Digiqole ad

Umunyarwanda yandikiye ibaruwa Perezida Robert MUGABE wa ZIMBABWE

Nyakubahwa perezida wa ZIMBABWE  mbere na mbere mbanje kukwifuriza amahoro ndetse n’imigisha biva kuw’iteka (kuko nemera ko buri muntu wese waremwe akwiye kugendererwa n’uwiteka Imana  kandi akagirirwa ubuntu kabone niyo abenshi baba babona atabikwiye )

Muri macye rero ikinteye kukwandikira nifuza kukumenyesha ko ubusanzwe ntakunda kwemeranya nawe ku byerekeye imvugo ukoresha nubwo zimwe muri gahunda zawe aba ari nziza gusa uburyo uzishyira mu ngiro nabyo ndabicyemanga ariko noneho uyu munsi nagirango nkumenyeshe ko ijambo washikirije abanyagihugu bawe ubwo mwizihizaga  umunsi w’intwari  ndishyigikiye cyane rwose ndabizi hari abari bunyite umusazi(nkuko nawe hari abakwita umusazi ariko reka ntange impamvu zanjye)

1.Wagize uti abatemera ko watsinze bajyende  kwimanika birumvikana ko aha washakaga kuvuga Morgan Tsvangirayi  nibyo koko abatabyemera nibanjye kwimanika  kuberako nkuko twese tubizi  uyu Morgan Tsvangirayi   yari muri guverinoma icyuye igihe akaba kandi yari na minisitiri w’intebe bishatse kuvuga ko yari azi neza uko imikorere muri leta yawe iteye niba koko atize commission ishinzwe gutegura amatora kuki yemeye kuyajyamo ??

Ndizera ko iyi myaka yari amaze ari muri leta yawe yari amaze kumenya neza ibigenda n’ibitagenda iyo aramuka atubwiye ko atazajya mu matora kuko azi neza ko inzego zishinzwe kuyategura zidakora neza aho twari kubyemera none atangiye kwiriza  nkuko natangiye mbivuga rero nta mbabazi ku bantu biriza kandi aho kugirango bakomeze birize bakwiyahura umugani wawe bakwibanika bagakura amarira ndetse n’urujijo mu bantu

2.Wagize uti ntago uzongera gusangira ubutegetsi n’abandi bantu aha nanone ndizera ko washakaga kuvuga Morgan Tsvangirayi   n’abo bafatanyije aha naho nanjye ndakwemera kandi nkemeranya nawe kuko  umuntu nkuyu wahaye amahirwe yo kwinjira muri leta yawe kugirango agufashe kuyobora ndetse no kugeza abanya ZIMBABWE kw’iterambere ndetse anakosore amakosa yagiye aba ariko  akaba afite indimi ebyiri (niba yaremeye kujya mu matora nuko yemeraga ko hari ibyakosowe ariko kuko ayatsinzwe ari kuvuga ko ntacyo wahinduye)

Uyu rwose biragaragara ko mudakwiye gukomezanya urugendo nukuvuga ko yaje akirira amafaranga y’abanyagihugu(aha ndaza kuhakomoza ingingo ya 3) maze ntihagire icyo abamarira kubijyanye no kubavugira ndetse no gushaka gukosora ibitagenda neza , bishoboke ko yamenyereye ko azajya atera hejuru kugirango  mukomeze mumuhe intebe yo kuriraho

3.Nanone kandi wagize uti “kandi ndahamya ko nta ni mbwa izinukiriza imirambo yabo” aha naho rwose nyakubahwa ufite ukuri kuko ndibaza ko IMBWA zose zaho muri ZIMBABWE zifite ba nyirazo inaha iwacu i Rwanda turavuga ngo buri mbwa yubaha shebuja wayobisobanuye ko  imbwa idashobora gukora icyo sebuja yayibujije  aha ndashaka kwerekana ko ba shebuja b’izo mbwa zanyu zose bamwe bari bagushyigikiye mu matora(aba bo ntago bashobora guha uburenganzira imbwa zabo kujya kwinukiriza imirambo yabo) ariko kandi nanone n’abari bashyigikiye aba bashobora kwimanika ndahamya ko batazaha uburenganzira imbwa zabo ngo nazo zize kwinukiriza .ibi ndabivuga kubera ko babatabye mu nama babijeje ko kiriya gihe cyose bamaze bari muri leta yanyu bari barimo barakora kugirango hagire igihinduka ariko burya bari bicaye bari kwirira imisoro yabo baturage ahubwo

Nyakubahwa reka mpinire hano   kandi nkwifuriza imirimo myiza wongeye gushingwa n’abanyagihugu   kandi nizere ko uzakora kubw’inyungu z’abanyagihugu bose ikindi nagusaba rero nyakubahwa n’ukugerageza icyo gihugu cyawe kikongera kuba ikigega cya Africa kuko nkurikije ibyo babwiye  ngo ubukene bubageze habi muri iyi minsi ikindi kandi ngo n’ifaranga ryanyu ryataye agaciro  ngo kugeza aho umuntu  ajya kugura umugati atwaye amafaranga miriyoni nyinshi mu ngorofani  kuburyo ngo ashobora guhura n’abajura bakamwiba ingorofani amamiriyoni bakayamusigira  nyakubwa twizere ko ubu noneho ugiye gukora ukazasigira abanya ZIMBABWE igihugu wifuje kuva cya gihe waharaniraga ubwigenge bwacyo murakoze kandi Imana ikomeze kubana nawe.

PS:Nyakubahwa sinzi neza ko iyi baruwa yanjye izakugeraho gusa niramuka ikugezeho ndifuza ko wazansubiza ubwira ko hari icyo ugiye gukora kubyerekeranye no kuzamura ubukungu ndetse ukanabwira rwose ibanga wakoresheje rituma abaturage bakomeze kugukunda kandi  bari mubukene bukabije(nkurikije ibyo twumva kuri za radio )

Wowe uyisoma ushobora kuyisangira n’abandi (ukanayishyira mu zindi ndimi ) mpaka igeze kuri President MUGABE Robert

Michel MANIRAHO

[email protected]

Kigali RWANDA

0 Comment

  • Urakoze Michel gutanga ibitekerezo byawe.Gusa simbona icyo byatwungura cyangwa byakungura President Mugabe.Uri umuntu udafite “originalite” kuko jye ndabona udashungura pe.None se ko wiyemerera ko Zimbabwe ifite ubukene bukabije urimo urabishimira Mugabe?Ese nawe uwakugira President ni uko wabivuga?Ngo bimanike ?Ese buriya agiye kuba President w’abamutoye gusa?Ziriya ni imvugo z’abayobozi b’abanyagitugu kandi zikwiye kugawa.Ariya magambo ateye isesemi kandi nawe urabyemera……Reka ndeke kuvuga menshi kuko…Sinzi icyo ushima hariya rwose.

    • Michel urakoze cyane, inyandiko yawe irimo ukuzimiza kwinshi, uyisomye wihuta ntiwukumva ibiyirimo, nyamara harimo ubutumwa bukomeye wasaga nkaho ubwira abakora nka Mugabe cg se abo basangiye ubutegetsi bakamwigurutsa kandi amakosa bayasangiye. Wabwiye benshi cyanee ahubwo uri umuhanga mukuzimiza. Message yawe hari benshi igenewe bayobora ibihugu by’africa. Genda Africa waragowe.

    • Nta Nichel,nta mugabe!ngo bimanike??nuko ntabo abwira!!iyaba yabbwiraga nka makenga cg kazorama ngo wirebere,uburyo azimanika ariwe!!!ese buriya ariya magambo arahumuriza??umuntu uvuga ngo Madibba mandella nikigwari,nawe ukamushima??bati millions30 za zimbabwe zigura sambusa imwe,nuko nawe uti warakoze!!!izo zose ningaruka zamagambo nkariya yagiye avuga yibwira ngo arubaka,igihugu kdi yubaka urugo nigifu bye.so reka turebe kazoza ke naho kahise ntako!!

      • yewe michel wamubwiriyemo ntiwabuze kimwe!nawese umubwiye byinshi urangije umubaza impamvu atorwa kandi ntaterambere,ntabukungun’ibindi bitagenda neza mugihugu cye?ahubwo abaye aruwusoma neza iriya baruwa yakaamenye icyo akwiye gukora maze agahindura imikorere n’imivugire bye!

    • Ariko ahubwo wowe shungura urasanga uyu mugabo byamurenze akabwira Robert ukuri kose! None se ni kuki nyine watora umuntu ugushyira mu bukene? Ntibishoboka nyine bivuguruza ibiriho. Ikindi se waba uri perezida ukishimira hejuru y’imirambo y’abantu? Nyine byumve nawe ko ari agahomamunwa. Gusa abacyaha uyu mugabo nimumureke afite uburenganzira bwose bwo kuvuga ibyo atekereza”liberte d’expression” haba ku rwego rw’Umudugudu, Akagali, umurenge, Intara, igihugu, Afrika ndetse n’isi yose. Kuki se yanigwa n’ijambo?

  • Mbega letter ijimije! Ni syllabus!
    Ese irimu ruhe rurimi?
    Ese izagera aho igiye?
    Tuvuge ko igezeyo, ese Mugabe yazabona umwanya wo kuyisoma? Tuvuge ko ayisomye:
    ese azayumva ko ikabije kuzimiza bya kinyarwanda?
    Yewe, tuvuge ko abyumvise:ese harigitekerezo gishya yasangamo kigahindura imyumvire ye for more than 30yrs atwara Zimbabwe in his way? Mbega…

  • michel iyo baruwa yawe kuri wowe wumva itumariye iki ese imariye iki abandi cyangwa urasha ubushuti na mugabe ntabwo uzabo kuko uri hasi kuruaha umukungugu

  • hahaha muri AFRICA dufite ingaruka zabanya gitugu nkaMUGABE uwo nawe akavuga amate shwa?ngaho komeza ushake ubushuti bye

  • Michel, wampaye amazina ukoresha kuri facebook ko mbona dushobora kuba twareba muri meme angle? Yashyire hano kuri commentaire nkeneye ko tuvugana pliizzz.

  • Maniraho we, uteye ubwoba peee!!!!

    uri uwo mu majyepho pe, nibo bamenya bene aya macenga mu magambo, uti Kivangirayi yari yituramiye yirira gusa, abonye atsinzwe ararira…, nanone uti Mugabe uzambwire igituma abaturage bagutora kandi ubukungu n’ifaranga byanyu bigeze aharindimuka…..

    Yewe jya uhanura n’abandi bayobozi uzi bakora gutyo hafi yawe, mbere yo guhanura aba Zimbabwe!!!

    Courage Kabisa!

  • grerefncbxbxbxbxn

  • Ibyo babyita itiku.Ariko muri iki gihugu dufite abantu bihaye kwivanga muby’abandi?
    Ngaho barandiokira Obama, ngaho barandikira Kikwete.Wowe wandika Urandika se uri nde ko utari na amabassaderi?
    Mwisebya abanyarwanda bafite uburere.
    Reba ibikureba, aho kujya gutokora ijisho ry’undi.

  • Muramubwiye kabisa,ari uwumva yahita asaba imbabazi abo yatutse ndetse akanareba ukuntu yakura abaturage mu bukene nkaburiya.ngo umugati ugurwa 3 milions!!

  • ntabwo bimubereye

Comments are closed.

en_USEnglish