Digiqole ad

Umunyamakuru DJ Adams yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukuboza, rwanzuye ko Aboubakar Adams uzwi ku izina rya DJ Adams arekurwa by’agateganyo kuko ashobora no gukurikiranwa ku byaha aregwa ari hanze.

Adams Aboubacar mu kiganiro kuri City Radio/ Photo facebook deejay adams
Adams Aboubacar mu kiganiro kuri City Radio/ Photo facebook deejay adams

DJ Adams uregwa gusambanya kenshi no gutera inda umwana uri munsi y’imyaka 17, yategetswe kujya yitaba urukiko buri wa gatanu w’icyumweru.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha kuwa kabiri tariki 27 Ukuboza, bwavugaga ko DJ Adams narekurwa nkuko umwunganira Maitre Gumusiriza Hillary yabisabaga, yasibanganya ibimenyetso ku byaha ashinjwa, urukiko rwanzuye ko arekurwa by’agateganyo ariko agakomeza gukurikiranwa.

DJ Adams uzwi cyane kuri City Radio mu biganiro bya Muzika, akaba tagaragaye ubwo yasomerwaga iyi myanzuro, umwunganizi we akaba yatangaje ko nta mpamvu umukiriya we yari gukomeza gufungwa mu gihe ibimenyetso bimushinja n’ibimushinjura byose byamaze gutangwa.

Adams ashinjwa kuba yaramaranye icyumweru mu nzu acumbitsemo, umwana w’umukobwa bita “Nice” wavutse tariki 17/8/1994 nkuko byemezwa n’ubushinjacyaha. Bivuze ko afite imyaka 17 y’amavuko gusa.

Itegeko rihana mu Rwanda rivuga ko,  gusambanya umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18, uwabikoze ahanishwa igifungo  cy’imyaka 20 kugeza kuri 25, n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500. Iyo kumusambanya bimuviriyemo kwandura indwara idakira, icyo gihe afungwa burundu.

Aboubakar Adams yatawe muri yombi tariki 12 Ukuboza uyu mwaka, akaba yari afungiye kuri station ya police ya Kicukiro.

UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Uri mudj ukuntu yiyemera ubundi bamurekuye gute kiriya nicyaha bakora iperereza umuntu afunze biriya ubucamanza bwakoze nuguhohotera umwana bwa 2,kandi ni ukugirango ibimenyetso bisibangane nibamusubizemo cg nabura umucamanza azaba yariye ruswa.

    • bitazakubaho se sha amabya bakayazirika, kwiyemera kwe nibyo naho bihuriye kabisa, umwana wa 17 ajya muri klk part nijoro gukora iki, ubu se nta bisaza byamuryaga??uwo rwose wa 17 arakuze cyane kuko nabato kuriwe baba barimo hariya, ldi batahana nibijyama bikuze , wowe rero niba unamwanga tegereza wumve ubyo urubanza ruzatanga

  • Ndatangaye pe!ubwo se n ukuri cyangwa nukumuharabika?ko nzi yuko hari nababyegeka kubandi ngo bakunde bakugirire nabi.ni cas zikunze kubaho.reka duhe ubucamanza umwanya bukore

  • IBYO WOWE UBIVUGA WABIHAGARARAHO CYOKORA JYE IYO MBONYE UMUNTU BASHINJA VIOLENCE SEXUELLE NDIFATA KUKO IGIOSUBIZO KIBA KIRI HAGATI Y’ABANTU BABIRI ESE UBUNDI WOWE UBIVUGA URINDE WASANGA ABANA BABANDI WARABAMAZE KANDI UBU NI ICYAHA BAGUSHINJA IYO WAGIRANYE IKIBAZO N’UMURYANGO HARI IGIHE BAGUCAGINGA ICYO CYAHA ARIKO SE UWO MUKOBWA UMARA ICYUMWERU KUMUHUNGU ABA AKIRI UMUKOBWA ABATAYE UMUCO BIMEZE BITYO BAJYE BABAREKA KUKO N’UMUBYEYI WE UBWO AZI NGO AFITE UMWANA AHUBWO AMUJYANE MUKIGO NGORORA MUCO UJYE UVUGA IBYO WAHAGARARA HO.

  • ubucamanza byakoze kurenganura Dj wacu ,turabyishimiye Cyane!!!

  • Thx to dj Adams?

  • NIBA YIYEMERA ARAMAZE,AFITE ICYO YIYEMERANA.ARIKO SE UWO MU DADA NI WE UWIREGERA? CYANGWA NAWE ASHAKA PROMOTION NKABO NJYA MBONA. ADAMS BAGUHE AMAHORA WANA.TUKO WOTE

  • URUBWA NTAWE RUTABERA WANGU, IGARUKIRE UREKE ABAG– USENYA,TUKO WOTE MUSAZA.

  • Pole sana kuri dj ariko sinumva ukuntu umukobwa bamufata kungufu atabishaka

  • uyu mu DJ niba ari byo yaba ari umuswa cyane kuko afite milles moyens zo kuba yabona umukobwa ashaka kandi uri muri normes ziteganywa n”itegeko.Naho ubundi si no kwiyemera gusa ahubwo jye mbona ashobora no kuba afite ibindi bibazo mental(sintukanye ariko nabyo mbona bishoboka cyane kuko amagambo avuga,ubwiyemezi agira ngo azi ka ari DJ wa mbere si ibyumuntu wumvwa na public)ubustar ntibumubereye pe.

Comments are closed.

en_USEnglish