Digiqole ad

Umunsi wababaje Obama kuva yaba Perezida

Kuva yatorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Ameika, akicara muri White House, Perezida Obama ntazigera yibagirwa umunsi hicwaga abantu 26 barimo abanyeshuri 20 b’imyaka itandatu n’irindwi.

Ntazigera yibagirwa umunsi hicwa abana bato, ndetse ubwo yavugaga ijambo ryo gusesera kuri ba nyakwigendera amarira yamuzenze mu maso. Photo/Atoast2wealth
Ntazigera yibagirwa umunsi hicwa abana bato, ndetse ubwo yavugaga ijambo ryo gusesera kuri ba nyakwigendera amarira yamuzenze mu maso. Photo/Atoast2wealth

Ubu bwicanyi bwakuye umutima Perezida Obama bwabaye kuwa 14 Ukuboza 2012 bukorewe mu Mujyi muto witwa Newtown uhereyereye muri Leta ya Connecticut.

Mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya NBC, Perezida Obama uherutse kongera gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora USA yavuze ko uyu munsi wamubabaje cyane ndetse ngo agiye gukora ibishoboka byose ntihazongera kuba ubwicanyi bukoreshejwe intwaro.

Ubwo ubu bwicanyi bwakorwaga abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikomye ikoreshwa ry’intwaro ndetse basaba ko hafatwa izindi ngamba, kuko bikomeje kugaragara ko zikoreshwa mu kumena amaraso ya benshi.

Perezida Hussein Barack Obama nawe yagize icyo abivuga ho ndetse yahise asaba Joe Biden (Visi Perezida) gushyira ho ingamba zihamye ngo intwaro ziri mu baturage zitazongera kumena amaro y’inzirakarengane.

Obama wabaye Perezida wa mbere ufite inkomoko muri Afurika wayoboye Amerika, ndetse akaba yitegeye kongera gutangira manda ye ya kabiri muri uku kwezi kwa Mutarama 2013, ntahakana ko intwaro zitagomba kugurishwa mu baturage, gusa avuga ko bakwiye kujya bagurishwa intwaro ntoya ndetse zidafite ubushobozi buhambaye cyane. Avuga kandi ko ari ngombwa ko habanza kujya hakorwa iperereza ryimbitse ku muntu uwo ari wese ushaka gutunga intwaro.

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish