Digiqole ad

Umunyeshurikazi yahanutse ku rusumo rwa NIAGARA arapfa

Abapolisi bashinzwe urusumo rwa Niagara rwo muri Canada bemeje ko iyi mpanuka idasanzwe.

Uyu muyapanikazi wigaga muri Canada ngo yahanutse muri metero 24 uvuye aho iri sumo rimanukira, yitura mu mugezi wa Niagara asoma nkeri arapfa, byabaye ku cyumweru nijoro.

Isumo rya Niagara riri mi masumo akunzwe ku isi
Isumo rya Niagara riri mi masumo akunzwe ku isi/ photo Niagara wallpaper

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yigaga Toronto, Police yemeza ko abantu bake cyane aribo bagerageza kurira urukuta rwubatswe hejuru y’iri sumo rizwi cyane ku isi.

Kugeza kuwa mbere nimugoroba, umubiri w’uyu mukobwa wari ugishakishwa utaraboneka, police iri gushakisha uko yagera ku muryango we nkuko tubikesha BBC.

Ubusanzwe ngo biteye cyane ubwoba kurira aho uyu mukobwa yuriye, ndetse birabujijwe nkuko police ya Niagara Water Fall.

Miliyoni z’abantu bakunda kuza gusura uru rusumo rwa Niagara ndetse n’uyu mugezi, ariko ngo ni bake batinyuka kurira uru rukuta.

Urwo rukuta nirwo abareba bareberaho, we yararwuriye
Urwo rukuta nirwo abareba bareberaho, we yararwuriye

Uyu mukobwa yari yajyanye n’inshuti ye kuri uru rusumo, maze yurira hejuru y’urukuta ngo mugenzi we amufotore, ariko ntibyamukundira arahanuka. Byari ahagana saa saba z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Mu gihe kuri uyu wa mbere bashakishaga umubiri w’uyu mukobwa, abashakishaga ahubwo ngo babonye umubiri w’umusore aho iri sumo ritangirira.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Ugushaka agaphoto byamukozeho niba ari uko bigenda nihabi nanjye ahantu ntinyiye kuri internet we ntahatinye ahari gusa Imana imwakire mubayo!

  • Niagara Falls ko imaze abantu? Mu kwa gatandatu hali umudamu w’imyaka 51 wiyahuyemo. Bashyireho igikuta kirekire basi.

  • uyumunyeshuli yali arwaye mumutwe. ntakuntu wakurira aha hantu biranabujijwe kuhurira, hali nibyapa byishi bibuza abantu kuhurira. sinzi impamvu we yeyemeje kwica amategeko maze agahitamo kwiyahura. Niagrafall ntabwo arimbi, hameze nko kurusumo. uramutse ushatse kwiyahura wasimuka kukiraro cya rusumo

  • yuriye rwamubonye nyine!!ahaa ese ugirango amafoto ntazarikora!ikitanyica ni icyo kuko n’ubusanzwe nitinyira umurabyo rwose,sinishoboreye.

  • IBIKUNDANYE BIRAJYANA
    UBWO SE URWO RUBANZA BAZARUCA GUTE
    MUGENZI WA WAFOTORAGA BIGARARAGARA KO ATABIGIZE UMWUGA KUKO YARI GUFATA IFOTO NZIZA ABANTU BAMANUKA MWISOMO

Comments are closed.

en_USEnglish