnglish