Digiqole ad

Umukecuru w’imyaka 120 yaba ariwe nyirakuru w’isi usigaye

Umukecuru witwa Maria Lucimar Pereira wo muri Brasil byagaragayeko ariwe  waba ukiriho ku isi ufite imyaka myinshi ubwo ikigo gishinzwe ibwitegenyirize cyo muri Brasil cyabonaga ko imyirondoro ye handitse ko yavutse muri Werurwe mu 1890.

Maria Lucimar Pereira yaba ariwe nyogokuru w'isi

Uyu mukecuru ukomoka mu majyaruguru ya Brasil ahitwa Amazon muri late ya Acre, atuye mu giturage cya kure,  umujyi uri hafi ye ni uwitwa Feijo.

Iki kigo gishinzwe ubwiteganyirize mu zabukuru cyo muri Brazil kimaze kubona  imyirondoro y’uyu nyogokuru, cyatanze amatangazo kuri za radio kuko bari bazi neza ko muri ako gace abahatuye badakunda gukoresha za telephone, iki kigo cyagirango kimwibonere kimenye niba koko nyiri iyi myaka yaba agihumeka.

Baje gusanga rero koko Maria ariho kandi ngo aracyabasha kuvuga amagambo amwe n’amwe y’igiportugal (ururimi rukoreshwa muri Brazil)

Maria akaba avuka mubwoko bwaba Kaxinawa, hari gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo harebwe koko niba iyi myaka ari iye, bityo ahite yesa agahigo ko kuba nyirakuru w’abatuye isi bose.

Ubwo yageraga ku kigo cy'ubwiteganyirize ngo barebe uwo ari we

Maria yabyaye abana 10, ukibaho ni umwe gusa, afite abuzukuru 20, abuzukuruza bon go umubare wabo nturabasha kumenyekana, nibyemezwa ko iyi myaka ari iye, ashobora guhita ahabwa igihembo na Guiness the Record.

Twabibutsa ko mu cyumweru gishize nanone muri Brazil umukecuru witwa Maria Gomes Valentim yitabye Imana afite imyaka 114, akaba ariwe wari ufite umuhigo yahawe na Guiness the Record wo kuba ariwe muntu ushaje kw’isi.

Muri Africa bivugwa ko haba hari abantu barengeje iyi myaka mu byaro bitandukanye, ariko igihe bavukiye ngo ntawandikaga bityo ntawamenya neza imyaka yabo.

Oscar Ntagimba

Umuseke.com

5 Comments

  • uyu mukecuru ko akiri inkumi se buriya iyi myaka yaba ayigejejeho koko?agishobora guhagarara!!!byaba ari amayobera pee!!

    • nanjye ndumiwe pe.na 130 azayigeza

      • umuntu ucyambara agashati na kajipo … sha abirabura twasigaye inyuma muri byose ungana gusa i rwanda aba atakiva mu nzu atakimenya gufata agasakosi no gukubitamo akajipo

  • AHHHHAAAAAAAA AHUBWO UYU MUKECURU ARABABAJE KUBYARA ABANA 10BOSE BAGAMFA HAGASIGARA 1 NO GUTIDA KWISI SIBYIZA NGAHO TEKEREZA AGAHINDA KABANABE NUWAHOZE ARUMUFASHAWE HANYUMA UBWIRE WIFUZA GUCA AGAHIGO NAWE

  • ni tate coureje yo kubaho

Comments are closed.

en_USEnglish