Digiqole ad

Umukinnyi warokotse ya mpanuka y’indege yariho asoma Zaburi ya 63

 Umukinnyi warokotse ya mpanuka y’indege yariho asoma Zaburi ya 63

Roberto yabonye iyi Bibiliya asanga yandisemo amazina ya nyirayo

*Uyu mukinnyi ngo iyi mpanuka yari yayirose anabibwira umugore we

Umukinnyi w’umupira w’amaguru warokotse impanuka y’indege iherutse kubera muri Colombia itwaye ikipe y’umupira w’amaguru, ubwo indege yagwaga yariho asoma Bibiliya muri Zaburi ya 63 ivuga ngo “Ntiwigeze uhwema kuntabara, wambundikiye mu mababa yawe…”

Umunyamakuru Roberto niwe watoraguye Bibiliya y'uyu mukinnyi mu bisigazwa by'indege yahitanye bagenzi be 71
Umunyamakuru Roberto niwe watoraguye Bibiliya y’uyu mukinnyi mu bisigazwa by’indege yahitanye bagenzi be 71

Iyi bibiliya ni iy’umukinnyi myugariro wo hagati witwa Helio Neto, bayisanze aho indege yashwanyagurikiye isubizwa umugore we.

Umugore we avuga ko umugabo we ubu uri mu bitaro ari umuntu w’ukwemera gukomeye ugendana Bibiliya aho agiye hose.

Uyu mukinnyi ngo yariho asoma Zaburi ya 63 ageze ku gice cya karindwi kivuga ngo “Iyo ndyamye ndakwibuka, nkesha ijoro ryose ari wowe ntekereza.

Ntiwigeze uhwema kuntabara, wambundikiye mu mababa yawe nicyo gituma nzajya nkuvugiriza impundu”
Hari amashusho yagaragaje Umunyamakuru Roberto Cabrini agaragara aho iyi mpanuka yabereye atoragura iyi Bibiliya, imbere muri yo byanditsemo ko ari iya Helio Neto.

Kuri zaburiya 63 hari akamenyetso k’uko ari ho yari ageze asoma.

Uyu munyamakuru niwe waje kuyishyikiriza umugore wa Neto wishimiye cyane kuyakira.

Neto ubu ari mu bitaro aho arembye kubera ahanini kwandura kw’ibihaha.

Simone umugore we, yatangaje ko umugabo we akunda Imana cyane kandi aho agiye hose ajyana Bibiliya agakunda kugenda ayisoma.

Simone yatangaje ko umugabo we yari yamubwiye ko yarose indege ihanuka mu ijoro ryabanjirije urugendo indege  yaguyemo.

Neto aho ari kwa muganga amaze kubagwa ku bihaha, umutwe, amavi n’amaboko. Umuryango we wizeye ko azakira.

Abantu  71 nibo bahitanywe n’iyi mpanuka y’indege yariho yerekeza mu mujyi wa Medellin muri Colombia itwaye ikipe yo muri Brasil yitwa Chapecoense igiye gukina umukino wa nyuma n’ikipe yaho mu gikombe cya Copa Sudamericana.

Roberto yabonye iyi Bibiliya asanga yandisemo amazina ya nyirayo
Roberto yabonye iyi Bibiliya asanga yandisemo amazina ya nyirayo
Uyu mukinnyi yari yashyize akamenyetso aho yari ageze asoma
Uyu mukinnyi yari yashyize akamenyetso aho yari ageze asoma
Bibiliya yayishyiriye umugore we arayimenya
Bibiliya yayishyiriye umugore we arayimenya
Aramushimira cyane
Aramushimira cyane

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Imana yamurinze,izamukize asohoke kwa muganga amahoro,kdi azagumye ayizere.

    • Imanishimwe

  • ALLELUYA!!! URI KUMWE N’IMANA NTACYO ABURA!!! IKI NI IKIMENYETSO CYIVUGIRA RWOSE.

  • Bantu nkunda, murabona koko hari icyo IMANA Idakora ngo Itwiyereke?

  • Imana ishimwe ko Ihora itureberera, ikatubera masa amanywa n’ijoro. nukuri Gusoma iyi nkuru byongeye gutuma nongera gukunda gusoma bibiliya. Imana ikoze imufashe azakire kandi icyaduha Isi ikamenya ko Yesu ari uwo kwizerwa kandi ntarindi zina rindi abantu bahawe ryo gukirizwamo uretse irya Yesu !

  • Uwiteka ni Imana y’ibifite imibiri byose nta kiyinanira !!!

  • Tumwifurije gukira. Kandi umuryango ukomere

  • Imana ishimwe Ko yigaragaza muburyo abana babantu tutamenya

  • Imana irakomeye kandi ikwiriye gushimwa n’amahanga yose

  • Imana uko yahoze niko iri ninako izahora iteka ryose

  • Imana n umubyeyi izi kubundikira, izamufashe akire kko ntawamwiringiye uzakorwa n isoni

  • Igihe kirageze ngo isi yose imenyeko Uwiteka ariho kandi akiza rero ntagushidikanya buri wese arinzwe ningabo nyinshi zitabarika zo mwijuru.

  • Mana Urahebuje! Mana urakoze ko wazigamye uyu mukinyi wakwizeye. wamubonekeye mu nzozi. iyo aza gushishoza akamenya ko ari wowe umuhaye warning wenda yari no gutuma urwo rugendo rusubikwa. Urakoze Yesu

  • Uhoraho ahabwe icyubahiro

  • Imana iragahora isingizwa nubwo kuduhumuriza no kudatabara mu buzima beach whose. Thanks God for everything you have done for this family.

  • hallelua,imana ishimwe kuko itazarekera kugaragaza ubushobozi bwayo.

  • Imana n’Imana kandi iri ku ngoma,uyu mukinyi Neto Imana imufiteho kwihesha icyubahiro

  • IMANA ISHOBORA BYOSE

  • NTAWAYIRINGIYE WIGEZE UKORWA NISONI

  • NTAWAYIRINGIYE WIGEZE UKORWA NISONI

  • Imana lhimbazwe, lheze lshire Ubirundi mu Biganza vyayo nkoko nyene yabigenjeje kuri uwu mukinnyi w’akabumbu Neto. Kandi turazi ko Igiye kubikora guhera iri joro nyene.
    Amen!

Comments are closed.

en_USEnglish