Digiqole ad

Umukinnyi John Paintsil arafunze nyuma yo gukubita umugore we

John Paintsil umusore w’imyaka 31 ukinira ikipe y’igihugu ya Ghana ubu ari mu maboko ya Police i Accra kukoashinjwa gukubita umugore we.

John Paintsil
John Paintsil

Kuri uyu wa gatanu nimugoroba nibwo yatawe muri yombi nkuko byemejwe na Freeman Tettey akaba umuvugizi wa Police ya Accra, ngo ni nyuma yo kwadukiraumugore we akamukubita hafi yo kumumena ruseke.

Uyu mukinnyi ubu ukina mu ikipe ya Hapoel Tel Aviv muri Israel, ngo yakubise umugore we amukomeretse bikomeye hejuru y’ijisho.

Ntabwo yakoze ibyo gusa kuko ngo yamukubise ku gikuta, umugore ahungiraku muturanyi, amusangayo, ndetse umuturanyi agize ngo arakiza nawe yenda kumukubita ari nawe wahise ahuruza Police nkuko bitangazwa na Freeman Tettey.

Police yavuze ko itazi uko ubuzima bwa, Richlove, muka Paintsil ubu bwifashe aho ari kuvururwa mu bitaro, gusa amakuru aravuga ko atamerewe neza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mukinnyi yari mu bagize ikipe y’igihugu ya Black Stars yabaye iya kane mu gikombe cya Africa muri Africa y’Epfo.

Myugariro John Paintsil azwi nk’umukinnyi wabigize umwuga mu makipe ya Berekum Arsenal, ari naho avuka i Berekum, n’amakipe yandi nka Maccabi Tel Aviv, West Ham na Fulham ndetse na Leicester City aho yavuye ajya muri Hapoel Tel Aviv yigeze gukinira ahagana mu 2004.

Ubu abaye afungiye i Accra, Police yatangaje ko iri kumukorera idosiye mu gihe atagomba kurenza amasaha 48 mu munyururu.

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM               

0 Comment

  • Yamuhoye iki?aho ntiyari yamutangiye ibintu!!!

  • Abanyarwanda muzikuremo gukubita ngo murahana. Amategeko y ‘u Rwanda nta gihano cyo gukubita agira. ibyo uvuga ngo yamutangiye ibintu, niyo yaba yabitanze yasaba divorce ntiyamukubita. Jye rwose mbona gukubita ari iby’abagabo b’imbwa kandi barezwe nabi. Nta mugabo w”imfura wo gukubita umugore, niyo yaba atari uwe.

Comments are closed.

en_USEnglish