Digiqole ad

Umuryango wa RIHANNA utazwi

Ikinyamakuru The Sun cyatahuye bakuru ba Rihanna babiri na musaza we baba muri Barbados bavutse kuwundi mugore wa se wa Rihanna bakaba batarigeze bamenyakana.

Nubwo Rihanna abayeho ubuzima bwiza cyane, aba uko ari batatu ngo ntabwo bajya bifuza kuba bamutera ku mamiliyoni akorera mu bitaramo ngo abatere inkunga dore ko babayeho mu buzima butari bwiza na gato.

Ubusanzwe bizwi gusa ko Rihanna afite basaza be bato babiri bavukana kuri se RONALD na nyina MONICA.

Uyu munsi hari abandi bavandimwe be 3 the sun yashyize ahagaragara bavukana na Rihanna kuri ba nyina batandukanye kandi batigeze bareranwa na we nubwo bose babaga mu kirwa cya Barbados.

Abo ni Kandy 32, SAMANTHA, 30, na musaza we JAMIE, 27. Afite imyaka 15 ngo nibwo yabamenye bose, biciye kuri Kandy mushiki we mukuru ubwo bahuraga akaza no kumwereka abandi bavandimwe be atari azi.

numuryango mushya
Samantha, Ronald (se), Rihanna, Jamie bashya atarazi

Kandy yagize ati “ Robyn (Izina iwabo bamwita) ataraba umustar nubundi yari umwana mwiza” uyu mushiki we mukuru yamujyanye kumwereka abo bavandimwe bandi baramenyana ariko kuva ubwo ngo ntamuntu wundi wigeze abimenya.

KANDY uyu ngo yamenye se aruko nyina wa mubyaye babanaga i Londres, nyuma yo kuva muri Barbados aho yavukiye, amubwiye amazina ya se akagaruka mu kirwa cya Barbados kumushakisha, akamugeraho abinyujije ky mukobwa we Robyn (Rihanna) warufite imyaka 15 icyo gihe. Kuva ubwo Kandy na we ngo yibera mu kirwa cya Barbados ari naho iwabo.

Kandy ukora muri Pharmacy avuga ko Robyn (Rihanna) nyuma yo guhura yahise agira ubushake bwo kumenya abandi bana bose se yaba yarabyaye mbere y’uko ashakana na MONICA nyina wa Rihanna, ari bwo yaje kubona na bariya bandi Samantha na Jamie.

Ubu ngo nubwo batabonana kenshi kubera akazi kenshi ka Rihanna ariko ngo vavana neza nk’umuryango umwe, yavuze ko bigeze kuburana ho gato nyuma y’ukoRihanna ashwanye na Chris Brown agahindura numero ya Telephone bo akababwira nyuma.

Ise wa bano bana 6 Ronald avuugako yishimira umuryango we mushya.

Yanatangaje ko Rihanna bwambere amubona aririmba yari afite imyaka 3 afata igisokozo akajya imbere y’ikirahure (Miroir akaririmba)

Uyu musaza Ronald ufite inzu ikora imyenda ngo yaba afite n’abandi bana benshi bataramenyekana bitewe n’uko ngo yabaye mu bihugu bitanudukanye nka Canada ndetse na Haiti.

Rihanna na Mukuru we Kandy
Rihanna na mukuru we Kandy
Umuryango we uzwi
Nyina Monica na se Ronald, Rihanna hagati akiri muto
ari kuri scene
yamaze kuba icyamamare kurenza benese

Umuseke.com

1 Comment

  • eeeh ko uyu muryango ari ikipe!!

Comments are closed.

en_USEnglish