Digiqole ad

Umujyi wa Kigali uzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 39 n’imisago

Mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali n’uturere dutatu tuwugize kuri uyu wa 27 nibwo bemeje ko umujyi wa Kigali uzakoresha miliyari 39 600 931 558 mu ngengo y’imari ya 2012/2013.

Umujyi wa Kigali ugiye kurushaho kwita ku bikorwa remezo mu ngengo y'imari itaha
Umujyi wa Kigali ugiye kurushaho kwita ku bikorwa remezo mu ngengo y’imari itaha

80% by’iyi ngengo y’imari havuzwe ko azakoreshwa mu bikorwa by’amajyambere, birimo kuvugurura ibikorwa remezo no kuzamura ibijyanye n’ubuzima. Naho miliyari 5,179,064752 angana na 13% azakoreshewa ku mishahara y’abakozi kuva mu mwaka utaha w’ingengo y’imari nshya uzatangira tariki 01/07/2012.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yatangaje ko ibikorwa remezo biri bizitabwaho cyane ku kigero cya 70% muri iriya ngengo y’imari, mu gusana imihanda, imiyoboro y’amazi, ibijyanye n’ingufu, kubaka ibitaro no gushyiraho abakozi.

Ndayisaba yavuze ko mubijyanye n’imyubakire, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kwimura abaturage batuye ahantu hahanamye, no gukorana n’abashoramari mu rwego rwo kubaka amazu yo kuruhukiramo no kubamo ari ku giciro kiboneye abaturage baciriritse.

Gusa hari ibitazakorwa muri iyi ngengo y’imari nk’ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mwanda uturuka mu ngo z’abaturage cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, no kuvugurura aho abantu bahurira bidagadura nk’amasitade.

Mu mishinga igomba kwihutirwa ni iy’imirenge idafite imihanda ya kaburimbo, n’indi itaragezwamo amazi n’amashanyarazi byose bizakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari nshya uzatangira kuca mu kwezi gutaha.

Kugira ngo ibyo bizagerweho, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kgali bwiyemeje kongera ingufu mu kubahiriza igihe no gukurikiranira bugufi abashinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’imari, nk’uko Ndayisaba yakomeje abitangaza.

 Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba mu nama yatangaje iyi ngengo y'imari
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba mu nama yatangaje iyi ngengo y’imari

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Twifuza ko mwatubwira n’umubara w’imodoka zo mu Rwamda uko ungana murakoze.

  • yewe nuko da!! Ariko se bazabura kutubeshya ko bazakora umuhanda wa control technic-nyabisindu-kibagabaga? ubanza no mungengo yimari yumwaka ushize warimo ahaa!! ngaho mutubwirire fideri ko imigongo yabanyabisindu yashize kubera moto mubinogo byaho,imodoka zitahayo zo ahobukera turazicura imbabura kubera ibinogo.

Comments are closed.

en_USEnglish