Digiqole ad

Umusore wa Arsenal muri U 17 kuwa 3

Alphred Mugabo ukinira ikipe ya Arsenal yabatarengeje imyaka 16 azagera mw’ikipe y’igihugu U17 kuri uyu wa gatatu aho iri I Paris mu bufaransa.

Nkuko tubikesha David Bayingana uri kumwe n’iyi kipe, umutoza Richard Tardy ngo niwe wemeje aya makuru, ko ndetse na Bonfils, we uzaba avuye mw’ikipe ya Nancy, nawe azahagerera rimwe na Aphred Mugabo uzaba avuye I Londres kwa Arsenal.

Ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 16 ngo yari yatumiwe mu gikombe cyitwa  Ferroli Cup Tournament mu Butariyani,  ariko ngo nyuma yo kumvikana n’abatoza ba Arsenal U 16, Richard Tardy ngo bamwemereye ko uyu mwana wari kuri liste ya Arsenal izajya mu Butariyani yasanga ikipe ye y’igihugu.

Richard Tardy n’ikipe ayoboye bafite umukino wa gicuti n’ikipe ya La Valloin kuri uyu wa kabiri, ndetse ngo Bonfils we azanifashishwa ku mukino bafitanye na Auxerre tariki 23.

David yatubwiye ko abanyarwanda baba I Paris bakomeje kwiyongera mu kuza kureba imyitozo yiyi kipe icumbitse kuri Leonard da Vinci Hotel, ndetse ko na Ambassaderi w’u Rwanda mu Bufaransa azayisura vuba aha.

Mugabo Alphred akaba yarabaye umwe mubahataniraga (Nominee) igihembo cya Hackney Youth Sports Personality of the Year 2010 gihabwa abakinnyi batarengeje imyaka 21 bakoze ibikorwa bigaragara mu mikino yabo. Ndetse akaza ku mwanya wa 3, arushijwe na Tao Geoghegan na Alex Peters babanyonzi b`amagare.

Aphred akaba ngo yarafashije cyane ikipe ye yakinagamo ya Hackney Boys Football Team iba i Londres, mu kwegukana umwanya wa 3 mumikino yùrubyiruko ya Londres (London Youth Games)

Umuseke.com

7 Comments

  • mbega byiza!birantunguye nukuri kuba urwanda rufite umwana muri arsenal!ikibazo nuko yazamera nkawawundi batubwiraga wa Rongine rudasingwa twayobewe amarengero ye!

  • ese aba bana kuki bagaragara iyo ibintu bigeze kure?ni ba rutemayeze!bariya bana bigejeje kuri ticket yo gukina igikombe k’isi nibo bari bakwiye guhabwa amahirwe bagakomeza gukina batabavangiye

  • Nimureke u Rwanda rero urebe ngo ruraba ubukombe!!mwabana mwe muri abantu babagabo tubari inyuma!!

  • Narabivuze ko igihe kizagera abanyarwanda tukihesha agaciro, baranseka!! ubuse amaso ntabaha? abana bacu bateye imbere basigaye bajya gushakishwa muri za Arsenal?!! bravo kuri Alfred! under 17 tubari inyuma.

  • sha ndabona turenze byahatari gusa ikipe yacu izaheshe u rwanda isura nziza muri mexico bip up

  • Ndabona u 17 imeze neza da kubona dufitemo numukinnyi ukiniri Gasenyi yo mu Bwongereza ahaaa. Ni dange gusa Jye mbona batakagombye kuvangira bariya bana bishakiye i tickes ya world cup u-17

    • Ujye ureka itiku gasenyi se ntimwazanye Alfred kuyisenya siyo kipe mutinya aho mu Rwanda, uragereranya Arsenal na amatiku yanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish