Umukobwa wa Prof.RWIGAMBA Balinda yapfiriye mu mpanuka y’indege
Mu mpanuka y’indege yabaye kuwa gatanu ushize ku kibuga k’indege cya Kisangani muri DRCongo yahitanye abagera kuri 50, muri aba bitabye Imana harimo Meda Balinda umukobwa wa Prof. RWIGAMBA Balinda.
Amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri i Rubavu, atubwira ko umubiri Meda BALINDA wabashije kuboneka ariko waracikaguritse kuko iyi mpanuka itari yososhye. Imihango yo kumushyingura yari itegerejwe kuri uyu wa gatanu ariko ntibiramenyekana neza aho azashyingurwa niba ari i Kinshasa cyangwa mu Rwanda.
Meda Balinda yibaniraga na nyina i Kinshasa akaba yarakoze impanuka aje mu Rwanda gusura musaza we Manzi Balinda ukora muri ULK Gisenyi. Meda nawe akaba yarigeze gukora muri ULK Gisenyi mbere yo kujya kuba i Kinshasa kubana na Nyina.
Impanuka y’indege yamuhitanye yari itwaye abantu bagera ku 112, abagera kuri 40 bararokotse abandi barenga 50 bitaba Imana. Naho Meda akaba asize umwana umwe ufite imyaka 7.
Bari mu ndege ya Company yitwa HEWA BORA Airlines itwara abantu muri DRCongo ibavana Kinshasa iberekeza mu bice binyuranye bya Congo.
Twifatanyije n’umuryango wa Balinda mu byago.
Umuseke.com
48 Comments
kuki abana ba baboss bbibera hanze iki gihugu bagitinyamo iki ,nkuyu yajyagahe?kweli
Imana ikubabarire jane
imana ikugirire impuhwe kuko ntuzi ibyo uvuze wange
Jane wagiye witwara nk’utagira Roho? Koko uratinyuka ukaruka dore ko uvuga atatinyuka kuvuga atyo! Birababaje kumva umuntu nkawe atinyuka akavuga amagambo nkayo hejuru y’Impanuka.wowe wasanga uzicwa n’ihembe ry’Irigoyi.
Jean, none se umuntu nka Jani ameze ate kundi niba atali uku atweretse? Hali undi muntu ngo wishimiye ko undi yapfuye, undi muntu aramwitegerezaaa, arangija aramubwira ngaye imbwa izamukurikira. Jane we rero ntazapfa azatura nk’umusozi
ariko se yu ni umuntu wabyanditse cg ni shitani yigize umuntu ngo ibane natwe?kuko we buriya ntazapfa da
JANE?
PLEASE, IYO ABANTU BAGIZE IBYAGO NTABWO ARI BYIZA KUVUGA IBINTU UBONYE BYOSE. (ISHYIRE MU MWANYA WABO NDAKWINGINZE!)
Imana imuhe iruhuko ridashira!!
ndababaye pe ariko ntakundi Imana imwakire mubayo
Imana iyo iguhamagaye uritaba ok agire iruhuko ridashira
pole sana famille Prof Rwigamba Balinda,Meda Balinda Yesu amuhe iruhuko ridashira
yari afite umutima mwiza nka se?
May her soul rest in peace!!!!Thanx for this info umuseke.com, she was my freind.Ndababaye
shahu nuba mu Rwanda hari ubwo biba ngombwa ko umuntu atembera kandi nta wumenya impanuka izaba ryari cyangwa izaba ku yihz company!
Jane rekera aho nawe byakubaho!!!!!!
rekeraho Jane we, uwakubwira ko douche arizo zisigaye zihitana benshi kugenda rero ntaho bihuriye n’impanuka nawe ejo mugitondo douche yakuraha hasi tukumva barakubitse. impanuka ni impanuka nshuti.
R.I.P I’m very sad.
Twaherukanaga na Meda ku ishuri muri 2005, yari umwana mwiza, ndababaye…. Imana imuhe iruhuko ridashira. Famille Balinda mukomeze kwihangana…
Tubahaye pole rwose
abana beza ko bashize?
reba Mika urebe n’uyu Meda disi we!!!
Imana ibakire mu bayo kdi nizeyeko uko basaga kwisura ari nako ku mutima basaga
May her soul rest in peace ;twariganye muri ULK ari umukobwa uzi kwiyitaho ndashaka kuvuga kugira isuku.Famille Balinda twifatanyije namwe mukababaro kandi mukomeze kwihangana.
umuryango warwigamba wose mukomere
twifatanyije namwe mukababaro navugango uwo nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira
Nange mbabajwe n’urupfu rwa Meda, nku warumuzi turi muri University twiga,Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashire. Famille Balinda nayo twifatikanyije nayo mu kababaro ko kubure umwana wabo, mwihangane Imana niko shatse ko bigenda izi impavu yabikoze. nasema tena Pole
Yari mwiza kabisa!! sha ubanza koko abeza bataramba!!!!!!!!!!!!!
Nicknamed jane, ntabwo urupfu ruba mumahanga gusa.Gusa icyo twemera nkabana b’Imana nuko:Le monde nous forme,l’école nous informe,la nous déforme mais seul Jésus nous transforme.Abo kuri mwururu no kumunezero ndavuga munsi ya ndinda nimukomere twifatanije namwe kandi dukomeze dusabire iriya ntore y’Imana.
Nyina niwe uzi agahinda afite! Kubura umwana akagenda n’ubutumwa atabushyikirije musaza we!Imana imwakire
Kuva internet yatangira mu Rwanda mbona abantu benshi bakora comments nkibaza niba ari mature cg babikora babizi, cg ari ubwana but simbona igisubizo, nk’uriya wiyise jane arabona iyi comment ye ikwiye kweli mu bihe nk’ibi? First U Rwanda ntawe rubuza gutura aho ashaka ku isi, Meda afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka. Second, kuba hanze y u Rwanda ntibivuga kurutinya kuko Meda yatabarutse yari aje mu Rwanda gusura abavandimwe no kwifatanya mu bukwe bari bafite.
She passed away nkaho watanze pole cyangwa ngo uceceke ukaruka ibintu nk’ ibyo. Harya ngo ni ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo? It’s really sad! R.I.P Meda. I do and will remember your face.
imana imwakire mubayo jane nawe yisubireho
Meda, Imana ikwakire mu bana bayo! Njye ntago nari nkuzi ariko uburyo ubohowe n’abari bakuzi bugaragaza ko aho ugiye ari heza. Ruhuka mu mahoro ubuziraherezo!
Imana yakire MEDA mu bwami bwayo kandi ibabarire abantu nka ba Jane babashinyaguzi.Dusabe inema yo gutanga comments zishimwa na bose
Ndababaye pe uyu mwana sinari muzi ariko agaragara nk’aho yagiraga umutima mwiza nka se ukurikije nizi coments za bagenzi bacu uretse iya jane utazi Imana kandi wigaragaje nkaho adatekereza neza.
Imana imwakire mubayo. Famille Balinda yihangane rwose.
Buri muntu wese akwiye kumenya ko hano mu isi atari iwacu duharanire guhora twejejwe tuzatabaruke amahoro tuzahura n’abera banesheje.
ARIKO TUJYE TUMENYA KO ABANTU BAFITE IMYUMVIRE ITANDUKANYE BURYA SIBYIZA KWISHYIMIRA IBYAGO BYABANDI KDI NIZEREKO KUBA TWESE TURIBAZIMA S’UGUKIRANUKA TUBA TURUSHA ABAGIYE, GUSA NUBUNTU TUBA TWAGIRIWE NTAKIGUZI DUTANZE.
NIYO MPAMVU UWO MUNTU WIYISE JANE AGOMBA NO GUSABA IMANA IMBABAZI.
GUSA fAMILY BALINDA MWIHANGANE MURI CYA GITONDO CY’UMUZUKU MUZONGERA MUMUBONA ARI MUZIMA.
ceceka wagakobwa we ngo ni jane ntasoni
sha jane ngo yajyagahe koko, wowe ruzagutsinda ku gasi naba nawe yabanaga na nyina apfa agiye gusura musaza we, wowe ushobora kuzapfa urimo gusambana hanyuma ukabura isi ukazabura n’ijuru. ujye ubanza utekereze icyo ugiye kuvuga mbere yo guhomboka sha uri injiji peee, bambe uri igicucu.
Jane,ntabwo wari ukwiye gushinyagurira umuryango wa Balinda Rwigamba!Ntuzongere ndakubujije.
umuryango wa balinda tuwushe mumugongo mukomeze kwihangana meda imana imwakire mubayo naho jane imana imubabarire kuko atazi ibyo avuga
oh my God, imana imuhe iruhuko ridashira, kandi imwakire mu bwami bwayo.
Note: ariko mujye mwitonda, nibyo jane yakosheje, ariko hari abarimo kuvuga nkawe. Jane sibyiza kandi si ukukwanga kandi bibaho umuntu arakosa atabizi.
Famille BALINDA nyifirije kwihangana ikamenya agiye iruhande rwa nyagasani kandi abagize umuryango bose bizere kuzabonana nawe bakishimana nk’ibisanzwe. Erega burya aba atuvuyemo hano ku isi yigiriye mu munezero udashira ahantu hataba imibabaro ukundi. Mwihangane rero abamuzi mwese imana ijyana abo ikunda kandi bayemera.
Muhumure kuko abapfuye,basinziriye kdi twizeye ko igihe kigiye kugera, twongere tuhoberane nabo!
IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Imana ikomeze kurinda umuryango wa Rwigamba, twese niho tujya, mwihangane
yooo jesus ubane nawe numuryango we yari umwana mwiza
Ndabyemeranywaho na Hugues kuko Imana ijyana abo ikunda kandi bayemera. Kubwo kwizera tuzahurira mw’ijuru ahatarangwa n’umubabaro n’agahinda. Meda IMANA ikwakire mu bayo kandi n’umuryango usize ukomeze kwihangana muri ibi bihe bigoye kwemera. Condoleance a la famille Rwigamba Balinda.
Pole sana gusa Rurema abane n’abasigaye
OOOH MY GOD THAT ACCIDENT ,THE GOD HE WILL SHOW HER AND HER HUSBAND AND HER CHILDREN, AND THAT IT IS NOT FUNNY RIGHT THE DIETH IS NOT LOOK YOU ARE CUTE OR YOU ARE UNGLY THE DIETH IT IS TAKE EVERY ONEY THEY SEE DON’T LIFE
IWLL BLESSS HER
Uhereye none hahirwa abapfa bapforoye mu mwami kuko imirimo yabo igiye ibaherekeje. Ugiye aba agiye, abasigaye turebe uko twatunganira Imana ngo iminsi yacu dusigaje tuyikoremo ibyiza Imana itwifuzaho.
SINARI MUZI ARIKO KWELI POLE ,KANDI JANE WIAUBIREHO KUKO NATWE NIHO TUGANA NTA WUZARUCIKA ARIKO GUPFA UTIHANNYE NIBYO FAKE NAHO UYU MWANA W’UMUKOBWA IMANA YARANGIJE KUMUSHYIRA AHEZA AKWIRIYE
yewe, abanyarwanda baranze bagiyekurangwa nubugome koko!!! Uyu uvuze atya ataniyehe nuwavuze ngo abo yishe bazaze bamushinje. Rwose nitureke kurangwa nimvugo yuzuye ubushinyaguzi nkaho natwe tutagira imibiri. Nyagasani amwakire mu bayo kandi ahumurize umuryango we. Aho yarari hose umuryango we warubizi, kuko u Rwanda si gereza. Nawe Imana ikubabarire ntuzi ibyo uvuga, ahubwo abasomyi bose tugusabire.
Meda Imana imuhe iruhuko ryiza,yari umwana mwiza cyane,yarubahaga yari yararezwe pe,gusa naratunguwe ,Imana abayo ibatwara kare.
Comments are closed.