Digiqole ad

Umukino urimo amahane menshi, Rayon sports yatsinze AS Kigali 2-0

 Umukino urimo amahane menshi, Rayon sports yatsinze AS Kigali 2-0

Nyamirambo – Umunsi wa gatatu wa shampiyona usize Sunrise iyoboye urutonde, Rayon sports ari iya kabiri, nyuma yo gutsinda AS Kigali 2-0 bya Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot mu mukino wari wiganjemo amahane.

Rutahizamu wa Rayon ukomoka muri Mali agerageza ishoti riremereye ariko azitirwa na Nshutinamagara Ismael bita Kodo
Rutahizamu wa Rayon ukomoka muri Mali agerageza ishoti riremereye ariko azitirwa na Nshutinamagara Ismael bita Kodo

Kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2016 shampiyona y’u Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa gatatu. Rayon Sports yakiriye AS Kigali kuri stade regional ya Kigali, saa 15:30.

Rayon sports yihariye umukino cyane mu gice cya mbere, ku munota wa 33, byashobokaga ko ifungura amazamu ku ishoti rikomeye umurundi  Kwizera Perrot yateye mu izamu rya AS Kigali ariko Ndoli Jean Claude awukubita ibipfunsi.

AS Kigali yakoraga amakosa menshi hagati mu kibuga byatumye Tuyisenge Pekeyake, Murengezi Rodrigue na Kubwimana Cedric bita Jay Polly bahabwa amakarota y’umuhondo mu gice cya mbere, cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Eric Nshimiyimama yakoze  impinduka, yongeramo abakinnyi basatira agamije kugabanya igitutu Rayon sports yamushyiragaho.

Tuyisenge Pekeyake bita ‘Pekinho’ yasimbuwe na Mubumbyi Bernabe, na Nsabimana Eric bita Zidane asimbura Ntwali Evode.

Byamuhiriye ku munota wa 67, Niyonzima Olivier Sefu na Munezero Fiston ba Rayon basiganiye umupira, ufatwa na Mubumbyi asigarana n’umunyezamu Evariste Mutuyimana warindiye Rayon sports uyu munsi, ariko atera hejuru.

AS Kigali yakomeje kubona uburyo bushobora kubyara igitego ikoresheje ‘counter attacks’, naho Rayon sports ikagumana umupira cyane hagati, hakinwaga n’abarundi, Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir.

Habura iminota ibiri gusa ngo iminota 90 irangire Kwizera Perrot yatsinze igitego ku mupira warenguwe na Eric Irambona. Gusa iki gitego cyagiyemo Ndoli Jean Claude aryamye, avuga ko yakoreweho ikosa, ariko abasifuzi bayoboye umukino bemeje ko nta kosa yakorewe.

Ibi ntibyashimishije abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali bashwana bikomeye n’abasifuzi bayobowe na Samuel Uwikunda. Abakinnyi ba Rayon sports nabo bagiye muri izo mvururu zamaze iminota itandatu (6).

Nyuma yo guhosha, umukino wakomeje, hongerwaho iminota itanu (5) y’inyongera. Masudi Djuma yahise asimbuza Manishimwe Djabel  aha umwanya Nova Bayama.

Ku munota wa 92 Rayon sports yabonye igitego cya kabiri ku mutwe wa Nahimana Shasir kuri ‘corner’ yatewe na Kwizera Perrot. Umukino warangiye 2-0 wasojwe mu mahane menshi.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Irambona Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot (C), Manishimwe Djabel, Nahimana Shasir, Mousssa Camara, Savio Nshuti Dominique na Nzayisenga Jean D’Amour.

AS Kigali: Ndoli Jean Claude, Kubwimana Cedric, Nshutinamagara Ismael Kodo, Bishira Latif, Iradukunda Eric Radu, Sebanani Emmanuel Crespo, Ntamuhanga Tumaine, Murengezi Rodrigue ( C), Ntwali Evode, Tuyisenge Pekeake Pekinho na Ndahinduka Michel.

Rayon Sports yumvikana icyo igiye gukora
Rayon Sports yumvikana icyo igiye gukora
Abaasore ba AS Kigali bagerageje guhanahana neza ariko Rayon ibicira umukino iza no kubarusha kugumana umupira
Abaasore ba AS Kigali bagerageje guhanahana neza ariko Rayon ibicira umukino iza no kubarusha kugumana umupira
Moussa Camara wa Rayon afunga umupira n'igituza, inyuma ye Kodo yamuhagaritse
Moussa Camara wa Rayon afunga umupira n’igituza, inyuma ye Kodo yamuhagaritse
Ndoli yari yitwaye neza mu minota hafi 90 y'umukino
Ndoli yari yitwaye neza mu minota hafi 90 y’umukino
Nshuti Dominic Savio wa Rayon agerageza gucenga ngo asatire AS Kigali
Nshuti Dominic Savio wa Rayon agerageza gucenga ngo asatire AS Kigali
Hagati AS Kigali bagerageje guhanahana neza no kubuza Rayon gusatira
Hagati AS Kigali bagerageje guhanahana neza no kubuza Rayon gusatira
Umutoza Masudi Djuma aha amabwiriza abakinnyi be
Umutoza Masudi Djuma aha amabwiriza abakinnyi be
Masudi avugana n'abasore be Djabel na Nshuti
Masudi avugana n’abasore be Djabel na Nshuti
Dominic Savio aca ku mpande ngo arebe uko atera centre'
Dominic Savio aca ku mpande ngo arebe uko atera centre’
Djabel Manishimwe wa Rayon ku mupira
Djabel Manishimwe wa Rayon ku mupira
Ndoli Jean Claude arasa n'ushyamiranye na Bakame wa Rayon, abagabo bakinanye igihe kinini cyane muri APR FC
Ndoli Jean Claude arasa n’ushyamiranye na Bakame wa Rayon, abagabo bakinanye igihe kinini cyane muri APR FC
Mu mvururu zagiye zibaho umwe mu bakinnyi yituye hasi nk'uwababaye cyane
Mu mvururu zagiye zibaho umwe mu bakinnyi yituye hasi nk’uwababaye cyane
Umusifuzi yihaniza bwa nyuma imyitwarire y'umutoza Eric Nshimiyimana
Umusifuzi yihaniza bwa nyuma imyitwarire y’umutoza Eric Nshimiyimana
Umutoza Eric Nshimiyimana asa n'uwihaniza abasifuzi
Umutoza Eric Nshimiyimana asa n’uwihaniza abasifuzi
Abakinnyi ba Rayon barashima abafana babashyigikiye ku ntsinzi ya none
Abakinnyi ba Rayon barashima abafana babashyigikiye ku ntsinzi ya none

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ndashimira Djabel uburyo yitwaye muri uyu mukino ni ukuri amaze kugera ku rwego rwiza,
    Congz to Rayon!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Apu, mwagiye mutsindwa kigabo. Uwo muzamu wa AS de Kigali amennye amarenga ahubwo ya APR. Ubundi murebe video ukuboko avuga yamukuruye ntakwo yagashe umupira arawuruka kdi bose basimbutse bahurira mukerere

  • Nikose wowe wiyise Amatora, ko uvuga ngo yamennye amabanga ya Apr kandi yari yakinnye na rayon sport ubwo urunva utararwaye ihahamuka rya Apr koko!!! Espoir se nayo ko yabikonye ko babibiye ndetse n’abanyamakuru bakabikomozaho ibyo babyo ni Apr yabikoze!!!
    Ahubwo bimaze kugaragara neza ko babibira kubera ko imikino ibiri yose yikurikiranya havukamo ibibazo ntibyumvikana, ariko muribeshya sha nimwibe espoir na as kgl ariko twe ntimuzatwiba ngo bibakundire, ibyo mube mubizi neza.

