Digiqole ad

Umukinnyi yakubise umutwe umusifuzi arapfa

 Umukinnyi yakubise umutwe umusifuzi arapfa

Muri Mexique mu gace kitwa Hidalgo mu bakina batabigze umwuga, umukinnyi ubu ari guhigwa bukware nyuma yo gukubita umutwe umusifuzi agahita apfira aho mu kibuga.

Uyu musifuzi yapfiriye ku kazi. Abatabazi bamukuyemo inkweto mu kugerageza kumusubiza akuka ariko biranga agwa aho
Uyu musifuzi yapfiriye ku kazi. Abatabazi bamukuyemo inkweto mu kugerageza kumusubiza akuka ariko biranga agwa aho

Uyu mukinnyi ngo yahise abura, police yahoo iri kumushakisha uruhindu ngo aryozwe iby’uyu mujinya we.

Uyu musifuzi ku cyumweru mu gitondo ngo yariho asifurira amakipe abiri y’abatarabigize umwuga maze aha ikarita itukura uyu mukinnyi.

Uyu ngo yagize umujinya mwinshi maze yegera umusifuzi amusekura umutwe undi agwa hasi ntiyasamba.

Abakozi ba croix rouge bitabajwengo ntibashoboye kumugarurira akuka nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Mexican.

Uyu mukinnyi uri guhigwa ngo yitwa Ruben Rivera Vazquez naho uyu musifuzi wasize ubuzima ku kazi ku cyumweru saa yine n’igice yitwa Victor Trejo

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Was muzamu was AS Kigali abivugaho iki? APR oyeeeeee!!!!!

  • agire iruhuko ridashira!

Comments are closed.

en_USEnglish