Digiqole ad

Umukobwa ukora muri Bank yanyohereje ku bajura muri Uganda baranyambura

 Umukobwa ukora muri Bank yanyohereje ku bajura muri Uganda baranyambura

Boy leaning on goalpost

Ubu ni ubuhamya bw’ibiherutse kuba ku musore w’umunyarwanda warangije kaminuza ariko utarabona akazi, avuga ko umukobwa w’inshuti ye (ariko utari Cherie we) yamurangiye umuntu muri Uganda ngo umuha akazi muri UNICEF nyamara akisanga yamwohereje ku bajura bakamukubita bakanamwabura utwe i Mbarara aho yari agiye gusinyira amasezerano y’akazi.

Ibi byabaye kuri uyu musore mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi 2015, yabwiwe n’aba batekamutwe ko UNICEF ifatanyije na Medicins sans frontiers bakeneye umu ‘social worker’ ukora mu nkambi z’impunzi z’abacongoman bavuga igifaransa, uyu akajya ahembwa 850$ ku kwezi bakamuha aho kuba n’ubuvuzi.

Mu buhamya bw’uyu musore avuga uburyo yari yibereye iwabo mu cyaro aho ashakisha akazi, aba bakamwijeje bakamubwira ko ajyana muri Uganda 140$ yo kugura ‘work permit’ izatuma akora nk’umukozi wa ONG ariko w’umunyamahanga muri Uganda. Aya niyo yagezeyo baramwambura ndetse aranakubitwa.

Uyu yifuje ko tudatangaza amazina ye cyangwa ay’uwo mukobwa ukora muri Bank wamushoye kuri abo bajura.

 

Soma ubuhamya bwe n’icyo abwira urubyiruko:

Nari nibereye mu rugo mu cyaro nganira n’undi musore w’inshuti uburyo ubushomeri butumereye nabi, maze mbona nimero y’umukobwa nari nzi wo mu bantu b’inshuti nanafataga nk’uwo mu bantu bakomeye, arambwira ati “ngiye kukurangira akazi muri Uganda”

Nanjye ndashiguka, ambwira ko ngo bakeneye abakozi b’aba social mu nkambi za Rwamwanja,Orukinga na Cyangwaree kandi ahita ampuza n’umuntu ngo uri bubingiremo nkagenda nkasinya contract ngatangira akazi.

Kuri uwo mukobwa ni aho ibiganiro byari bigeze kuri whatsapp ibindi twavuganye kuri phone maze kwambuka kuko nta network inyemerera gukoresha Whatsapp nari mfite ndiyo.
Wa mugabo yaje kumpamagara rero arambwira ati ‘nitwa MUGABO ndi hano muri Uganda umukobwa witwa….. yampaye numero yawe ngo wifuza akazi dufite hano. Nanjye nti yego. Ansaba kuhamagara muhamagaye ntitwumvikana neza kandi nkabona bimpenda musaba ko dukoresha WhatsApp kuko ariyo nari niteguye kandi idahenze maze turaganira.

Yansabye kuza vuba nkazana n’ayo 140$ ya work permit, aya mafaranga yaba umukobwa ndetse n’uriya Mugabo nabasobanuriye uburyo bigoye kuyabona ku muntu nkanjye w’umushomeri bampa iminsi micye, ndiyaranja nk’umuntu ushaka akazi ndayaguzaguza ndayabona maze njyana ikizere cyose cy’ako kazi gahemba neza. Nerekeza iya Mbarara nciye Kisoro. Nahagurutse tariki 02/07/2015.
Ngeze Kisoro Mugabo yarampamagaye tuvugana kuri phone mubwira aho ngeze arambwira ngo nintege igera Kabare ningerayo nongere ntege igera Mbarara cyangwa ntegereze iziza ku mugoroba ati nuko ziza zikerewe zikahagera bwije.

Icyo gihe nari namaze gukatisha kuri agence yitwa Marcopollo ijya Mbarara kuko nkigera ku Cyanika umumotari wantwaye ariyo yari yankundishije.

Muri uwo mwanya nkihagera wa mukobwa nawe yarampamagaye ambaza amakuru nkamubwira aho ngeze. Yakomeje kujya ambaza kugeza ubwo agiye kuryama kuko njye nageze Mbarara saa saba z’ijoro arizo saa sita zo mu Rda.

Mugabo nawe yakomeje kumbaza uko bimeze mubwira ko imodoka yatinze guhaguruka kuko yahagurutse saa moya n’igice. Tumaze nka 30′ tugenda yarampamagaye arambwira ati ndabona muri bugere inaha bwije cyane ndaba nasinziriye byaba byiza ufashe lodge nkaza kukubyutsa mu gitondo tukajya kukazi.Naramubajije nti ese ubwo biroroshye kubona lodge ati biroroshye ni around 10 000Ugch.

Naramubwiye nti ndareba igishoboka mpageze ninyabura ndabahamagara ati sawa

Hagati aho nkiri Kisoro nicaye mu modoka nagiye kubona mbona umugabo araje yicara iruhande yanjye ansuhuza mu kinyarwanda ndamwikiriza yumvise mvuga ikinyarwanda ati ngize amahirwe mbonye uwo tugendana tuvugana kuko abantu bahano bavuga indimi ntumva.

Yambwiye ko atize nta n’igiswahiri azi mbese kuvugana n’abagande byamunaniye njye ndamubwira nti mvugana nabo mu cyongereza n’igiswahiri gike. Yambwiye ko avuka mu Bugesera mu murenge wa Juru nanjye ndahazi mubwira nanjye aho mvuye duhuza urugwiro tuti ni amahire buri wese abonye uwo bashobora kuvugana.

Tugeze Mbarara yarambwiye ati njye umuntu nje kureba atuye ahantu ngo kure sinabona uko ngerayo kandi terefone yanjye yazimye ariko numero ze nzifite kugapapuro ngiye kurara hano muri gare ndafata moto bukeye doreko nta n’amafaranga mfite ariwe uri bunyishyurire. Ati ningira amahirwe ndabona umumotari waho umuzi abe ariwe unjyana.

Njyewe ubwo nari mfite gahunda yo gufata lodge arambwira ati amafaranga ya lodge uraba uyapfushije ubusa dore bugiye gucya ushatse wareka tukigumira aha dore hari n’abandi. Byo koko hari abantu benshi bicaye muri gare bategereje imodoka n’abandi barigucuriza kuko ho bakora 24/24.

Naremeye turahagumana ngura icyayi n’umugati turarya kuko we yambwiraga ko yashiriwe ubundi twigumira aho tuganira. Hashize akanya mbona haje undi musore w’umunyarwanda aradusuhuza aratubwira ati mvuye i Kigali nzanye n’iriya Jaguar mubonye hari umuntu utuye hano nje kureba ngo ampe akazi ko kumucururiza ariko nanze kwirirwa mubyutsa mbaye ndi gutamporiza (kureka amasaha akaba yicuma) hano.

Ati mwe bite c? Tuti natwe turi kimwe nawe.Wa wundi nazanye nawe yitwa Adrien we ngo yari aje gukorera umworozi atwara amata y’inka ze ayavama mu farm ayajyana ku ikaragiro. Narubajije nti ese usanzwe uzi gutwa?Ati cyane mfite na permit categorie A yo mu Rda arayinyereka nti nibyo.

Tukiri aho nanone haje umumotari aparika iruhande yacu aradusuhiza ati ndumva muri ab’iwacu turaganira cyane atubwira ko avuka mukarere ka Kayonza.

Twaratamye turaganira twibagirwa ko ari na nijoro tuvugana kubyo mu Rwanda tugereranya imibereho y’iwacu niyo muri Uganda.

Bigeze mu rukerera wa mumotari yabwiye Adrien ati reka ngushakire umumotari wo muri kariya gace akujyane ahita amubona baragenda.

Amaze kugenda kuko ibitotsi byari bitangiye kutunesha twigiriye inama yo kuba dutembera ngo turwanye gusinzira duhagaze. Turimo dutembera tugera ahantu tubona  abasore n’ibigabo ari nka7 batangira kudusaka ngo bibwe none ashobora kuba ari twe twabibye ariko nkabona arinjye bibasiriye cyane.

Wawundi yerekanaga ikofi ye bakavuga ngo siyo bankora mu mifuka yose n’igikapu nari mfite baragisaka ariko ntibagira icyo bakuramo ubwo ariko nanjye ndwana nabo amafaranga nari mfite mu myenda bamaze kuyakuramo yose ariko bankubita mbona ndabinyufuye ndirukanka ariko ntabaza simbone untabara kandi hari abantu.

Nsubiye inyuma gato nari nibagiwe kubabwira ko nari nigiriye inama yo gushyira amafaranga kuri konti mfite muri KCB kugirango nirinde gutwara amafaranga menshi mumufuka.Njyeze i Musanze rero muri 150,000Frw nahagurukanye nabikije 125,000Frw andi ndayasigarana ariyo nakuyeho ticket yari bunamfashe gukemura besoins zibanze ngo mbone uko ntangira akazi neza. Ubwo ngeze Mbarara ayari asigaye kuri ayo niyo banyibwe.

Nasubiye hafi ya gare ngerageza guhamagara MUGABO biranga nawe ntiyampamagara ndatekereza nti reka njye kuru KCB mfate amafaranga njye gushaka Simcard kuri MTN Service center nshobore guhamagara kuko ubwo njye sinabaga nshobora guhamagara mu Rwanda narahamagarwaga gusa naho guhamagara ingande byo byari byanze kuko ama unites nari navanye mu Rda yari yashizeho

Nagiye kuri MTN rero gushaka Simcard nsanga batangira saa tatu ubwo ndategereza bigeze saa mbiri n’igice MUGABO arampamagara ngo nimusange muri gare tugende ngezeyo ndamubura ntegereza gato ngo ndebe ko yongera kumpamagara ntiyampamagara nsubira kuri MTN ngezeyo arongera arampamagara ngo ari kuri gare yo hepfo yambuze ubwo njyayo njyezeyo ntiyongera kimpamagara nanone.

Narongeye nsubira kuri MTN mpamaze nk’iminota 5 arampamagara ngo nimusange kuri Serene hotel. Nateze moto ngezeyo mbanza kumubura negera umukozi waho musaba ko yamumpamagarira arabyemera ajya hanze aramuhamagara aramunyereka aho yari ari hanze ngo niho yari antegerereje kandi ninjira ntawe nari nabonye.

Akimbona yansuhuzanije ubwuzu bya kinyarwanda mbona amfitiye impuhwe arambwira ati twakerewe none kukazi bari kimbaza impamvu nagutindanye ariko akabazo nari nagize nakababwiye none nawe unyihanganire ariko ntakibazo turasanga chef wacu agihari byanga bikunda turajya muri pause ya saa sita wamaze gusinya contract.
Twinjiye muri hotel arambwira ati twihuse reka turebe ibyangombwa wazanye(academic documents) tubishyire k’umurongo ubundi unywe icyayi tugende.

Narabimweretse atoramyamo ibyo abona by’ingenzi akajya ambwira ati utuntu twa experiences batugenderaho mukongeza umuntu salaire mbese anyereka ko turikumwe kandi afite ubwitange bukomeye ngo mbone contract.

Narifite diplome notifié arambaza ati ese kunotifisha bigeze kuri angahe ndamubwira aravuga ati twe i Gitarama twajyaga tujyana tubiri tukishyira 1800 none mwe ni 1500kamwe?ati byarahindutse pe!

Icyakurikiyeho yarambwiye ati ubu tugiye kujya kwishyura work permit kuri Uganda Revenue Authority ubundi tugende kukazi chef wacu atarataha. Ati kandi hari aga form uribwuzuze mu gifaransa kugirango babone neza ko igifaransa ukizi neza. Chef wacu ni umubirigi akoresha igifaransa nicyo muraba muvuganamo nti ntakibazo.

Yahise ati ariko ndabona wuzuye ivumbi turabanza dushake uko ukaraba uhindure n’imyenda nkujyane gusinya contract usa neza nti nibyo

Hagati aho turi aho nari namubwiye ibyambayeho ati pole ariko buriya uba waraye muri lodge ntabwo biba byalubayeho ambaza niba amafaranga ya work permit bayatwaye yose mubwira ko yo arikuri KCB ntibuyakureho ngiye kwishyura.

Amaze gushyira documents zanjye ku murongo yahamaye umushoferi ngo aze antware kuri banki mfate ya mafaranga ubundi tujye kwishyura ngo kuko chef yari amubwiye ko agiye kugenda. Twarasohotse abonye umuchoferi atinze ahita antegera moto ngo njye kuri banki njyayo ndayazana ariko ndi kuri stress ngo natinze cyane ndi kumukereza.

Mvuyeyo yanyinjije muri chambre ambwira ko ngiye gukaraba vuba tugahita tujya kwishyura twarangiza tukajya no kuri ministeri ya internal affairs gufata work permit.

Twinjiye muri chambre ati karaba vuba ariko dore mvuye kureba uko ivunja rimeze(agaciro k’idolar mu mashiringi) ati nsanze 140$ ari ibihumbi magana ane mirongo itanu n’andi ntibuka ati reka turebe ko yuzuye tumenye uko tubyitwaramo
Twarayabaze dusanga haraburaho 26 000Ugsh ati ubwo niyo ndi bukongerereho. Ndibuka nahise nkora muwundi mufuka nsangamo 10 000Ugsh nyongeraho ati ubwo ni 16 000 nkongerera kdi n’ubundi ntakindi uri bukenere kuko n’ibiryo ugiye kurya hano ndabyishyura.

Yahise ambwira ati noneho injira muri douche ukarabe vuba nanjye reka nkore komande y’ibyo kurya kuburyo twihutisha.Ninjiye muri douche amafaranga nyashyize mu pantalo nawe arasohoka ariko ahita agaruka nkimara kwitera amazi ya mbere aza avuga ngo umukobwa uri bumwaranje ngo work permit iboneke vuba ari kumubwira ko agiye ati reka nihute nzane bordereaux duhite tugenda ndasanga umaze kurya maze kwishyura byose ntihagire ukwishyuza.

Ubwo ibyo yabivugaga ariko afata yamafaranga. Njye nti oya ba uretse gato nze tujyane ngiye kurangiza. Ahita avuga ati ese ubundi ko utegetseho neza ururigi rwa douche abivuga arwegekaho ahita asohoka.

Urugi rwa douche rwari rufite agakondo k’inyuma gusa ku buryo umuntu urimo imbere muri douche atafungura igihe rukinze neza imbere. Numvise asohotse nahise ngira ubwoba nti arayatwaye nshatse gusohoka ngo ndebe gukingura birananira ndakomanga cyane hashize umwanya umukozi warimo akoropa hafi aho arankingurira ndebye yamafaranga nsanga yayajyanye mpita numva mbaye nk’ukubiswe n’inkuba koga birananira ndihanagura ndambara.

Maze kwambara wa mukobwa wandangiye ahita ampamagara kuri phone ati bimeze bite muvandi ko utampaye amakuru? Nti arayajyanye sha! Ati reka reka nti bibaho asa nurize kdi atabyumva ndamubwira nti noneho mubaze aho ari ati reka mubaze. Ubwo njye nari namaze kwihanagura nkurikije uko ayatwaye niyumvushije ko ataba agiye kuyishyura.

Amaze kumuhamagara yarongeye arampamagara arambwira ngo baravuganye amubwira ko agiye kuyishyura ngo araje nimutegereze araje nti sawa.

Ariko ngira amakenga ndibwira nti nshobora gutinda aha nkahakubitirwa n’ibiryo byabo nabifata nkazirikwa mbuze ayo nishyura nigira inama yo guhita nigendera.

Nahise nzinga vuba nsohoka bucece mbona ndarenze mpita njya kuri MTN nyuma yo kwusaka neza nkasanga hari amafaranga yari ari mumufuka wundi atajyanye.

Ayo mafaranga yari 25 000Ugsh ubwo njya kubaruza Simcard nari naguze kugirango mbashe kumuhamagara.

Nkiri ku murongo muri MTN MUGABO arampamagara arambaza ngo ko ngarutse nkakubura urihe? nti ndi kuri MTN. ati ngwino tugende.

Ndamubwira nti ese mwansanze hano kuri MTN ko iri hafi ya gare tugatega tukagenda? ati ndaje mpagusange. Naramutegereje kugeza igihe ntamuboneye!

Hashize umwanya wa mukobwa wandangiye yarongeye arampamagara arambaza ati mwabonanye se? Nti wapi kandi ndabona yandangije ahubwo mbuze nuko mva inaha kuko amafaranga yose yayajyanye.

Arambaza ati ubu se hari ukuntu nakoherereza amafaranga ugataha? Ndamubwira nti yego mubwira nuko yayoheraza ati reka mbikore. Amafaranga nayo narayategereje ndayabura ariko kubwa Nyagasani yayandi nisanganye nyuma arangoboka ndataha.

Saa tatu z’ijoro z’uwo musi nibwo wamukobwa yongeye kumpamagara ati unyihanganire njye nta mafaranga nari mfite mvugana n’umuntu ko aribube ayantije none yantengushye.

Nti ntakibazo ahita ambaza ati ese ubu urihe ndubwira nti ndi i Musanze ariko kuhava byo simbishobora kuko ntafaranga na rimwe mfite. Ati noneho mu gitondo ndakoherereza agatichet utahe. Ubwo hari kuwa gatanu buracya kuwa gatandatu ntegereza tichet ndayibura bigera kucyumweru, Ku cyumeru nimugoroba nibwo yongeye kumpamagara ambaza amakuru nti ni meza. Ati ese buriya ntubona ko ari ukukwirengagiza? Nti cyane rwose! Ati oya shahu ubu mfite ikibazo cy’amafaranga muri iyi minsi narahombye ndishyira n’umuntu wari wanyemereye kunguriza arantenguha.

Ati rwose si ukukwirengagiza kuko buruya nanjye hari ubwo umutima ujya uncira urubanza kuko iyo ataba njye ntuba waragiye hariya hantu. Nti sawa.

 

Amasomo nakuyemo njye ni aya:
1.Burya ntukizere umuntu (Impamvu y’ibi ni uko kwizera uriya mukobwa cyane byatumye nizera n’uriya Mugabo kuko yambwiraga ko ari umuntu we kandi nziko afite famille ikomeye kuba yaba afite umuntu ukorera UNICEF ari ibintu toto)
2.Nujya kureba umuntu utazi ntuzagende wenyine
3.Tugomba kugira urukundo nyakuri
4. Urubyiruko ntawukwiye kudufatirana ku bafite ubushomeri ngo atwizeze ibitangaza kugira ngo adukoreshe amabi cyangwa anatwambure

Ikindi buriya nagiye kureba uriya muntu ntuzi we anzi neza. Mpamya ko yari amfiteho amakuru yose.

Naje gusanga no guhera kuri motari wantwaye amvana Cyanika kugera kubo twahuye bose i Mbarara na wawundi twajyanye bose bari bari kuri gahunda ya wamwambuzi wiyise MUGABO

Cyagitero nahuye nacyo i Mbarara cyari icye kuko iyo kitaba icye phone baba barayinyatse.

Ahubwo basanze amafaranga bazi ko nazanye batayansanganye barayindekera kugirango nze kuvugana nawe neza.

Icy’ingenzi nabonye ni uko dufite igihugu cyiza! Vraiment muri Uganda bakwica bakajugunya umurambo ntawagutabaye kuko nta mutekano uhari.

Dufite ubuyobozi bwiza cyane ariko byagera ku cy’umutekano ho nkahita mbona ari umwihariko.

Ndi umushomeri ariko ibyambayeho sinifuza ko hari undi byabaho, ubu ndi kurwana no kwishyura amafaranga yose nagujije nizeye kubona akazi keza muri Uganda.

Abandi namwe byababera isomo.

Murakoze

 

30 Comments

  • nimuze mugira summary, inkuru ndende nkiyi kandi itaryoshe irabishe gusoma

    • uzabanze ujye kwiga kwandika mbere yo gukritika abandi utazi no kwandika ikinyarwanda, abantu batazi gusoma nibo barambirwa nkawe bakivovota

  • yoo, mbega ibintu bibabaje! wakoze kandi gu sharing ibi byakubayeho hari abo biri bufashe!

  • ihangane mama bibaho shahu mwana wa ma.inshuti nibo banzi bawe

  • Haaah iyi nkuru numvaga iryoshye kabisa, Nisabiraga umuseke kumpuza na Nyirayo nkikoreramo sinema. kuko script yayo ndumva iryoshye……………

  • Ujye ureba film cyane, kandi nyinshi uzakuramo amasomo bene aya. Ibi byose barabikina muri film ukiga.
    Nabwo uba ugomba kugira umuntu numwe wizera guhera kuri wa muntu mwicaranye mu modoka ngo muravugana ikinyrwanda, so what?

  • uwo mukobwa ko umuzi kuki utamukurikirana ubwo byaba ari uguhishira umunyacyaha

  • Uri indangare, capricieux et imature.

    Ibi byose byakubayeho nibyago. Ntabwo uwo mukobwa yari kukugambanira hejuru ya 140$ en plus akakohereza i bugande. Ubwo ukuntu uvuga abantu bose (actors) bari impliqué baba barakuyeho iki mukugabsna 140$? Ikindi Mugabo iyo aba ukwiba kuki yagarutse hotel? Wowe umuha amategeko yaho agusanga… rero yabaye decu arigendera. Kuki wumva ko uwo mukobwa atabura cash zo kukohereza rega biragora kubona cash sur place. So sorry ibyakubayeho ariko wabigizemo uruhare runini wishakamo abandi amakosa.

    • Franco wagira ngo ni wowe mugabo wo muriyi nkuru. Wimusonga. Gusa jye ndagira mubwire ko yabuze ubwenge, uba waragarukiye kuri gare waraye kuko wabonaga danger

      • Nanjye ndabona uyu Franco arengera aba batekamutwe nk’aho hari aho bahuriye. Wambwira ute ukuntu umuntu yagukingirana muri douche, yarangiza akigendera. Ikindi kandi bakomeje guterefonana, kuki atamusanze aho ari cg ngo amubwire abe ar we umusanga? Abatekamutwe bareze cyane, kandi baca mu nzira zinyuranye, nanjye bari bankozeho. Pole disi!

    • Uyu Franco ko mbona yigize umunyabwenge cyane nk’intare!!! EEEh uziko wiyemera nkaho bitakubaho, utekereza ko ku bajura 140$ adahagije ngo bakwibe ntacyo bashoyemo, cg i Bugande ntuhaze niyo waba ufite 50$ bapfa kuba babimenye, baca umugani mu kinyarwanda ngo ” NTIGASEKE UMUNTU URUZI RUTWAYE WOWE UTARARWAMBUKA”

  • indangare.com

  • Pole sana . Ariko wabaye indangare urarenza . Dans un milieu ke tu ne maîtrises pas , il faut tjrs se méfier des inconnus !

  • ntabwo uy usore arindangare mwe mubivuga ntabwo mutekereza neza kubyamubayeho mbona nta nuruhare yabigizemo kuko ntawe vorsah o

  • Yewe sha ndumva baragukubitiye ahareba inzega. Ubutaha uzajye umenya ubwenge, kuko akimuhana kaza invura ihise. Ubundi se wajyaga he utabanze kujya guteza inzuzi, ngo ubaze abakurambere? Ndavuga kuraguza? Ubutaha ujye ubanza uraguze kandi unagishe inama. Kera ubutekamutwe butaraza ibi byose ntibyabagaho, kuko abantu bari bazi Imana n’umuco mwiza. Naho igihe iby’abisilamu n’abakirisito bitangiriye ibintu byabaye ibindi. Ihangane ariko uzabona akazi keza. Naho Mugabo n’uwo mukobwa Bareke Lyangombe azababaza ayo mabi bagukoreye.

  • Jye ndabona ari ikinamico…ibi ntibyabaye kuko ntawagukura i kgl ngo ajye kukwiba 140$ i bugande…oya rwose ndabihakanye…wenda ni inkuru yo kutwigisha..ariko nayo wabwira umwana wa 5ans..apana abantu bakuru.murakoze

  • uraribwaya kurindanyemo n,ubuturage bariya bantu mwahuriye mu modoka na wa mumotari nta gahunda nimwe mwari mufitanye kandi ntahandi mwari muziranye,kuba muvuga ikinyarwanda mwese ntibivuze ko mwahita muba inshuti ngo bizere bigeze hariya.reka nkwibarize uretse abo witata ngo mwabaye inshuti kuko muvuga ikinyarwanda, ubu abanyarwanda bose niko ubizera? abo muturanye,mwiganye se niko bose ubizera? nta bushishozi wagize mubyo wakoze byose

  • akayandirimbo yagiye ibugande uziko utahe ubutindi wamburirwa mbarara gusa pole sana iyo biba congo ho nogupfa warigupfa!!

  • Mwiriwe.

    Ndi umusore witegura kurushinag urugo.mfite Fiance ukiri Isugi nkaba nifuza kuzamuha Impano nziza(gift) tumaze gukora mariage mushimirako yarinze ubukobwa bwe.
    nagira ngo rero abakunzi b’umuseke mungire inama y’impano nazihera umukunzi wanjye.

    Murakoze.

    • ubusugi se warabupimye!!!ahhhhh uzahembe nyina niwe wareze neza!!ariko urasekeje kbsa!!busugimetre ngo mutahe

  • Muvandimwe, Komera. Aba baguseka ntabwo iyo kinamico wabayemo ntibayumva. Ndetse n’iyi nkuru yawe bazi ko itabayeho, ntabwo bumva bihorere. Gusa buri wese ajya yumva ijisho rye rimaze gutukura. Ni ibi bitekerezo bimeze kuriya nabyo biragusonga ariko encore POLE! le vide bagusigiye kugirango uzayuzuze ubone aho ufatira ubwawe buzima ni ntambara ikomeye cyane. Moi j’ai vecu l’histoire totalement different ariko y’ubwambuzi nyimazemo imyaka ibiri ariko gufatisha ubuzima ngo mbe fiere yo kuba ndiho mfite n’akazi byaranze. Kuba nkiriho ni uko nagize chance ngahita ngwa kuri groupe y’abantu basenga bakamfasha naho ubundi ubutaka buba bwaramize kera isi n’abavandimwe baranyibagiwe. Komera rero!

  • Ibyo ni toto cyane , wowe uzajye kenya urebe , nabanyakenya barahatinya, U rwanda tugira imana turacyafite ubumuntu , abandi babaye ibisimba . ntuzongere kwizera umuntu n’umwe , kandi nugenda amafaranga jya uyagendana kuri za mobile money hose zirahari !

  • Reka kubezhya sha. Ko wari ugiye kpl kuki waviriyemo mbar

  • @Paul iyo nkuru se ihuriye he nabajura cyeretse niba uwo mu fiance wawe nawe ari ibandi????!!!

  • ihangane muvandi,erega ubushomeri buzaduta kugasi,gusa pole too

  • Iki nigitekerezo ntabwo ari inkuru mpamo.Amafaranga 140$ US ahwanye gusa na 105000 Frw knd ntabwo abo bose bakugmbanira kuri ayo,ese buri wese yakuramo angahe?kuki uhuza ibintu ubona bidashoboka actors benshi babanyarwanda, gus ahubwo washatse kwerekana abajura ko bafite udutsiko yego knd ko umuntu atagomba kwizera uwo ariwe wese.Niba , nta byarabaye uri indangare nawe nta analyse wakoze ngo ubanze umenye aho ugiye ushake umunyarwanda muziranye uza kukwakira.Nawe wize koko!

  • bien joue!!!!!!

  • aha tugomba gusabira aba-chomeurs ku Mana ikaborohereza mu gihe gikwiye nabo ikabaha imirimo kuko chomage iraryana bavandi.

  • Icyo ntekereza nyuma yo gukora ubusesenguzi kuri iyi nkuru:

    1. Iyi nkuru ishobora kuba ari impimbano nta kuri kurimo,
    2. Niba Atari impimbano, umuhungu yaba yarahemukiye uriya mukobwa, noneho umukobwa nawe agashaka ku mwihemuraho.

  • Iyi nkuru iba impimbano, iba iy’ukuri, ikigaragara ni uko harimo ububandi
    Kubashaka akazi, umuntu n’akurangira akazi, akakubwira ngo kugira ngo ukabone ubanze utange amafaranga, menya ko ari ntako. Uzahite ucaho. Si non barakwibye

Comments are closed.

en_USEnglish