    • Winyikoma nawe APR siryo zina ryawe. Kdi ni wowe urwaye ihahamuka. None se APR NDOLI we yayizanaga mubisubizo yatanze yari mukibuga? Ahubwo bwira umunyamakuru agushyirireho Video yuko byagenze ubone kugira icyo uvuga….nahubundi yivuyemo

    • Ahahahhah. Akagabo gahimba akandi kataraza. Nitubanyagira uzavuga ngo batwibiye.

  • Erega Ndoli yarerewe kwa Muteteri alias APR. Ibyo yakoze niko yarezwe, niko yatojwe akiri hahandi aho umwana avuna umuheha agahabwa uwundi. Ibi kuriwe yabayeho aziko ari integerwa. Niyo habaga hari uhumetse amwegereye ba Nzenze bahitaga basifura. Inama na mugira ni ukumenya ko amazi atakiri yayandi, ko zamuhinduriyeho imirishyo. Akuremo code zo muri APR yumve ko asigaye ari muri AS KIGALI noneho yumveko amategeko y’umupira yamurengerega yayatakaje umunsi yasezerewe muri muteteri.

  • ndori bite ko utangiye kumena amabanga y’ikipe wahozemo, urabona birakugwa amahoro?

  • Iyo urebye iyi video neza usanga Ndoli yaragonganye na mugenzi we zidane noneho yagaruka mu kirere akahasanga Camara akamugonga ariwe kuko yari yabanje kugonga mugenzi we!action ya mbere n iyo yagonze mugenzi we!nureba neza urasanga agarutse hejuru yagonze Camara arabandagara

  • @ uwiyita APR Fc

    Wowe biragaragara ko utekereza nka Ndoli kuko ibyo wanditse byuzuye amarangamutima! Ko ikoranabuhanga ryabicyemuye AS Kigali bayibye he ko ari Ndoli wagonganye na mugenzi we akanongeraho nogushaka gufata umupira mu kavuyo aho kuwukubipa? Naho ibyo kwiba no kwibirwa nta banga ririmo, nta n’utabizi ko APR FC ivangavanga ruhago yo mu Rwanda kuva mu buyobozi bwa FERWAFA kugera ku misifurire, ari nayo mpamvu itwara ibikombe ariko ntirenge umutaru mu rwego rwa Africa kuko ho hafite amategeko agenderwaho…

  • Ndasubiza kalisa na amatora, nonese ko espoir yabikomye na as kgl ikabikoma byatewe niki? kuvuga ko Apr itarenga umutaru kurwego rwa Africa ndashaka wowe kalisa umutaru rayon sport yarenze kurwego rwa Africa kuko yagiye iduserukira kenshi, nkwibutse ahubwo ko mwebwe twabatsindiye hanze yu Rwanda muri cecafa yabereye Tanzania itasifuwe nabanyarwanda kandi yari match international,ese imyaka mumaze mwakoze iki nambere yuko Apr ivuka ngo aribyo mushingiraho ko Apr haricyo yisheho umupira wanyu!! ndashaka facts apana amagambo, ese ari Apr na rayon niyihe imaze kwitwara neza muruhando mpuzamahanga!!
    Erega Apr irakomeye kandi imaze kwubaka izina, mujye mukandira kuri za kiyovu, as kgl nizo za mukura ariko Apr irubakitse impande zose, naho ndori kuvuga ngo aramena amabanga ni agahinda yatewe nibyo yabonye kandi aho ari niho hari kumugaburira rero agomba kuhadefanda, nonese tuvuge ko amagambo Yves yavuze kuri apr ari meza, none siyo yamureze ariko kubera ari iwanyu ibyo yavuze murumva byari byiza, ndori mumureke yavuze ashingiye kubyo yabonye.

Comments are closed.

en_USEnglish