Digiqole ad

Umukobwa n’umuhungu b’imyaka 12 na15, bishwe bazira ko bakundana

Umukobwa w’imyaka 12 n’umuhungu w’imyaka 15 bicishijwe acide bazira ko bakundana nkuko byemezwa na AFP. Amafoto ateye agahinda y’imibiri y’aba bana bombi yangijwe na Acide yagaragajwe kuri uyu wa gatanu tariki 30 kwa muganga ahitwa Ghazni mu majyepfo ya Afghanistan.

Bazize gukundana ari bato/photo gettyimages
Imibiri y'abana bazize gukundana ari bato/photo gettyimages

Kwicishwa acide bifatwa nk’igihano cy’idini cyangwa cy’umuryango muri kiriya gihugu.

Ikibabaje kurushaho, ni uko imibiri y’aba bana nta muryango wabo wigeze uza kwa muganga uvuga ko ari abana babo.

Nubwo aba Taliban bavanywe ku butegetsi muri kiriya gihugu, haracyari imigenzo ibangamiye cyane ikiremwamuntu, cyane cyane abagore n’ibijyanye no gukundana ku rubyiruko.

Ku bagore bwo ni ibindi, kugeza mu 2001 bari bataremererwa kugira icyo bakora no kutava mu rugo badaherekejwe n’umugabo.

Umwaka ushize, umugabo witwaje intwaro yinjiye mu rugo rw’abantu asuka acide ku mugabo umugore n’abana, kuko ngo uwo muryango wabujije umukobwa wabo Mumtaz, 18,  gushyingirwa ku murwanyi waciye ibintu muri gace bari batuyemo.

Umwaka ushize Matmaz,18, avurwa nyuma yo gusukwaho Acide kuko yanze kurongorwa n'uwo adashaka
Umwaka ushize Mumtaz,18, avurwa nyuma yo gusukwaho Acide kuko yanze kurongorwa n'uwo adashaka

Bariya bana babiri bishwe bo baba bazize kuba bari mu rukundo kandi bakiri bato.

Baruhukane mu mahoro.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IMANA yakire bariya bana mubayo, gusa Imana ishimwe ko murwanda nabihaba bihageze twashira turi benshi uzi desception zihari.aha!!

    • cg bapfuye barimo gusambana?

  • NDABABWIZA UKURI AKA KARENGANE NIMPUZAMAHANGA NINAYO MPAMVU KAGOMBA KUBA MPURUZAMAHANGA UN N’IMIRYANGO IHARANIRA UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU IDAKOZE IYO BWABAGA IBI BIRARENZE KABISA KO MBONYE BAZIZE URUKUNDO, ABAGIRA URWANGO BO…..?

  • ngaho abakunda idini nimugire icyo muvuga kubihano nkibyo

  • iri sidini nubujiji bumvanze nubufpu gusa gouvernement yaho imaze iki? abayobora icyo gihungu iyo babona abantu bagira nabi g´bigeze kuri aka kageni babifata bate ubwo? gusa ndababaye cyane nubwo ntacyo banikoraho

  • Ariko njye mbabwire, uyu muntu witwa Abdullah maze iminsi nitegereza comments ze ku nkuru za Libya, Syria, Gadhaffi, Israel, Pakistan n’izindi nkuru zireba abarabu ariko reka mbabwire ko ku giti cyanjye mbona ari umurwayi. None se Abdoullah we, ni nde wakubeshye ko usobanukiwe kurusha abenegihugu barwanya ubutegetsi bwabo. Iyo uvuze ngo MUSLIMS MUST WAKE UP uba ubwira nde? Uba umusaba gukora iki? Nta kibazo abayisilamu dufite ahubwo intagondwa nkawe nizo isi yose ikwiriye kwitaho. MURAD– USEBYA!

    • Islam yo mu Rwanda turayikunda ariko hashize iminsi dusoma comments z`uyu wiyita Abdullah tukagira ubwoba pe! Ni ikihebe mu bindi ateye ubwoba, gupfa kw`abantu biramushimisha cyane. Atuma tubunva uko mutari. Imana imukurikirane atarayobya benshi.

