Digiqole ad

Umuryango wa Heyman wiyemeje gukomeza kugendera mu nzozi ze

Nyuma y’uko Umunyisirahelikazi Anne Heyman wari waratangije ikigo cyo gufasha abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi “Agahozo-Shalom Youth Village” yitabye Imana tariki 31 Mutarama, umuryango we uratangaza ko utazemera ko urupfu rwe rugira ingaruka ku mishinga, inzozi n’icyerekezo yari afite kuri aba bana yafashaga.

Aha Heyman yari kumwe na Perezida Paul Kagame ubwo yari yasuye iki kigo.
Aha Heyman yari kumwe na Perezida Paul Kagame ubwo yari yasuye iki kigo.

Amakuru dukesha urubuga forward.com aravuga ko mu gusoza ikiriyo cya nyakwigendera, umuryango we waje gusanga nta mpamvu y’uko yapfa ngo n’ibikorwa by’ubugiraneza yakoraga bipfe.

Umuhungu wa Anne Heyman w’imyaka 19, Jonathan Merrin avuga ko ubwe yigeze gusura ‘Agahozo-Shalom Youth Village’ akibonera aho aba bana bari bamaze kugera.

Yagize ati “Mfite incuti nyinshi mu kigo kandi ndi umuvandimwe wabo. Nabo ubu barababaye nk’uko nanjye mbabaye, bizaba byiza nidukomeza kubana hafi.”

Undi muhungu wa Nyakwigendera witwa Jason Merrin nawe ngo yiteguye gufatanya n’umuryango we n’ubuyobozi bw’Agahozo-Shalom Youth Village kugira ngo ikomeze gukora neza.

Umukobwa wa Heyman w’imyaka 21, Jenna Merrin we avuga ko badashobora kureka ibyiza Nyina yakoraga bizima kuko ngo uko amuhoza mu bitekerezo ari nako ahozamo ibyo yakabaye akora iyo aba akiriho.

Ku rundi ruhande, Seth Merrin, umugabo wa Heyman wanamufashije cyane mu gushinga iki kigo nawe aremeza ko umuryango wabo utazemera ko urupfu rw’umugore we rudindiza inzozi yari afite.

Mu minsi iri imbere Merrin ngo azasura u Rwanda n’ikigo by’umwihariko kugira ngo yihanganishe uru rubyiruko rwabuze uwo rwafataga nka Nyina wabo, ndetse anarwizeze ko nta kibazo urupfu rwe ruzabateza.

Heyman yashinze ‘Agahozo-Shalom Youth Village’ mu mwaka wa 2008 kugira ngo afashe abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cy’imyaka itandatu gusa ikigo kimaze, abo yareze bamufataga nk’umubyeyi wabo wa kabiri kubera uburezi n’uburere yabahaga.

Heyman kandi yanashimwaga na Leta y’u Rwanda dore ko n’urupfu rwe rwavuzweho n’abayobozi batandukanye mu Rwanda.

Heyman yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku myaka 52, azize imikino yo ku mafarasi, asize abahungu babiri, umukobwa umwe n’umugabo.

Uretse abamukomokaho n’umugabowe, mu muryango wa Heyman harimo n’abandi benshi bashaka gutanga umusanzu wabo kugira ngo inzozi yari afite zikomeze kuba impamo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uwapfuye nuyu uri kumwe na Kagame?apfuye akiri muto Imana imwakire

  • ndumva umulyango w’aba ba isiraeli ali Imfura mba ndoga Rwabugili Umwami w’URwanda.

  • wooow, mbega umuryango w’imfura nukuri aba bana ba “Agahozo-Shalom Youth Village” bamufata nkumubyeyi nziranye nabenshi biga kuri iki kigo ariko yari mama wabo igihe yitaba Imana byari agahinda gusa kukigo, ariko ndumva abana banyakwigendera bagiye kugera ikirenge mucyanyine, burya koko kwibyara gutera ineza ababyeyi, kandi noneho ndumva bigiye kuba akarusho kuko bo ari nabana bagenzi baba banyeshuri bo kuri iki kigo, ibi bgakatubereye isoma ababyeyi babanyarwanda natwe twakaranze no kugira neza aho tunyuze tugategurira amayira mazi ma abana bacu

  • Imana imwakire mubayo.

  • uwomurezi twaramukundaga. kandi niyafyuye ahubwoyararuhutse abana bagahozo bihangane ahubwo bakurikize uburere yabatoje.

Comments are closed.

en_USEnglish