Digiqole ad

Umunyarwandakazi usigaye amurika imideri muri Nigeria agiye kujyana bagenzi be

 Umunyarwandakazi usigaye amurika imideri muri Nigeria agiye kujyana bagenzi be

Umumurikamideri Munyaneza Djazila usigaye afite kompanyi yo muri Nigeria imufasha kubona amasoko, agiye gufasha bagenzi be b’abanyarwanda kujya babona akazi muri kiriya gihugu n’ahandi muri Africa.

Munyaneza usigaye amurika imideri ku rwego mpuzamahanga yibutse bagenzi be
Munyaneza usigaye amurika imideri ku rwego mpuzamahanga yibutse bagenzi be

Mu mpera za 2017, Munyaneza yagiye kumurika imideri muri Nigeria mu gitaramo cya Gt Bank Fashion Weekend nyuma aza gushimwa n’ikompanyi ya ‘Few Model Management’ ndetse imufasha  kwimukira muri Nigeria aho amurika imideri by’umwuga kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Kwimukira muri Nigeria byafashije Munyaneza kumurikana imideri n’icyamamare Naomi Campbell umaze kubaka amateka mu byo kumurika imideri ku Isi.
Mu cyumweru gishize ubwo Munyaneza yiteguraga kugaruka mu Rwanda, yabwiye umuseke ko agarutse gutoranya abamurikamideri, akabafasha kugera ku rwego nk’urwo amaze kugeraho.
Ati “Maze kugera muri Nigeria nasanze hari byinshi abanyarwanda bahishwe, wenda birashoboka ko nta makuru ahagije tuba dufite ku bijyanye n’uko twabyaza umusaruro impano zacu gusa aha muri Nigeria hari amahirwe menshi yo kugera kure mu byo kumurika imideri.”
Yavugaga ko ashaka kuza gutoranya abanyarwanda bamurika imideri yajya afasha kubona akazi mu bihugu bitandukanye muri Africa nko muri Nigeria, South Africa no muri France.
Ubu  Munyaneza yamaze guhitamo abamurikamideri 18 azafasha kubona akazi ku rwego mpuzamahanga, ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Mu bagiye gukorana na we nta mazina azwi arimo kuko yifuza gukorana n’abakizamuka muri uyu mwuga.
Ati  “Nari nzi ko nzakorana n’abamurikamideri 15 ariko ku munsi w’ijonjora haje abarenga 50, nahisemo 18 ariko ndacyashakisha abandi babiri ngo buzure 20.”
Munyaneza yatangiye kugera ku isoko mpuzamahanga ry’abamurika imideri akiri muto kuko ubu afite imyaka 19.
Amaze kumurika imideri  mu Bufaransa no muri Nigeria. Mu Rwanda yamuritse imideri mu bitaramo bitandukanye birimo n’icya Kigali Fashion Week cyabaye umwaka ushize.
Abagiye gukorana na Munyaneza bazajya bamurika imideri mu bihugu bitandukanye
Abagiye gukorana na Munyaneza bazajya bamurika imideri mu bihugu bitandukanye

Babanzaga kunyura imbere y'akana nkemurampaka
Babanzaga kunyura imbere y’akana nkemurampaka

Akanama nkemuramaka kari kagizwe n'abahanga imideri ndetse n'abamurikamideri
Akanama nkemuramaka kari kagizwe n’abahanga imideri ndetse n’abamurikamideri

Iki gikorwa kitabiriwe n'abamurikamideri bakizamuka
Iki gikorwa kitabiriwe n’abamurikamideri bakizamuka

Abagiye gukorana na we abenshi ni abakizamuka muri uyu mwuga
Abagiye gukorana na we abenshi ni abakizamuka muri uyu mwuga

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish