Digiqole ad

Umuririmbyi wa Rehoboth Ministries witabye Imana aragezwa mu Rwanda uyu munsi

 Umuririmbyi wa Rehoboth Ministries witabye Imana aragezwa mu Rwanda uyu munsi

Aline Nabigazi yari umuririmbyi muri Chorale izwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ya Rehoboth Ministries yitabye Imana kuwa kabiri tariki 19 Mata 2016 mu bitaro bya Aga Khan muri Kenya azize uburwayi, umurambo we uragezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mata.

Aline Nabigazi witabye Imana azize uburwayi yari umuririmbyi muri Rehoboth
Aline Nabigazi witabye Imana azize uburwayi yari umuririmbyi muri Rehoboth

Patrick Munini umwe mu bayobozi ba Rehoboth Ministries avuga ko Aline yajyanywe muri Kenya arembye cyane kuwa kane w’icyumweru gishize baragerageza ariko ashiramo umwuka kuri uyu wa kabiri.

Aline Nabigazi afpuye ku myaka 34 gusa, yari amaze imyaka 10 ashatse ariko yari ataragira amahirwe yo kubyara.

Abantu benshi bamuzi babajwe cyane n’urupfu rwe kuko yari umuririmbyi w’ijwi rifasha benshi mu gakiza kandi w’umuhanga.

Patrick Munini yabwiye Umuseke ko Rehoboth Ministries ibuze umuntu w’ingenzi muri yo.

Kumushyingura biteganyijwe kuwa gatanu i Rusororo.

Rehoboth Ministries yaririmbagamo ngo ibuze umuntu w'ingenzi
Rehoboth Ministries yaririmbagamo ngo ibuze umuntu w’ingenzi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Yallah!birababaje kweri.Agiye akiri muri Kabisa nubwo ntamuzi biranbabaje cyane.ntakundi umuryango we ugire kwihangana nawe Allah amwakire

  • imana imwakire mu bayo

  • aruhukire mumahoro kdi Imana ikomeze abasigaye !hari impamvu Imana imwisubije ntakundi

  • Abasigaye Imana ibadukomereze kuko iyo baririmba biratunezera cyane hama turahojeje umuryango wabuze

  • Yahisemo neza ategura iherezo rye. Naruhukire mu mahoro.

  • yoooo RIP aline imana iguhe iruhuko ryiza udusize tukigukeneye

  • UMURYANGO ASIZE WIHANGANE, BIRABABAJE.ARIKO IMANA YAKIRE UBUGINGO BWE.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira
    kandi abasigaye Imana ibakomeze.

  • RIP

  • UYU MWANA WUMUKOBWA IMANA IMWAKIRE PE

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish