Umunyamahirwe wa gatatu Moto ya Airtel muri TUNGA yamugezeho
Job Ndungutse niwe kuri uyu wa mbere wabaye umunyamahirwe wa gatatu wahawe moto nshya muri gahunda ya Airtel Rwanda aho ibaza ibibazo abafatabuguzi bayo ubisubije neza akabona amahirwe yo kwegukana moto.
Ndungutse w’imyaka 32 avuga ko yungutse moto nyuma yo gusubiza neza ibibazo yabazwaga kuri telephone ye. Akaba yakiranye ibyishimo byinshi inkuru yo kuba yaratsindiye moto, avuga ko mu gukina asubiza ibibazo yakoresheje amafaranga atarengeje ibihumbi magana abiri.
Ndungutse atuye ku Gisozi ariko ari gukora amasomo yo gutwara ubwato no kubukora igihe bugize ikibazo i Rusizi mu burengerazuba.
Ati “Gutsinda byanyeretse ko Airtel nta buriganya bagira, nasubizaga neza nkaryoherwa ngakomeza kugeza ubwo bambwiye ko ari njye wegukanye moto muri promotion ya TUNGA. Ni ibyishimo byinshi cyane kuri njye.”
Ubuyobozi bwa Airtel buvuga ko moto Ndungutse Job yatsindiye yari kuyishyikirizwa kuwa kane ushize, ariko uwo munsi akaba yarabamenyesheje ko ari ku masomo ye i Rusizi bityo biba ngombwa ko bamutegereza akagaruka i Kigali.
Chrysanthe Turatimana umukozi mu iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda yatangaeje ko abanyarwanda bose bahawe ikaze ku murongo wa Airtel, usibye no gusekerwa n’amahirwe nk’aya banishimira serivisi z’itumanaho na Internet nziza kandi zihendutse za Airtel Rwanda.
Bakina gute muri TUNGA?
Ni ukoheza ubutumwa bugufi kuri 155 ubundi ukagenda usubiza ibibazo ubazwa. Ubu butumwa bugura amafaranga 100 gusa. Uko usubiza neza niko wiyongerera amahirwe.
Chrisante ati “utombora ntabwo atsinda ari uko yashizemo amafaranga menshi, ahubwo asubiza ibibazo nyabyo ubundi tukamuha amanota ye, kandi abatigeze batsinda, ayo manota bazayakomerezaho ubutaha”.
Hasigaye izindi moto icyanda (9) ndetse n’ibihembo birimo ama ‘unites’ yo gukoresha. Ufite amanota menshi buri cyumweru atsindira moto abasigaye batanu bagatsindira ama ‘unites ya 2 000Rwf.
Aya mahirwe ni ay’abafatabuguzi ba Airtel, ibihembo bihabwa nyiri nimero ya Telephoni (uwo yanditseho).
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW
1 Comment
Umunyeshuri ayo mafrw angana gutyo mwumva yapfa kuyakinisha atahawe ikizere. Mufitemo abakozi banyu bagenda babwira bene wabo ufitemo amanota menshi bityo bagakina nabo amafrw ari hejuru yuwo uba afite menshi. Nta transparency kbsa
Comments are closed.