Umukobwa niwe wahize abarangije muri Tumba College of Technology
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mata 2013, ubwo ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba (IPRC-North/Tumba College of Technology) ryatangaga impamyabushobozi ku nshuro ya kabiri, umukobwa witwa Peruth Mukanshimiye niwe wahize abandi bose barangije mu myaka ibiri ishize.
Peruth Mukanshimiye wabaye uwa mbere mu banyeshuri 400 barangije mu mwaka w’amashuri w’2011 n’2012 yigaga mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (Information Technology) akaba ariwe wenyine wagize amanota y’ikirenga (First Class) ari hejuru ya 80%.
Uyu mukobwa wagagaje ibyishimo byinshi ndetse agahabwa amashyi y’urufaya n’abari bitabiriye uyu muhango yashimiwe ahabwa modasobwa igendwanwa (laptop) yo kumufasha mu mirimo ye yose nk’umuntu urangije mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyunga n’ubumenyingiro Albert Nsengiyumwa, washyikirye uyu mukobwa modasobwa mu rwego rwo kumushimira kuba yarabaye uwa mbere, yavuze ko abakobwa bashoboye byinshi ndetse ngo na ya mirimo yajyaga iharirwa abagabo n’abakobwa basigaye bayishobora.
Albert Nsengiyumva yakanguriye abakobwa gutinyuka bakitabira imyuga n’amasomo y’ubumenyingiro ndetse asaba n’ababyeyi gukundisha abana babo amasomo nk’ayo.
Nsengiyumva kandi yashimiye Umushinga w’Abayapani(JICA) ufasha mu bikorwa bitandukanye ishuri rya Tumba College of Technology n’abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye, by’umwihariko mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabunga n’andi masomo atandukanye y’ubumenyingiro.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyunga n’ubumenyi ngiro yanavuze ko kuva amashuri y’imyuga yashyirwamo ingufu mu Rwanda, abayagana bagenda barushaho kwiyongera kuko babonye ibyiza byayo, by’umwihariko umubare w’abakobwa nawo ngo ugenda wiyongera buri mwaka.
Iri shuri ryatanze impamyabushobozi ku ncuro ya kabiri, ryemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Nzeli 2007, rifungura imiryango muri Kamena 2008.
Mu ntego Ishuri rya “Tumba College of Technology” rifite harimo kuba icyitegerezo mu masomo y’ubumenyingiro mu Rwanda no mu Karere, guha ubumenyingiro buboneye abahiga, kuzamura iterambere ry’igihugu binyuze mu bumenyingiro bwo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.
Ibi ngo bigenda bigerwaho nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwamuritswe mu mwaka ushize (2012) bwerekanye ko 97.4% by’abakoresha abize muri Tumba College of Technology babajijwe, batangaje ko bishimira serivisi bahabwa n’abarangije muri iryo shuri.
Kanda hano urebe urutonde rw’abanyeshuri bose barangije muri Tumba College of Technology.
Photos: E.Ngirabatware
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.COM
0 Comment
yayayayaya oooheeeeeyyyy TCT congs!
ni abantu b’abagabo.
ariko uwo mwana uri imbere Justment(JMV) noneho arankofoye!!!
Ikibazo nuko yari yigize nkaho ari umu securite gusa yari yifoye nkumusirikare da nako ni n’umudive.bagira ama course nkariya.
TCT Na KCT turabemera muri technology .Please big up!
UYU MUKOBWA MWEMEREYE BOURSE D’ETUDE,nkazamuhitishamwo aho ashaka gukomereza niba abyifuza.
AFRIQUE DU SUD,BELIGIQUE, ALLEMAGNE OU SUISE.yanyoherereza demande kuri [email protected]
Peruth is so bright keep it up,
if she is still single i promise her a gentleman
Hahirwa umusore uzmujyana.
kuba uwambere mu ishuri ntibivuze ko waba n’uwambere mu kubaka urugo rwiZa, totally different
congs
hariho abakobwa bashoboye ntago abagabo aribo bashoboye gusa uyumukobwa nishema rya TCT
EWSA imugumane nubwo ari muri stage yabagirira akamaro rwose.
Comments are closed.