Digiqole ad

Umunyamakuru wa KFM MC Tino yavuye mu bitaro

Nyuma yo kwitura hasi muri Roadhsow ya nyuma y’irushanwa rya PGGSS II yabaga kuwa gatandatu tariki 16/06, MC Tino yahise ajyanwa mu bitaro aho yasezerewe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 17/06/2012.

MC Tino umushyushyarugamba umaze kumenyekana/photo ububiko umuseke.com
MC Tino umushyushyarugamba umaze kumenyekana/photo ububiko umuseke.com

Uyu musore umaze kumenyekana cyane mu bijyanye no gushyushya urugamba mu mihango itandukanye, ndetse no kuri Radio ya KFM, kuwa gatandatu ahagana saa mbili z’ijoro ubwo yari amaze guha ikaze Riderman, umuhanzi waririmbye bwa nyuma muri Road show yaberega i Remera yagize imbaraga nke yitura hasi mu modoka abahanzi bambariramo.

Abategura iri rushanwa bahise bamwihutana ku bitaro bya Kibagabaga, aha bakaba ngo baramusanzemo ikibazo cy’umunaniro ukabije wamuteye imbaraga nke no gusa n’utaye ubwenge, ibyo bamwe bita “Surmenage”.

Yagumye kwa muganga kugeza ku cyumweru nimugoroba ubwo yasezererwaga agahabwa ikiruhuko, ndetse n’aho akorera kuri KFM akaba azongera kuhumvikana nyuma y’iminsi itatu.

MC Tino akaba ari mu kiruhuko yategetswe n’abaganga aho atuye i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Bamwe bavuga ko hari impungenge ko MC Tino yaba yagize ikibazo cy’umutima ariko ngo siko bimeze ni umunaniro ukomeye yari yagize kubera akazi kenshi.

Tino na Anita i Nyagatare muri PGGSS II
Tino na Anita i Nyagatare muri PGGSS II

Plaisiri Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • pole sana tino nibajye baruhuka barakora cyane nawese bakora ijoro na manwa nguwo kuri radio nguwo mubitaramo ariko menya birimo amafaranga menshi

  • Tino ihangane ndababaye gusa ihangane ndagusengera uzakira but you are mc international even me I’ll invite u in my party.

  • Erega arakora cyane kandi na masaha yo kuryama yagera akajya muri beer no muri club.sorry broo gerageza ugabanye beer

Comments are closed.

en_USEnglish