Digiqole ad

Umumotari azaparika he muri Kigali? niko bibaza

Mugihe abamotari bakorera mu mugi wa Kigali binubira uburyo bafatwa na polici y’igihugu mugihe bahagaze ngo umugenzi yururuke, Polici y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iravuga ko abafatwa ari abatubahiriza ibyo basabwa bityo bagafatirwa ibihano.

Moto muri Kigali
Moto muri Kigali

Bamwe mu bamotari bavuganye twaganiriye ntibasobanukiwe n’ibijyanye naho bakwiye guparika.

Bavugako batigeze basobanurirwa igituma banyagwa moto zabo, bamwe muri bo bahisemo kuterekeza iyo mu mujyi kuko ariho bahurira n’ibi bibazo cyane kurusha ahandi.

Uyu mumotari utashatse ko izina rye rimenyekana ati: “Kugera kwa Rubangura ugasanga niba mpagaritse umuntu kuri Virunga,kuri station se wenda cyangwa kuri banki runaka ngo aha nihemewe, bakahamfatira moto, nibatubwire niba badashaka ko dukorera mu mujyi tubimenye

Cheif spt Celestin Twahirwa avugako abakorera mu kajagari bose batazihanganirwa, dore ko umubare w’abamotari bakorera mu mugi wa Kigali umaze kuba munini. Gusa yibukije ko utafatiwe mu ikosa nta kibazo ahura nacyo.

Chief spt Twahirwa kandi arasaba amashyirahamwe y’abamotari kugira uruhare mu kugenera abamotari aho baparika (iseta) mu rwego rwo guca akajagari.

Ati : “Usanga rimwe na rimwe hari abamotari banyuranamo hagati y’imodoka,baca iburyo n’ibumoso kuburyo bashobora guteza impanuka.”

Tubibutse ko amwe mu makosa akorwa n’abamotari mu muhanda harimo gutwara abagenzi barenzi umwe nk’aho usanga umumotari atwaye umubyeyi uhetse umwana, kuba nta casque yambitse umugenzi,g uparika ahatemewe n’ibindi…

Claire U
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Erega kwitotomba kwa rusake ntibyabujije inturo kuyirira abuzukuru! Nibajye baparika imbere yaho bacumbitse ahandi se ko hafitiwe izindi gahunda! Rwose gusakuza cyangwa kuvuga ngo ibi nta kigenda ni ukwiteranya na Leta muyihorere ishyire muri gahunda ibikorwa byayo,ibindi mubiture Nyagasani niwe ubabeshejeho! Amen

  • Bakwiye kureba ikikibazo cyama Moto na Police,ndabona kiguma gutera problem,si bafata les Motards bakabaka ama Moto ejo nibo bajura nabanywarumogi,ntibareba uko IBURUNDI byagenze,les motards binjiye iki Robelles.naha finalement nuko.police,umuvunyi,nizindi nzego bakurikiranire hafi ibyo bintu.

  • nabasuhuje basomyimyi bururubuga nimurebe akarengane abamotari bariguranako mwekubaseka kuko uyumunsi aribo wenda ejo mwe umumotari mubanze murebe mumaresitora agezweho murebe niba harabamotari m ubasha kurebamo umumotari numuntu uciririste cyane mwarimukwiriye kumureka kuko nawe atitunze neza im

Comments are closed.

en_USEnglish