Digiqole ad

Umunyamakuru w’UM– USEKE yagiriwe icyizere n’ishuri yizeho

Ni ibyishimo bikomeye ku muryango w’UM– USEKE ni n’urugero rwiza ku rubyiruko rufite umurimo ruri gukora ko rukwiye kuwukora neza kandi rukawukora ruwukunze. Umunyamakuru w’UM– USEKE mu karere ka Ruhango yagiriwe ikizere n’ishuri yigagamo rimuha akazi kisumbuye kuko yakoraga biturutse ku kazi yakoreraga UM– USEKE.

Jean Damascene Ntihinyuzwa ubwo yahabwaga Impamyabumenyi.

Jean Damascene Ntihinyuzwa ubwo yahabwaga Impamyabumenyi.

Uyu ni Jean Damascène NTIHINYUZWA arangije amasomo ye mu ishuri rikuru ry’i Gitwe(ISPG) aho yahise ahabwa akazi n’ubuyobozi bw’iri shuri ko kuba Public Relations and Communication Officer.

Ntihinyuzwa ntabwo yize itangazamakuru, ariko ararikunda, afatanyije n’abandi k’UM– USEKE yabonye ubumenyi bwo kurikora, ariko neza ubu, nyamara muri ISPG arangije mu ishami rya Computer Science mu gashami(dept) k’icungamutungo.

Umurimo mushya yahawe n’ikigo yawemerewe ku munsi iri shuri ryabambitse amakanzu rikanabaha impamyabumenyi zabo mu cyumweru gishize, byari ibyishimo bibiri kuri we. Amasezerano y’akazi yayasinye mu ntangiriro z’iki cyumweru, inkuru nziza itaha k’UM– USEKE, urugero rwiza ku rubyiruko rundi ku gukunda umurirmo turarutangaza.

Uyu musore yatangiye itangazamakuru mbere kuko yabwiye ubuyobozi bw’Umuseke ko yashinze akanyamakuru gato (Umurage Magazine) kasomwaga n’abanyeshuri mu gihe cya ‘Recreation’ yabo ku ishuri rikuru rya ISPG. Uyu musore kandi yabanje gukorana na Radio Isango Star mu ishami ry’amakuru mbere yo gukorera Umuseke mu ntangiriro za 2012 kugeza none.

Damascene abayobozi ba ISPG bamuhaye uyu murimo kubera ko babonaga akazi akora k’UM– USEKE hari icyo kavuze mu buzima bwa minsi yose bw’i Gitwe. Inyandiko ze zamwe na benshi cyane mu Rwanda no mu mahanga ahatandukanye aho abanyarwanda bari.

Damascene yatangiye akazi guhera muri iki cyumweru

Damascene yatangiye akazi guhera muri iki cyumweru

Imwe mu nyandiko ze yahinduye ubuzima bw’umuntu, ni inkuru y’ umusaza Rutayisire Gervais wabonanye na Perezida Kagame, nyuma yo kubwira uyu munyamakuru w’Umuseke ko aricyo kintu yifuza mu minsi asigaje.

Amaze kumenyeshwa ko yabonye akazi Damascene yahamagaye umwe mu bayobozi b’Umuseke ati “ Bavandimwe ndishimye cyane, ku ishuri bampaye akazi kubera ibyo nakoze k’Umuseke. ISPG yangiriye ikizere kubera akazi nakoraga. Nzakomeza gukorana n’Umuseke kandi nkore neza n’umurimo nahawe na ISPG.”

Ku cyamushimishije mu kazi ke yagize ati “ Sinzibagirwa tariki 16 Kamena 2013 umukuru w’igihugu cyacu yakira muzehe Rutayisire, hari hashize iminsi micye tuvuganye tukabitangaza k’Umuseke. Sinzibagirwa na tariki ya mbere Kanama 2013 umunsi nambaye ikanzu nkahita mbabwa akazi kisumbuye kuko nakoraga. Ndishimye cyane.

Ntihunyuzwa J Damascene avuga ko byose abikesha gukunda umurimo we, kugerageza kuwukora neza bishoboka no gukora cyane. Agira inama urubyiruko ko Imana ihera umugisha mu kazi idatanga umugisha mu kuyisaba ugafunga amaboko.

Ntihinyuzwa ati “ Urubyiruko dufite imbaraga, dufite ubwenge, dufite n’amahirwe kuko turi mu gihugu gitekanya kandi giha agaciro umurimo. Dufite rero n’amahirwe, icya ngombwa kuri twe ni ugukora cyane, akazi kose nubwo kaba ari gato gute kugakorana ubwitange biguhesha umugisha ku mana no ku bantu.”

Ubuyobozi n’abanyamakuru b’Umuseke bashima cyane akazi ka Ntihinyuzwa ukorera mu karere ka Ruhango, ubwitange bwe no kugerageza gukora neza umurimo we ni urugero ku bandi bajeune bakora imirimo itandukanye.

Tumwifurije amahirwe masa mu mirimo ye mishya. Azakomeze atere intambwe igana imbere.

Ubwanditsi
UM– USEKE

en_USEnglish