Mukura vs Rayon, As Kigali vs Kiyovu… Phase Aller irarangiye
Shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda irokomeza mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wa 13 wa shampiyona ari wo usoza agace kabanza ka shampiyona (Phase aller), Mukura Victory Sports y’i Huye izakira Rayon Sport naho As Kigali iheruka gutsindwa na Gicumbi FC yakire Kiyovu Sports mu gihe ikipe y’Ingabo z’igihugu izakina idafite Mugiraneza JBaptiste na Michel Ndahinduka izakira ikipe yo mu Buganza ya Sunrise FC.
Kuri uyu wa gatandatu APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo iratangira irakira Sunrise FC kuri Stade Amahoro i Remera, ni umukino amakipe yombi aza gukina buri ruhande rujegajega.
APR FC ntifite umukinnyi wo hagati Mugiraneza Jean Baptiste wahawe ikarita itukura mu mukino uheruka kubahuza n’Isonga FC ndetse na rutahizamu wayo Ndahinduka Michel bakunda kwita Bugesera ufite amakarita abiri y’umuhondo, naho Sunrise FC yo izaba idafite umukinnyi Usanase Francois na Segawa Mike bombi basanzwe bakina hagati mu kibuga bafite amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri yikurikiranya iheruka.
I Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu nabwo ruzaba rwambikanye hagati y’amakipe ahuje Umurenge abarizwamo, ayo ni As Kigali izaba yakiriye ikipe ya Kiyovu Sport zoze ziba aha i Nyamirambo.
Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi, umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali aherutse gukorwa mujisho na Gicumbi iramutsinda ihagarika umuvuduko AS Kigali yari iriho naho Ali Bizimungu wa Kiyovu we amaze imikino itanu adatsinda.
Kiyovu irakina ibura abakinnyi batatu bakomeye bakina bugarira; Hitimana Omar,Niyonkuru Djuma bakunze kwita Ladju kapiteni w’iyi kipe bombi bafite amakarita 2 y’umuhondo na Alex Ngiriyimana ufite ikibazo cy’imvune.
Kuri uyu wa gatandatu kandi Marines FC y’i Rubavu iheruka gutsindwa na Espoir FC i Rusizi izaba yakiriye ikipe ya Gicumbi FC iheruka gutsinda ikipe ya kabiri muri shampiyona ya AS Kigali, uyu mukino uzabera i Rubavu kuri stade Umuganda.
Ku cyumweru hari umukino w’amakipe y’ibigugu mu myaka, Mukura VS idafite ikibuga cyayo ubu yahisemo kwakirira Rayon kuri stade Amahoro i Remera.
Ni umukino ukomeye muri iyi isoza agace kabanza ka shampiyona (Phase Aller ) ahanini ushingiye ku mateka y’aya amakipe yo mu Ntara imwe y’amajyepfo azahurira i Kigali.
Kimwe mu bizakomeza uyu mukino kindi ni uko ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza Andy Mfutila umaze gukina imikino itandatu atabona intsinzi azaba akomeje kotswa igitutu no kuri uyu mukino, atawutsinda bikarushaho kumera nabi.
Kwa Mukura VS umutoza Okoko Godfrey nawe ntashaka gutakaza kuko kuva yafata iyi kipe ataratsindwa umukino n’umwe.
Mukura izakira uyu mukino ibura abakinnyi bayo batatu aribo Dusange Bertin, Muyango Ombeni na Hakizimana Alimasi mu gihe ikipe ya Rayon Sport izaba ibura Muganza Isaac gusa.
Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Police FC nyuma yo kunganyiriza na Rayon Sport FC i Muhanga izaba yakiriye ikipe y’abanyarusizi ya Espoir FC, iyi kipe y’abashinzwe umutekano izakira Espoir FC idafite rutahizamu wayo Jimmy Mbaraga mu gihe ariko n’ikipe ya Espoir FC izaba idafite Baroribwami Janvier.
Amagaju y’i Nyamagabe atozwa na Beckeni kuri uwo munsi nayo azaba yakiriye ikipe ya Etincelles FC uyu Beckeni yatozaga umwaka ushize, ni umukino uzabera i Nyamagabe.
Etincelles izajya gusura Amagaju iri kumwe n’umutoza mushya Gatera Musa, azaba akina umukino we wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Sunrise FC.
Kuri uyu umunsi wa 13 wa shampiyona ikipe ya nyuma ubu ku rutonde rw’agateganyo y’Isonga FC izaba yakira ikipe yo mu majyaruguru ya Musanze FC umukino uzabera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya FERWAFA i Remera.
Aya makipe yombi agiye guhura ahagaze nabi muri shampiyona, Isonga FC nyuma yo kwirukana umutoza Seninga Innocent ikongera ikamugarura azaba ari umukino we wa mbere azaba atoje nyuma yo kugaruka mu gihe ariko n’ikipe ya Musanze FC Barack Hussein uyitoza nawe nta minsi ishize agaruwe muri iyi kipe nyuma yaho yari yirukanwe nayo mu mwaka wa shampiyona ushize ashinjwa kurya ruswa akitsindisha.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
APR oyeeeeeeeeeeeee izagitwara igikombe
ibikona murekekubyina mbere y’umuziki
rayon izagitwara
Comments are closed.