Digiqole ad

Umunsi w’umuganura ntugihabwa agaciro nk’ako wahoranye

Buri mwaka tariki ya 1 Kanama mu mateka y’u Rwanda abantu bashyiraga hamwe gashaka amasaka bagashigisha ikigage bagasangira, ariko ubu ntabwo uyu muco ukibaho.

Umusaza Karambizi w’imyaka 74 ubwo yagiranaga ikiganiro na UM– USEKE ku bijyanye n’umuco wo kuganura, yadutangarije ko umuco yasanze mu gihe cye cya kera ubu utakibaho.

Yatubwiye ko umuganura yasanze ukorwa n’ababyeyi mu ngo, aho bafataga amasaka bagashigisha ikigage, bagakora umutsima bakarya bakishima ariko ubu nta bikibaho.

Karambizi Philip yavuze ko gusozwa ku mwaka byarangwaga no kwerekana imyaka yejejwe, abantu gagasangira bakishima, ariko ubu ntabwo bakibyubahiriza ahubwo byasigaye mu bitekerezo gusa.

Yagize ati “Ubu nta bwo bakibyubahiriza ahubwo byasigaye ari ibintu byo gutekerezwa nk’ibintu byakorwaga kera mu Kinyarwanda cyo hambere.”

Sogokuru Karambizi akomeza agura ati “Mbere yo gukora ikigage, umusaruro wabanzaga kumurikirwa umutware kuko abantu babaga ari umuryango, twarangiza tugakora umutsima, maze bakazana amata tugasabana n’Imana igatanga umugisha maze umwaka utaha ukazaba uw’uburumbuke”

Uretse umusaza Karambizi, abadi bakuze baganiriye n’UM– USEKE bagiye batangaza ko umuco wo kuganura wakorwaga kera, ubu nta bwo bikibaho.

Muragizi Francois uri mu rungano rwa muzehe Karambizi, avuga ko mu gihe yari muto mu myaka ya 1945- 1946, kwa sekuru habagaho umuganura.

Yagize ati “Sogokuru icyo gihe nko muri uku kwezi yengaga amarwa akaduha, kuko twari tukiri abana bakatubwira ko ari umuganura. Uko amasaka yeze twarasangiraga, ariko ubu byaracitse nta bwo tukigira umunsi w’umuganura.”

Muzehe Muragizi atunga agatoki umuco wa kizungu, aho kuri ubu umusaruro w’amasaka usarurirwa mu isoko mu rwego rwo kubona amafaranga.

Umukecuru Adele Mukandanga we asanga umuganura wasigaye ku mateka gusa.

Yagize ati “Umuganura waradushimishaga cyane ariko ubu ntabwo ukibaho, icyo gihe iyo twabaga twishimye hari n’igihe wafataga n’isambu ugaha utayifite.”

Nyogokuru Mukandanga yongeraho ko abaturage bafataga amarwa bakajyana ibwami, bityo kuri we ati “Ndateganya kuzajya ntumira abaturanyi tukajya dukora umuganura tukishima.”

Iyo urebye imvugo y’aba bakambwe bose bahuriza ko umuganura wari ubafitiye akamaro kanini cyane kuko byatumaga bishima, icyifuzo bafite “umuganura ugomba kugaruka.”

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish