Digiqole ad

Umujyi wa Kigali mu kuzamura imibereho y’abaturage

Kuri uyu wa kabiri, Umujyi wa Kigali ufatanyije n’imiryango itandukanye n’abikorera bamuritse ibikorwa bafite muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza no kuzamura ubuzima bw’abaturage.

Tumukunde Hope Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage. Photo: in2eastafrica.net
Tumukunde Hope Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage. Photo: in2eastafrica.net

Muri uyu muhango wo kumurika ibi bikorwa umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Munyeshyaka Vincent yashimye ibikorwa bitandukanya byamuritswe anatangaza ko bitanga ikizere ko u Rwanda riri mu nzira nziza yo kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage.

Munyeshyaka yashimye ubufatanye hagati y’inzego za leta na sosiyete sivile hamwe n’abakorera mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage hagaragajwe uruhare gahunda ya VUP Umurenge yagize mu kuzamura imibereho yabo no kugagarurira agaciro

Uwihoreye Jacqueline wo murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, yashimiye Perezida Paul KAGAME wabashyiriyeho gahunda zibakura mu bukene. Yashimye gahunda yagira inka yatumye amata amugeraho n’umwana we.

Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Tumukunde Hope yatangaje ko gahunda yo kumurika ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage biri mu rwego kumenyekanisha ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye n’uruhare bagira mw’iterambere ry’imibereho ry’abaturage mu mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyari cya biburiwe n’amahugurwa y’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali kuri gahunda zitandukanye za leta.

Inkuru dukesha Bruno Rangira
Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali
UM– USEKE.COM

en_USEnglish