Digiqole ad

Umuraperi Gaël Faye mu guharanira ko ibyabaye muri Jenoside bitazongera ukundi

Nyuma y’uruzinduko umuraperi w’umufaransa n’umunyarwanda Gaël Faye aherutse kugirira mu Rwanda, aratangaza ko ubu yatangiye ku gutekereza kuri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka utaha wa 2014, n’icyo yakora kugira ngo arusheho guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.

umuraperi w’umufaransa n'umunyarwanda Gaël Faye

umuraperi w’umufaransa n’umunyarwanda Gaël Faye

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko yashimishijwe n’ibitaramo bibiri aherutse gukorera mu Rwanda (Kigali na Butare), na bibiri yakoreye mu Burundi.

Kuko ngo abanyamuziki be n’abamukorera, babashije kumanuka bagakorera umuziki aho ubuzima bwe bwatangiriye, aho inganzo y’uwo bakorera ikomoka kandi ngo yishimira ko yakiriwe neza.

Uru ruzinduko yarukoze muri gahunda yo kumenyekanisha umuzingo w’indirimbo(album) mushya yise “Pili Pili”.

Album igaruka cyane ku buryo ubuhunzi bubabaza kabone n’ubwo ngo we yamaze kwiyakira, no mu Bufaransa akaba asigaye ahafata nk’iwabo.

Abajijwe aho akura inganzo dore ko usanga avanga cyane injyana nyafurika muri Rap ye,

Gaël Faye yagize ati “Njye mpera ku nyandiko(text), niyo ituma numva ibyo ndiburirimbe, njye ndirimba ubuzima bwa buri munsi abantu babamo, nta mibare irimo, inyandiko nizo zimpa inyana n’umudiho.”

Akomeza avuga ko ubu yatangiye gutekereza ku kwezi kwa Mata 2014, ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo arimo gutegura gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga nk’umushushanyi Bruce Clarke uzashyushanya ibihangano binini kandi bitanga ubutumwa bikazengurutswa mu Mijyi itandukanye y’isi ndetse na Kigali byerekanwa.

Faye agira ati “Tuzibutsa abantu agaciro ko kuba ikiremwa muntu, ni uburyo bwiza bwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Gaël Faye ni umuraperi uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi na Se w’umufaransa, ariko yakuriye mu Burundi, ku myaka 13 yerekeza mu Bufaransa.

Uyu musore aherutse gusohora indirimbo yise “Hope Anthem” yakoranye n’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada witwa Jali.

Muri iyo ndirimbo avugira mo ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyayibayemo muri rusange n’ingaruka zayikurikiye, intwari Fred Rwigema yagize uruhare kugira ngo bihagarare n’ibindi.

Yirebe hano:

http://www.youtube.com/watch?v=Au5k7NzUkIk#at=34

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish