Umunsi wa 19 wa shampionat wahiriye Police, APR, Kiyovu na Rayon
Nyuma yo kwitwara neza kuri uyu munsi wa 19 wa shampionat Police itsinda La Jeunesse 3-0, umutoza wayo Goran yatangaje ko batiteguye gutakaza umukino n’umwe mu mikino 6 basigaranye ngo batware igikombe.
Mu mukino waberaga ku Kicukiro, Police FC yabonye amanota 3, ku bitego 3 byatsinzwe mu gice cya kabiri na Kaze Gilbert, Rivaldo na Kagere Meddy ikipe ya La Jeunesse idakozemo.
Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sport nayo yabonye amanota atatu imbere ya AS Kigali yiyushye akuya, ubwo ku munota wa 87 Murengezi Rodriguez yaboneraga igitego ikipe ye. Kayiranga Baptista umutoza wa Kiyovu akaba yasabye abafana ba Kiyovu kongera kuyigaruka inyuma nyuma y’ibihe bitari byiza yarimo.
Ikipe ya APR yo, i Rubavu imbere ya Etincelles yahatsindiye ibitego 3 byose byatsinzwe na Karekezi Olivier, wahise ugira ibitego 11 muri shampionat anganya na Kagere Meddy nawe watsinze igitego kuri uyu munsi.
Mukura VS yo, ntiyabashije kubona amanota atatu kuri Stade Kamena i Huye imbere ya Marines FC, nubwo yari yatsinze 2 mbere byatsinzwe na Sebanani Emmanuel (crespo) na Corneille Murwanashyaka, byaje kwishyurwa byombi na Marines maze amanota barayagabana.
Rayon Sport yabashije kwivana imbere y’Amagaju kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe bigoranye, ku gitego kimwe ku busa cyinjijwe na Fuad Ndayisenga kuri penaliti.
Uko imikino yagenze kuri uyu munsi wa 19:
Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali
Etincelles FC 1-3 APR FC
Police FC 3-0 La Jeunesse
Amagaju FC 0-1 Rayon Sports
Isonga FC 3-1 Nyanza FC
Mukura VC 2-2 Marines FC
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM
0 Comment
Isonga FC mukomereze aho
iyi niyo kipe yazagira ejo hazaza heza.
Kuko igizwe n’abanyarwanda bazi ko bakorera urwababyaye non abaca inshuro.
reyon sports na kiyovu sports byagenze bite.
Comments are closed.