Muhima: Umuriro wangije “Quincaillerie” n’ibiyirimo bya miliyoni 400
Kuri uyu 30 Gicurasi ahagana saa saba na 50 z’amanywa ku muhanda w’amabuye ugana kuri Hotel Okapi ku Muhima umuriro bivugwa ko watewe n’abasudiraga wangije inzu y’ubucuruzi bwa ‘quincaillerie Power Link’ n’ibiyorimo byose birashya.
Umunyamakuru w’Umuseke wahageze aravuga ko nta muntu wakomereye cyangwa ngo ahire muri uyu muriro.
Mme Uwera Marie Chantal nyiri iyi ‘Quincaillerie’ yitwa Power Link yatangaje ko ibintu byahiye bifite agaciro ka miliyoni 400 y’amanyarwanda. Gusa yavuze ko yari abifitiye ubwishingizi.
Uwera avuga ko bariho basudira amadirishya bashyiraho ‘grillage’ kuko ngo ibirahure by’amadirishya byari bimeze iminsi bimeneka.
Munyaneza Ferdinand wasudiraga avuga ko ibishishirira byafatishije amarido (rideaux) aya nayo agafatisha umuriro bimwe mu bicuruzwa umuriro ukaba mwinshi.
Uyu muriro bagerageje kuwizimiriza urananirana batabaza Polisi yazanye imodoka ya mbe umuriro ugakomeza kunanirana kugeza ubwo hageze ibimodoka bine bizimya umuriro bya polisi.
Ibikoresho byo kuzimya umuriro abantu baba bafite aho bakorera byatangiye gukoreshwa umuriro umaze kubirusha imbaraga nk’uko byemezwa n’umwe mu bari bahari bigitangira.
Photos/RM Rutindukanamurego/UM– USEKE
Roger Mark Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibi ntibyumvikana! uwo muriro watewe n’ABASUDIRA! ubwo se ko bajya baza bagasudira n’inzu yo kubamo, ubwo tuzajya tubyifamo gute. inzobere niziduhe inama nziza
Olalaaaaa mada ihangane ukurikirane mu bwishingizi ubwo nta kundi
Inyatsi iragatsindwa! Ikugendaho mpaka.
Ariko yeee 400 million,iriya quincaillerie nta 50 millions zirimo.izifite 400 million mu rwanda ntizarenga ebyiri.iriya ndayizi ntakiberamo
Comments are closed.