Digiqole ad

Umuryango urashinja ibitaro bya Kibungo uburangare mu rupfu rw’umwana wavukaga

 Umuryango urashinja ibitaro bya Kibungo uburangare mu rupfu rw’umwana wavukaga

Ku bitaro bya Kibungo mu karere ka Ngoma

Umuryango w’Umubyeyi witwa Uwayezu Gaudence ukomoka mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma urashinja abaforomo bo ku bitaro bya Kibungo kurangarana umubyeyi wari uje kubyara kugeza ubwo umwana avutse yapfuye, uyu muryango wo uvuga ko umurambo w’umwana wari unafite igikomere mu mutwe. Ibitaro byo bivuga ko ahubwo umuryango w’uyu mubyeyi ariwo wabigizemo uruhare kuko wazanye umubyeyi kwa muganga bitinze kandi ukazariira mu gusinya ngo abagwe.

Ku bitaro bya Kibungo mu karere ka Ngoma
Ku bitaro bya Kibungo mu karere ka Ngoma

Uwayezu Gaudence wari utwite yagejejwe ku bitaro bya Kibungo tariki 15 Gicurasi 2016 aturutse nderabuzima cya Gituku, nyirasenge w’uyu mugore witwa Epiphanie Mukamana avuga ko batakiriwe neza kuko abaforomo batinze kwakira uyu mubyeyi kugeza ananiwe cyane.

Ngo byabaye ngombwa ko abyazwa abazwe, nyuma ngo babwirwa ko umwana yavuze apfuye, Mukamana akavuga ko icyabatunguye ari uko basanze umwana afite igikomere mu mutwe bigatuma banakeka ko yaba yakomerekejwe bikamuviramo gupfa.

Epiphanie ati “Yarababwiye(utwite) ati njyewe nananiwe nimumbage, barangay baritinza aho babikoreye umwana nawe baramujyana baramutindana baza kutubwira ngo umwana  yapfuye kandi nawe afte igikomere mu mutwe.”    

Dr Namanya William umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo yabwiye Umuseke ko ibivugwa n’uyu muryango nta kuri kurimo ahubwo batinze kugeza uyu mubyeyi kwa muganga banahagera ananiwe nyirabukwe akanga gusinya ngo bamubyaze abazwe, aho abikoreye atinze bagasanga umwana yapfuye.

Uyu muganga ati “bakihamugeza (umubyeyi) muganga yihutiye kumutwara muri sale d’ope (aho babagira) nyirabukwe w’uyu mubyeyi yabanje no kwanga ko uyu mubyeyi bamubaga no kugirango azadusinyire byabaye ingorane hanyuma aho bamubagiye basanga umwana yari yananiwe cyane umutima utera gahoro aza kwitaba Imana, ibyo bavuga sibyo ntawishe umwana”.

Dr Namanya avuga ko nta ruhare abaganga bafite mu rupfu rw'uriya mwana
Dr Namanya avuga ko nta ruhare abaganga bafite mu rupfu rw’uriya mwana

Dr Namanya atangaza ko umubare w’abana bapfa bavuka kuri ibi bitaro wagabanutse cyane ariko ngo kuba hakigaragara abana bapfa kuri ibi bitaro ngo biterwa ahanini na bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire iri hasi bakiyumvisha ko bashobora kubyarira mu ngo  n’abandi usanga bavuga ko barozwe bakabanza kwivuza mu bavuzi ba gakondo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Urebye imikorere yanyu kuri ibyo bitaro ahubwo abapfa ni bake. Gutinda kwakira abarwayi ndetse n abarembye byabaye umuco Ku bitaro bya Kibungo. Mperutse kuganyira umuntu uburyo navanye umwana mu rugo arembye, ngeze kuri ibyo mara 3heures nabuze nuwamushyiramo thermometer, arambwira hariya biragoranye kwakirwa neza utaziranye n umwe mu bahakora. Kera kabaye umuganga umwe aramvugisha ati arko abantu nkamwe mufite za RAMA mwagiye mujya muri privee ko hano tuba dufite aba mituelle benshi. Ubwo se nari nkeneye inama z aho kuvuriza cg nari nkeneye kuvurirwa?
    Ntabwo rwose bitangaje kurijye kumva ko umwana yahapfiriye kubera kutitabwaho ahubwo police ikore iperereza ntishingire Ku mvugo ya DR Namanya ishobora kuba ari iyo kwirengera gusa

    Murakoze cyane Umuseke

    Umuturage I Kibungo

Comments are closed.

en_USEnglish