      • Ko mbona yavuze kuri cultural islam na islamic culture , ikibazo kiri hehe?

      • Uyu Abdallah azabanze adusobanurire neza icyo aba ashaka kuvuga kuko abenshi tumwumva nabi kandi n’igihe cyose yashatse kwisobanura ntabwo ibisobanuro bye byanyuze. Kandi njye ikintera ubwoba cyane i uko abikora iyo ari inkuru ifitanye isano/ivuga ku busilamu cg se ku muyisilamu.

  • ariko b uriya abarabu bazagira umutima wa kimuntu ryari koko ibitekerezo byabo nabwo ari byiza nagato aba bana baruhukire mu mahoro

    • Abanya afghanistan ntabwo ari abarabu.

      • Buriya nib atari abarabu ni abirabura?

  • abdullah ngo niba uri na abdullah ibyo utekereza ntuzabizane hano mu Rwanda .UKENEYE GUSHYIKIRIZWA POLICE KUKO UFITE IBITEKEREZO BIBI GUSA

  • nubwo batizeraga yesu, ndizera ko ubu barikumwe nawe.

  • mubyukuri buriya bwicanyi bakoreye bari bana buteye,agahinda keshi cyane ,urugero nkanjye ,ugifite ,urukundo rwokuba nakunda birambabaje cyane pe noneho,twebwe dukundana tugiye kunjya tubizira ,ndizerako,imana,itabyemera kuberayuko yaturemye kugirango dukundane twese hamwe murakoze ,uwiteka,abarinde

  • Ariko uwomuntu wiyita Abuddallah ni muntu ki? abahese? akora iki se? Kombona comments ze ari ziterabwoba aho sintagondwa zatugereye mugihugu. Police ni mushakishe ataranduza abandi.

  • no comment

  • uwahugujwe roho wese ,yikirirwa ahatuje heze naho uwahuguje ro azabiryozwa kuri wa munsi .ALLAH yakire abobana kandi ihe ukuhanganisha imiryango yabo

  • NDI UMUSILAM NANIZEHO UBUSLAM,BUT BILIYA NTAHOMBIZI CYEREKA NIBA ALIBYABAMENYI BIKIRENGA NABWO BO MULI AFGANISTAN GUSA.ALLAH YOROHEREZE BALIYA BANA BAZIZE URUKUNDO KOKO MANA NIWOWE USHOBORA BYOSE TABARA NAHOBUNDI UN BARAHEMUKA.MWIBUKE MU RWANDA BAKOZIKI!NTABUHAMYA BWUWAROKOWE NAYO NDUMVA.

  • uyu mugabo akwiye gukurikiranwa kugirango ajye asobanura ibyo aba yanditse. iyi website nayo ikwiye kutemerera abantu nka abdullah gutanga ibitekerezo nka biriya by’iterabwoba. ibyo twabonye birahagije ntitwifuza ggusubira mu kangaratete.

  • Anti valeur gusa,il fallait orienter leur amour,sont encore mineurs

  • birababaje,urukundu rwihitiramo,IMANA ibahe iruhuko ridashira

  • OH ARKO MANA TURIYA TUZIRANENJYEKOKO?UZATWAKIRE MUNTORE ZAWE KANDI ABABAKOREYE ARIYAMAHANO UZABIBABAZE IGIHECYOSE MUBIHE BIDASHIRA.

  • uyu muntu witwa ABDULLAH buri gihe atanga comments zirimo ubwihebe,ubugome burenze kdi zanateza amakimbirane. Nuwo gukurikiranirwa hafi kabisa. Ntakabishyire ku basiramu bose kuko ntabwo turi nkawe.

  • Birababaje kuki se babashyingira ari impinja ku basaza, none ubyanze baramutwikisha acide, abikundaniye nabo ngo n’abana, ni ukuvuga ko uriya mwana w’umuhungu adafite uburenganzira bwo gukunda keretse namara ku ba umusaza bamushyingire uruhinja? Imana nidutabare vuba kandi iduhe kujijuka.

Comments are closed.

en_USEnglish