Umukecuru w’imyaka 70 niwe watoye bwa mbere kuri site ya Rugarama
Nyarugenge, Nyamirambo – Umunyamakuru w’Umuseke yageze kuri Site ya Rugarama iri kuri Groupe Scolaire Akumunigo mu mudugudu wa Rugarama saa kumi n’ebyiri n’iminota 10, ahasanga abaturage bagera kuri 300, bamwe bavuga ko bahageze saa kumi n’imwe zuzuye. Umukecuru Nyirasafari w’imyaka 70 niwe watoye mbere y’abandi bose saa moya zuzuye neza.
Saa kumi n’ebyiri n’igice, ukuriye iyi centre y’itora yegeranyije abaturage baje gutora abashimira ko bazindutse nubwo itora ritangira saa moya, maze abasobanurira itora bakora uyu munsi, arahiza abakorerabushake b’amatora, abaturage bajya ku murongo, itora riratangira.
Immaculee Nyirasafari w’imyaka 70 yageze kuri ibi biro by’itora saa kumi n’imwe zuzuye, ibi biro biherereye mu gice cy’icyaro cyo hanze y’Umujyi mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, Umudugudu wa Rugarama, Nyirasafari niwe watoye mbere y’abandi bose.
Amaze gutora yabwiye Umuseke ati “Natoye rwose, ntoye Kagame…ntoye kongera kumuha amahirwe ngo atuyobore kuko yamvanye mu mahanga… nabaga za Masisi ubu meze neza mu gihugu cyanjye. Namutoye rwose.”
Kuri iyi site haratorera abaturage bagera ku 7 500 bo mu midugudu icyenda yo muri aka gace k’icyaro k’Umurenge wa Nyamirambo. Kugeza saa moya hari hamaze kugera abaturage barenga 2 000.
Itora mu gihugu hose ryatangiye saa moya.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame atorera mu Rugunga mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, umunyamakuru w’Umuseke yahageze.
Ku Cyasemakamba i Kibungo muri Ngoma:
Abaturage naho bazindukiye ku itora, abenshi naho bahageze bazindutse cyane, itora ryatangiye saa moya zuzuye nk’ahandi.
Aha ni kuri site ya EP Kibungo mu kagali ka Cyasemakamba, hamwe no kuri site ya IPRC East mu kagali ka Karenge hose mu murenge wa Kibungo.
Jean Paul NKUNDINEZA & Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW