Digiqole ad

Umusore witwitse ku Muhima bamusanganye urumogi

Dieudonné Nsengiyumva bivugwa ko yitwise kuri uyu wa 29 Nyakanga ahagana saa tatu z’amanywa mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge hafi y’ahitwa Peyage, basanze afite udupfunyika tw’urumogi mu myenda.

Imyenda umusore bivugwa ko yari yambaye ubwo yashyaga
Imyenda umusore bivugwa ko yari yambaye ubwo yashyaga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko  uyu musore yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK, kuri uyu mugoroba akaba yari ataragarura ubwenge nubwo ngo agihumeka neza.

Iperereza rya Polisi rirakomeje hashakishwa icyateye umuriro kuri uyu musore, gusa ngo basanze mu myambaro ye urumogi ndetse ngo iperereza ry’ibanze ryasanze yari yarunyoye yanyoye  n’inzoga.

Polisi ukomeje gushishikariza urubyiruko cyane cyane kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Urumogi ni ikiyobyabwenge cyugarije cyane abakiri bato, abarukoresha barangwa no guta ubwenge, gutinyuka cyane no gukora ibyo badashobora gukora mu gihe ntarwo bafashe.

Gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibiyobyabwenge byose bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ingingo ya 594 y’amategeko ahana ibyaha ihanisha abafashwe banywa ibiyobyabwenge igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 50,000Frw kugeza kuri 500,000 Frw naho ababicuruza n’ababikwirakwiza bahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 500,000Frw kugeza kuri miliyoni eshanu, 5,000,000Frw.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish