Digiqole ad

Umunyabugeni wahize abandi muri EXPO2013 ni HIRWA DIANE

Ubwo EXPO 2013 yasozwaga kuri uyu wa 07 Kanama 2013 hahembwe abitwaye neza mu kumurika ibikorwa byabo. Hirwa Diane ubana n’ubumuga bwo kutumva ntanavuge niwe wahembewe kurusha abandi banyabugeni bamuritse ibyo bakora muri EXPO.

Hirwa Diane ubwo yariho amurika ibihangano bye

Hirwa Diane ubwo yariho amurika ibihangano bye

Hirwa Diane yashimiwe ubuhanga n’ubushishozi akorana umwuga we, yashimiwe kandi kwerekana ko ababana n’ubumuga ubwo aribwo bwose bashoboye kandi bakwiteza imbere mubyo bakora.

Hirwa yatunguye benshi kubera ibihangano bye binogeye ijisho, abari mu muhango wo gusoza EXPO 2013 bakaba bamuhaye amashyi menshi cyane ubwo yatangazwaga ko ariwe wahize abandi banyabugeni.

Murumuna we Buranga Cynthia umufasha kumvikana n’abamushaka yatubwiye ko bishimiye cyane kuba aba mbere. Ati “ turishimye kuko ibi bigaragaza uko u Rwanda ruha agaciro abikorera ndetse n’ibyabateza imbere ubwabo.”

Cynthia avuga ko byabatunguye cyane guhabwa iki gihembo mu gihe ari ubwa mbere mukuru we yari yitabiriye imurukagurisha nyuma yo kurangiza amasomo ye y’iby’ubugeni.

Cynthia yavuze ko mukuru we iki gihembo cyamushimishije cyane ndetse akavuga ko bitumye agira imbaraga nyinshi mu kazi ke.

Igihembo Hirwa Diane yahawe gifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000Frw) ndetse na certificat igiherekeza.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish