Digiqole ad

Umuryango Al-AMAL watanze inkunga ya 4, 800 000 mu gufasha abatishoboye

Ku cyumweru tariki 14 Nzeri, Umuryango wa Kislam uharanira iterambere no gufasha abababye “Al-AMAL” wafashije haye inkunga abana b’abanyeshuri batanu biga muri Kaminuza ingana na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, ugenera imishinga y’abatishoboye Miliyoni imwe n’ibuhumbi 900 n’ibindi bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 4, 800 000 mu rwego rwo gushyigikira iterambere.

Alimasi HAKIZIMANA, Umuyobozi mukuru wa AL AMAL.
Alimasi HAKIZIMANA, Umuyobozi mukuru wa AL AMAL.

Ubusanzwe “AL-AMAL” ifasha abarwayi baba bararembeye mu ngo zabo, abarwayi badafite kivurira n’ababitaho; kugeza ubu bakaba bafite abarwayi 20 baribo abarwayi ba SIDA, Kanseri, n’izindi ndwara bakurikirana umunsi ku wundi bagakorana bafasha.

Gusa bakaba baratangiye na gahunda yo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, muri uyu mwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé” bamaze gutanga amafaranga ibihumbi 200 mu Karere ka Nyarugenge n’andi ibihumbi 200 mu Karere ka Nyamagabe, azafasha kwishyurira abaturage bakennye cyane badashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Ku cyumweru “AL-AMAL” yashyikirije itsinda ry’ababyeyi barindwi Miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ku mushinga bakoze wo kujya bakodesha ibikoresho byo mu birori (ibyombo) ndetse n’abandi bantu batanu yagiye iha ibihumbi 100 kuri buri muntu bafite imishinga iciriritse ariko yabafasha kuzamuka.

Bahaye ibihumbi 500 kandi kuri buri muntu abanyeshuri batanu bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ariko bari bafite ibibazo by’amafaranga y’ishuri, n’abandi batanu bafashije kubona amashuri mu gihugu cya Saudi Arabia baziga yo kaminuza bafashwa na Leta y’icyo gihugu.

Chance Assoumta, yizera ko inkunga bahawe bazayibyaza umusaruro ikabateza imbere kuko mbere yo kuyahabwa babanje guhugurwa uko umuntu yakoresha ubushobozi bucyeya afite akiteza imbere.

HAKIZIMANA Alimas, umuyobozi wa “AL-AMAL” avuga ko bazakomeza gufasha abababaye kuko ibi bikorwa by’ubugiraneza babikomora ahanini kuri gahunda y’ubuyobozi n’igihugu muri rusange ikangurira Abanyarwanda kwigira no kwishakamo ibisubizo, kandi ngo babikora kugira ngo abo bazamuye nabo bazafashe abandi mu gihe kiri imbere.

Yagize ati “Njye ndavuga nti niba mfite ubushobozi bwo kwivuza iwanjye mu rugo n’umuryango wanjye ariko ngomba kuzirikana ko hari abandi bantu duturanye badashobora kubona ubushobozi bwa Mutuelle y’ibihumbi bitatu, mu banyamuryango ba AL HAMAL uko ari 30 tubasaba kuzana mutuelle 11, ubwo tuba turihiye abantu benshi.”

AL-AMAL ni umuryango uharanira iterambere ugizwe n’abislam batandukanye bishyize hamwe kugira ngo bajya bafasha abababaye n’abatishoboye mu buryo butandukanye, by’umwihariko bakaba bafite imishinga y’iterambere itandukanye irimo iyo kubaka ikigo cy’ishyuri kizajya cyigisha imyuga ngiro, kubaka ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga n’indi itandukanye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Good good AL AMAL

Comments are closed.

en_USEnglish