Digiqole ad

Umujyi wa Kigali wahejeje inyuma y’urugi abakozi ba Radiant

Saa moya za mu gitondo ubwo bari bageze ku kazi biteguye gukora, abakozi ba Radiant Insurance Company basanze ku marembo hari ba “Local Defence” bababuza kwinjira, kuko Umujyi wa Kigali wategetse ko nta mukozi n’umwe ugomba kwinjira imbere mu nyubako.

Bageze ku kazi Local Defences zibabuza kwinjira
Bageze ku kazi Local Defences zibabuza kwinjira

Nta bisobanuro byinshi bigeze bahabwa kuko itangazo rimanitse ku miryango itatu y’aho Sosiyete y’Ubwishingizi Radiant ikorera ribisobanura neza.

Iri tangazo ryamanitswe n’Ubugenzuzi bw’Imyubakire mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Mutarama 2013 ndetse riterwaho cachet y’Umujyi wa Kigali; gusa nta zina cyangwa isinya y’umuntu ubifitiye ububasha bigaragaraho.

Iryo tangazo rigira riti “Iyi nyubako irafunzwe kubera kuvugururwa (Rehabilitation) bitemewe, no gukorerwamo byarabujijwe.”

Abakozi baguye mu kantu

Abakozi twahasanze, ubwo twahageraga mu ma saa mbili za mu gitondo bari bamanjirijwe ndetse babuze icyo gukora, bibazaga niba bari busubire mu rugo cyangwa bagomba gutegereza Umujyi wa Kigali ngo ukemure ibyo bise “akarengane”.

Bijujuta ndetse ubona banenga ibyakozwe n’Umujyi wa Kigali bagize bati “Twatunguwe no kubona itangangazo nk’iri; ubu se mwebwe murirebye mwabona ryujuje ibyangombwa byaryo byose, ubundi se mbere yo kudufungira bari bananiwe kutubwira?”

Iri niryo tangazo ryamanitswe n’Umujyi wa Kigali
Iri niryo tangazo ryamanitswe n’Umujyi wa Kigali

Mu kiganiro twagiranye kuri telefoni na Rugenera Marc, Umuyobozi w’iyi Sosiyete ikiri nshya yadutangarije ko nawe yatunguwe no kumva abakozi bamubwira ko bahejejwe inyuma y’umuryango n’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Nanjye ntabwo ndabimenya, ntabwo ndahagera, ndashaka kubaza nkamenya ibyo aribyo exactement kuko nta n’ibyo batubwiye.”

Kwitana ba mwana

Nk’uko bigaragara kuri iri tangazo, Umujyi wa Kigali uravuga ko “Radiant Insurance Companyirimo kuvugurura (Rehabilitation) kandi bitemewe, nyamara ariko Rugenera Marc yadutangarije ko batarimo kuvugura byatuma bafungirwa, ahubwo ngo barimo gusiga amarange kugira ngo aho bakorera harangwe n’isuku nk’uko amabwiriza agenga isuku mu Mujyi wa Kigali abitegeka.

Yagize ati “Ibyakozwe ni ugusiga irange ku nzu Caisse Sociale yadukodesheje, kugira ngo abantu bashobore gukoreramo. Twe twarayikodesheje dusanga ari ngombwa ko tuhavugurura kuko utakorera ahantu hasa nabi, nonese ko tutubatse ibintu bishya, ndetse inzu ihari ko yari ihasanzwe kuki baduhagaritse?”

Nta wigeze atubuza gukorera muri iyi nzu

Iyo witegereje inzu “Radiant Insurance Company” ikoreramo ubona ikikijwe n’izindi nzu ebyiri nazo za Caisse Sociale, hepfo yayo hakorera Ikigo cy’Ubwishingizi cya COGEAR naho haruguru hagakorera Pharmacie ABIRWA.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gukorera muri iyi nzu bibujijwe, gusa “Radiant Insurance Company” ibitera utwatsi ivuga ko nta muntu n’umwe wigeze ababuza gukora muri iyi nzu iherereye ahahoze hakorera Ambasade y’Abanyamerika.

Rugenera ati “Twebwe nta muntu wigeze abitubuza, nonese ko hari abandi bakorera mu mazu y’abo twakodesheje (Caisse Sociale) ndetse turi hamwe hari uwababujije gukora?”

Benshi bahageraga bakibaza ibyabaye
Benshi bahageraga bakibaza ibyabaye

Abakeba baratungwa agatoki

Rugenera Marc azwiho kuba amaze imyaka myinshi akora mu bigo by’ubwishingizi, ndetse mu minsi mike ishize yavuye muri SORAS ahita ashinga “Radiant Insurance Company.”

Amakuru agera ku Umuseke.com avuga ko ubwo yahavaga bamwe mu bayobozi bakuru ba SORAS ndetse n’abandi bakozi byabababaje cyane, ayandi makuru nayo twatangarijwe n’abantu batifuje ko amazina yabo atangazwa avuga ko hari n’abakozi bamwe bahise bava muri SORAS bakajya gukora muri “Radiant Insurance Company.”

Tumubajije icyo yaba akeka cyateye gufungirwa ataramara n’ukwezi kumwe atangiye imirimo yo gutanga ubwishingizi, Rugenera Marc yagize ati “Njyewe ndakeka ko ari ibituruka mu bakeba dukora imirimo imwe, bagomba kuba bikanze mwene iyo Concurrence noneho bagashaka kuduhagarikisha mu bundi buryo.”

Asubiza ikibazo yabajijwe n’Umunyamakuru w’Umuseke.com kigira kiti “Nonese murakeka ko byaba bifitanye isano na Sosiyete ya SORAS mwahozemo?” Rugenera yasubije muri aya magambo “Ibyo ntabwo nabyemeza, ababikoze ubwo nibo bagira icyo babivugaho.

Ntibumva impamvu yo guhagarikwa kandi bakorera u Rwanda

Abajijwe icyo biteguye gukora kugira ngo imirimo yabo ikomeze nk’ibisanzwe, Rugenera yavuze ko barimo kubaza inzego zibishinzwe ngo barebe ko barenganurwa.

Ati “Turahava se tujye hehe? Ni ukureba uburyo inzego zibishinzwe zareka ako karengane ko kurenganya abantu, bakareka abashaka gukora bakorera u Rwanda bagakora, naho ibindi byo rwose ntabwo nshobora gusobanukirwa impamvu abantu bakora batyo”.

Uretse Itangazo ryashyizwe ahagagara n’Umujyi wa Kigali twabashije kubona ku miryango itatu inzu “Radiant Insurance Company” , twanagerageje kuvugana n’Ushinzwe Itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali Bruno Rangira gusa ntaraduha amakuru arambuye.

Turakomeza kubakurikiranira icyo Umujyi wa Kigali uza gushimangiza iri tangazo.

Baribaza impavu bahagaritswe kandi barimo gusiga amarange aho bakorera
Baribaza impavu bahagaritswe kandi barimo gusiga amarange aho bakorera

UM– USEKE.COM

en_USEnglish