Umushinga wafashaga aborozi kuzamura ubwiza bw’umukamo n’ibikomoka ku mata wahagaze
Aborozi bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko ku bufatanye n’umushinga wa Land’O Lakes bamaze kumenya uburyo bwo gutunganya amata, ngo basigaye bagemura amata y’umwimerere afite isuku nk’uko babitangaje mu kugaragaza ibyo bagezeho mu myaka itanu yari ishize bakorana.
Umuyobozi wa Koperative Yakibu igizwe n’abarozi ba kijyambere mu karere ka Gicumbi, Mukangiruwonsanga yavuze ko batari basobanukiwe n’uburyo batunganya amata ngo barayagemuraga bayageza ku makusanyirizo bakayanga kuko nta buziranenge yabaga afite.
Yagize ati “Koperative yacu turasurana cyane tukareba uburyo dutunganya amata kugera ageze ku ikusanyirizo ry’Inyange, tutarabona ibikoresho twagemuraga amata bakayanga kuko basangaga nta buziranenge afite ibyo bikaduteza igihombo gikomeye kuko twagemuraga mu baturage gusa.”
Kuri uyu wa kane Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’umuryango Land’O Lakes bakaba bafunze ku mugaragaro gahunda y’umushinga wuri umaze imyaka itanu ufasha amakoperative y’abahinzi borozi guteza imbere ibikomoka ku mata mu Rwanda kugira ngo bibashe guhangana ku isoko.
Uyu mushinga wibanze cyane mu bice byo mu cyaro bitandukanye bikorerwamo ubworozi bw’inka.
Mukangiruwonsanga Angnes waturutse i Gicumbi, yavuze ko nubwo uyu munshinga urangiye ubasigiye byinshi nk’aborozi ba kijyambere
Ati “Twebwe twiyemeje korera by’umwuga, duha agaciro amata tuyashakira isoko rihamye tukaba twumva dushaka ko umukamo warenga litiro ibihumbi 350 tubona ku mwaka.”
Karamuzi Denys umuyonbozi wa Rwanda Dairy Competetiveness progam II yavuze ko uyu mushinga wari ugamije guhesha agaciro ibikomoka ku mata nk’uko Leta yari yabyiyemeje mu gihe cy’imyaka itanu.
Yongeyeho ko nubwo uyu mushinga urangiye ibikorwa bitarangiye, inkunga bateraga abaturage ni yo batazongera kubona, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo ifite undi mushinga muremure uzafasha aborozi.
Ati “Icyo twaharaniraga cyane muri uyu mushinga ni uguha agaciro umusaruro uturuka ku mukamo, ukazamuka no mu bwinshi, dukangurira Abanyarwanda kunywa amata ubu tukaba twarateye intabwe ikomeye aho Abanyarwanda banywa amata bavuye kuri 40% bagera kuri 50%.”
Yongeyeho ko mu myaka icumi ishize, inka muri rusange zitiyongereye ahubwo ngo habayeho uburyo bwo guhindura ubwoko no kuvugurura byatumye umukamo wiyongeraho 3% ku wabonekaga.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Umuseke mukosore mwanditse ngo na barozi bakijyambere aho kwandika aborozi
Mukosore: Koperative ni IAKIB aho kuba YAKIBU nk’uko byanditswe.Sawa
Comments are closed.