Digiqole ad

Umukecuru yidoze umunwa ngo areke intonganya n’umukazana

Mu Bushinwa, umukecuru w’imyaka 57 aherutse kwidoda iminwa ye ngo agabanye induru agirana n’umkazana we iyo batongana.

Uyu mucekuru witwa Lin Chuo,  ngo akunda kugirana amakimbirane akomeye  n’umukazana we ku buryo mu cyumweru gishize uyu mukazana yari yatabaje police kubera izi mvururu zurudaca.

Nyuma yo gutongana cyane, umukazana yahamagaye Police, maze ihageze, uyu mukecuru abagira umusazi ati: “umukobwa wanjye yarasaze nimumwihorere

Nyuma y’amasaha abiri gusa uyu mukobwa yongeye gutabaza, Police igarutse isanga aravirirana dore ko nyirabukwe yari yamuhondaguye cyane, agahita yigendera.

Uyu mukecuru amaze kwanduruka, ngo Police yaje kumusanga mu cyaro kimwe, ava amaraso menshi kuko umunwa we yari yamaze kuwufatanya n’uwo hasi, yidoze umunwa, ngo atagira icyo atangariza Police.

Nyuma yo kwigira ikiragi, yakoresheje ibimenyetso abereka ko yari arambiwe intonganya z’umukazana we.

Abaganga ngo batangajwe cyane n’uburyo yabikoze nta kinya yigeze yitera.

Oscar Ntagimba
Umuseke.com

6 Comments

  • abakecuru bikigihe,nabo ntituzabakira ku ku ba gore bacu,dore ko babaye aba contre succes

  • Loooooooooooooooool

  • ba barihima ntibabura!ubonye n’iyo aca ururimi burundu?abakecuru b’iki igihe bako!!!ni urwandiko

  • ariko buriya ikibazo ntigikemuzwa ikindi kibazo, uwo mucecuru yafashe umwanzuro ugayitse ndetse .

  • Jyewe numva uyu mukecuru yahisemo uburyo bwiza (no violance), wasanga ari yo nzira yo nyine yashobokaga yo gutuma atazajya atongana kandi nawe byibaze nibyo kuko nta kindi kibazo bafitanye uretse intonganya, bosobanura akemuye ibibazo neza cyane.

  • UBWO SE NTAZONGERA KURYA RA? MUMBWIRE NAMWE

Comments are closed.

en_USEnglish