Digiqole ad

Umukobwa ‘yatereswe’ n’abasore 20 bose bamuha iPhone7 arazigurisha agura inzu

 Umukobwa ‘yatereswe’ n’abasore 20 bose bamuha iPhone7 arazigurisha agura inzu

Kugura inzu mu Bushimwa ni inzozi kuko bihenze cyane ariko umukobwa waho yabigezeho nyuma yo ‘guteretwa’ n’abasore 20 maze agasaba buri wese ko yamugurira iPhone7 nk’impano. Byarangiye zose azigurishije aguramo inzu.

Uwabaga ari kumutereta buri umwe yamusabaga impano ya iPhone
Uwabaga ari kumutereta buri umwe yamusabaga impano ya iPhone

Xiaoli, umukobwa utuye mu mugi wa Shenzhen mu magepfo y’Ubushinwa yateretwaga n’abasore 20 icya rimwe buri wese amusaba kumuha impano ya iPhone7

Amaze kuzibona zose yazishoye isoko azigurisha ku kigo cy’itumanaho kitwa Hui Shou Bao bamuha amafaranga agera ku 14 500 y’Amapound, maze ahita yiguriramo inzu iciriritse aho mu mujyi.

Inshuti ze ngo zatangajwe no kubona azeretse ifoto y’inzu yaguze ndetse banatangazwa n’ukuntu yahise atekereza kugura inzu muri ayo mafaranga.

Bibaza kandi uko aba basore bamuteretaga bakiriye iyi nkuru uyu mukobwa nawe ubwe yitangarije kuri blog ye.

Uyu mukobwa niwe mukuru mu muryango iwabo kandi ngo ava mu muryango ukennye aho nyina ari umukozi wo mu rugo se akaba akora mu mpunzi. Mu nzozi z’uyu mukobwa ngo harimo kuzagira inzu ye.

Telephone ya iPhone7 ni nshya kuko yashyizwe ku isoko muri uyu mwaka. Ni imwe mu zihenze kandi zigezweho ku rwego rw’isi.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagiye bavuga ko batangajwe n’uyu mukobwa. Bamwe batangarira uburyo yatendetse abasore 20 icya rimwe kandi ng obo barabuze  n’umwe.

Umuvugizi wa hariya yacuruje izi telephone, yabwiye BBC ko koko mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 gushize baguze telephone 20 zose z’uyu mukobwa kandi zabaga zimwanditseho nta kibazo.

Uyu mukobwa bamwe bamwise umunyabwenge abandi bamwita igisambo. Wowe umwita iki?

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ni akumiro bagenzi !!!

  • Ibyimbwa n’indangare Imana yabivuye imbere. Haruwo yibye cg yakoze mumufuka?

  • ikiryabarezi

  • ikisambo nkibindi byose byuzuye na hano kgl

  • uyu mukobwa azi ubwenge kandi azibeshaho.ndumva family ye ifite ishema.abanyarwandakazi bo baba bashaka imyenda,amakweto.imikufi ya zahabu,imisatsi y,imikorano n’ibindi bipfuye amaso,bitagira amaguru n’umutwe…Bravo chinese girl…….

  • umunyamahirwe

  • Umuhemu uzi icyo ashaka kuko yari imiti yabo basore ariko kdi azi icyo ashaka

  • Uyu mukobwa yari afite intego nziza azi nicyo ashaka kugeraho ark yabikoze m’uburyo butari bwo. Ubwo rero ntibimubuza kuba igisambo gikoresha ubwambuzi bushukana. Ari hano iwacu ndacyeka hari ingingo mumategeko ahana y’u Rwanda yamuhana.

  • She is very smart. Kandi yabikoze afite icyo ashaka kugeraho kuburyo atabitewe nuburara cyangwa ingeso. Azubwenge kandi si umutekamutwe. Ikindi kandi nuwatekera umutwe ibigabo byirirwa bibunza imirizo kubana babakobwa kandi bisize abagore murugo ntiyaba ahemunse. Umukobwa namwita umuhemu ari uko atekeye umutwe umusore uri single kandi wifuza urukundo nyarwo cyangwa kurushinga. Naho byabigabo bifite abagore nanjye ndi umukobwa najya mbirya amafranga kandi singire icyo mbipira.

Comments are closed.

en_USEnglish