Digiqole ad

Umukobwa wa Whitney Houston bamusanze mu bwogero yahwereye

Bobbi Kristina Brown umukobwa w’icyamamare muri muzika nyakwigendera Whitney Houston kuri uyu wa gatandatu ku gasusuruko bamusanze mu bwogero bw’iwe muri Leta ya Georgia yahwereye nk’uko byatangajwe na WSB-TV. 

Bobbi Chrstina uyu munsi bamusanze mu bwogero yahwereye
Bobbi Chrstina uyu munsi bamusanze mu bwogero yahwereye

Uyu mugore w’imyaka 21 umugabo we Nick Gordon niwe wamusanze mu bwogero yahwereye atabaza police, bamukorera ubutabazi bwo kumukangura maze bamwihutana ku bitaro.

Mu myaka itatu ishize nyina we bamusanze yapfuye mu buryo nk’ubu muri Hilton Hotel y’ahitwa Beverly Hills, California, yishwe n’ibiyobyabwenge.

Police yatabaye ahagana saa yine z’amanywa kuri uyu wa gatandatu, ajyanwa kwa muganga aho ngo n’ubu akiri gukurikiranwa.

Nyina Whitney Houston basanze yapfuye mu bwogero mu buryo nk’ubu umubiri we baza gusanga wishwe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine cyabaye kinshi ndetse n’indwara y’umutima.

Bobbi Chrsitina kuva afite imyaka 17 yatangiye kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, mu myaka ibiri ishize byaravuzwe kurushaho ko akoresha uruvange rw’imiti n’ibindi biyobyabwenge bikaze. Umwaka ushize ku myaka 21 yashakanye na Nick Gordon, ari nawe wa mbere wamugezeho aho yari yahwereye mu bwogero.

Kugeza ubu icyari cyatumye uyu mukobwa wa Houston ahwera ntikiramenyekana nubwo benshi batangiye kwemeza ko ari ibiyobyabwenge byamubase bikaba byari bimwirengeje mu buryo bumwe n’uko byagendekeye nyina.

Umwaka ushize yashakanye na Nick Gordon
Umwaka ushize yashakanye na Nick Gordon
Mu 1993 aha yari ateruwe na nyina wari icyamamare
Mu 1993 aha yari ateruwe na nyina wari icyamamare

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ikinyarwanda ubanza kigoye: Ndibaza icyo ” yahwereye” bivuga muri iyi nyandiko kuko Bobbi Christina ntiyapfuye!

    • nyine niyo mpamvu bavuze ko yahwereye kuko guhwera ni nko kuba umuntu ageze kure ariko atarapfa. ni nko kuvuga ko ari muri comma

  • N’umurengwe umurenze.

  • …Nick Gordon akaba ari umwana “adoptif” wa Whitney Houston!!!
    Iby’isi n’amabanga!

  • Oya. Guhwera si ukujya muri coma. Icyo gihe bavuga ko umuntu ” yarabye” (kuraba) cyangwa ” yataye ubwenge.” Iyo bavuze ko umuntu yahwereye aba yapfuye.

  • umunyamakuru avuze guhwera ngira ngo ni ugupfa burundu…

Comments are closed.

en_USEnglish