Digiqole ad

Umunezero si inshuti n’ubutunzi. Inama 10 zaguha umunezero nyawo

 Umunezero si inshuti n’ubutunzi. Inama 10 zaguha umunezero nyawo

Umunezero nyawo ushobora kuwuvana ku bigukikije

Umunezero ukomoka mu butunzi n’inshuti ushobora guhinduka ndetse ukanashira burundu , bitewe n’uko inshuti zihemuka cyangwa zikadusiga bitewe n’urupfu. Naho ubutunzi bwo ntibuhoranwa kuko ibitera ibihombo biba bibukikije. Bityo rero umunezero ushingiye kuri ibi uhita uyoyoka ako kanya.

Umunezero nyawo ushobora kuwuvana ku bigukikije
Umunezero nyawo ushobora kuwuvana ku bigukikije

Kandi burya umunezero niyo soko yo kugira ubuzima bwiza bw’impagarike(physical health), ibitekerezo(mental health), no kubana neza n’abandi(social health).

Niyo mpamvu umunyabwenge salomo yagize ati “umutima unezerewe ni umuti mwiza ariko umutima ubabaye umutera konda” imigani 17:22.

Umunezero ni isoko y’ibyiza byose k’umwirabura, umuzungu, umukene, umukire,  umugore, umugabo, umwana n’umukuru igisabwa gusa ni ukuba  umuntu. Icyicaro cy’umunezero ni mu mutima maze ugasesekara inyuma bikagaragazwa n’akanyamuneza mu maso, kuvugana ubugwaneza no kumwenyura bitarimo uburyarya.

Nubwo ibitunyaga umunezero ari byinshi nk’urupfu, ubukene, intambara, impuha z’intambara, ubugambanyi, indwara, ubugome, urwango n’ubuhemu, inzobere muri psychology, Dr. Julian MELGOSA, aherutse gutanga inama nyinshi mu gitabo cye cyitwa  POSITIVE MIND avuga uko wahangana n’ibikubabaza maze ukabaho mu buzima bwiza burangwa n’akanyamuneza ku buryo bukurikira:

  • Kwihesha agaciro, maze ugateza imbere ubushobozi bwawe aho kwifuza iby’ abandi. Ukareka kwisanisha n’ibirangirire ubona mu itangazamakuru no muri community kuko buri muntu afite umwihariko we mwiza.
  • Kwigira ku mateka yawe meza n’amabi maze ukirinda kuzasubira gukora ibibi kandi ukarushaho gukora ibyiza.
  • Kugira ikizere cy’ejo hazaza kuko nta muntu uzi iby’ejo hazaza. Ariko birashoboka ko ibyo ukora uyu munsi bigutegurira ejo heza cyangwa habi. Kora ibyiza uyu munsi ufite uburyo utegure ejo heza aho guhangayikishwa n’iby’ejo hazaza utazi.
  • Kugira akanya ko kwitegereza ibidukikije cyane cyane imigezi, ikiyaga, ibyanya by’inyamaswa, inyamaswa n’ubusitani.
  • Gukora imyitozongororamubiri mu gitondo kare.
  • Kuririmba no kumva indirimbo.
  • Kuganira n’umwana muto uri mu kigero cy’imyaka itanu(5) gusubiza hasi.
  • Gufasha uwo urusha ubumenyi cyangwa ubutunzi.
  • Gukunda gusaba imbababazi no kubabarira bikuvuye ku mutima.
  • Kwizera Imana “ntimuhagarike imitima yanyu mwizere Imana nanjye munyizere.” Yohana 14:1

Patrick MAHIRWE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi ni ukuri!

Comments are closed.

en_USEnglish