Digiqole ad

Umupilote wa Air New Zealand yasinziriye atwaye indege

Air New Zealand yemeje ko umwe mu bapilote b’indege yabo koko yasinziriye atwaye indege yavaga London yerekeza Los Angeles nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru byaho.

Umupilote yafashe umwanya arasinzira atwaye abantu barenga 200
Umupilote yafashe umwanya arasinzira atwaye abantu barenga 200

Uwo mupilote yari atwaye Boeing 777 ngo yafashe umwanya arasinzira cyane muri uru rugendo rumara nibura amasaha 10 mu kirere.

Ibi ngo nubwo nta kibazo kinini byateje kuko atari wenyine mu kazu kaba kari imbere atwariramo na bagenzi be.

Gusa Ministre w’ubwikorezi muri icyo gihugu yavuze ko ari ikintu kibi uwo mupilote yakoze cyane cyane ku bagenzi bakoresha indege ziva muri New Zealand.

Umugabo ngo yari yinaniriwe

New Zealand Herald yatangaje iyi nkuru, ivuga ko kompanyi itwara abantu ya Air New Zealand yavuze ko uyu mupilote yasinziriye inshuro ebyiri mu rugendo.

Mugenzi we bari batwaranye ngo yarabirebaga kandi acunga neza icyo aricyo cyose gishobora kutagenda neza kuko mugenzi we asinziriye.

Indege nyinshi zikomeye ngo zigira uburyo buteye imbere bwo kwitwara hakoreshejwe za mudasobwa cyane cyane mu gihe ziri ku butumburuke budahinduka mu gihe cy’urugendo runini ubundi umupilote akagenda acungana gusa ko hari igihinduka.

Ibi ariko ngo ntibikuraho na rimwe ko umupilote w’indege hari amasaha ntarengwa aba yagombye kuruhuka mbere yo kwinjira muri iki kinyoni gitwara abantu mu kirere.

Uyu mupilote w’ibitotsi byinshi, amakuru yatanzwe na New Zealand Civil Aviation Authority yemeza ko yagaragaje ibimenyetso byo kuba atari yaruhutse bihagije, ngo yari yagize ijoro ribi i Londres mbere yo guhaguruka.

Uyu mupilote utaratangajwe amazina, ngo yari yahinduranyije ibyumba bya hotel imwe inshuro eshatu kubera ibibazo cy’ibyuma bitanga ubushyuhe mu byumba.

Kubera izo mpamvu, amakosa yo gusinzira atwaye abantu barenga 200 mu ndege ngo ntabwo yayahaniwe kuko kompanyi ye idashaka guca intege abapilote bayo bahuye n’ibibazo byo kutaruhuka neza mu nzira.

Mu bihugu byinshi, abapilote baruhuka bacunzwe n’inzego zibishinzwe mbere yo kwinjira mu ndege ngo bakore akazi kabo.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • byobyo ni danger

  • Imana ishimwe kuba ntakibazo byateje

  • Mbega we!

  • Muzarebe movie nshya ya Denzel yitwa flight ndumva uwwo mupilote yashatse kumwigana.

  • Mumenye neza reroko iyo Uwiteka atabaye maso abarinzi barindira ubusa.

  • Imana ishimwe

  • article bidon….

  • YES IMANA ISHIMWE.

    AVION ??? Appareil Volant Imitant l’Oiseau Naturel.

Comments are closed.

en_USEnglish