Digiqole ad

Umuhungu yavuye muri Coma avuga Igisipanyole neza kandi ntacyo yari azi

 Umuhungu yavuye muri Coma avuga Igisipanyole neza kandi ntacyo yari azi

Reuben ubu aravuga icy’espagnol neza cyane kandi ntacyo yari azi mbere

Reuben Nsemoh wo muri Leta ya Georgia muri USA yarokotse igikomere cyo mu mutwe yagiriye mu kibuga kuko yari yagiye myuri Coma, gusa uyu musore w’imyaka 16 ubwo yagarukaga yaje avuga ururimo rw’icy’Espagnol gusa atabasha kuvuga icyongereza ururimi kavukire rwe.

Reuben ubu aravuga icy'espagnol neza cyane kandi ntacyo yari azi mbere
Reuben ubu aravuga icy’espagnol neza cyane kandi ntacyo yari azi mbere

Uyu mwana w’umusore ni umunyezamu mu mupira w’amaguru mu ishuri ryitwa  Brookwood High School ubwo yasimbukaga ngo afata umupira mugenzi we yamukubise ishoti rifata umutwe we maze agira ikitwa ‘concussion’. Ananirwa guhumeka ahita ajya muri Coma amaramo iminsi itatu ari hagati y’urupfu n’umupfumu(arembye cyane).

Reuben ubwo yakangukaga ntiyashoboraga kuvuga icyongereza yabashaga kuvuga icy’Espagnol gusa gusa kandi neza, ururimi atari yarigeze avugaho mbere.

Uyu muhungu yabwiye WSB Radio yo muri Leta ya Georgia ko ubu ari kugenda yongera kumenya icyongereza ari nako icy’Espagnol kigenda gacye gacye kuko atabona abo bakivugana, gusa ngo aracyakivuga neza.

Uyu muhungu avuga ko mu bihe byashize hari inshuti ze yumvaga zivuga igisipanyole ndetse bakagerageza kumwigisha ariko ngo yari ataramenya na gicye cyo kuganira.

Reuben yifuza ko nakira neza azasubira mu kibuga agakomeza kurinda izamu ibitego, gusa abatoza be bavuga ko azasubira mu kibuga akajya yambaraga ‘casquet’.

Kugeza ubu uyu musore aracyari koroherwa ntibirasobanuka igihe azasubirira mu kibuga.

Abantu benshi baracyatangariye uburyo yavuye muri Coma avuga igisipanyole nk’uwavukiye Madrid kandi ngo atarava no muri USA.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Buriya nakira neza azongera avuge icyongereza, noneho anavuge ibyo yabonye hariya abapfuye bajya n’uko biba bimeze, dore ko tuba dufite amatsiko yo kumva cga kubona uwapfuye akazuka ngo atubwire ibyaho. Ariko se no mu ki espagne ntiyabivuga? Twumva ngo iyo umuntu ari muri COMA abona agera ahantu, akanahabona ibintu byinshi. Kuki ariko ntaupfa ngo azagaruke avuge hariya abapfa bajya ni he? Cga ni bimwe binyuranye twumva binaducanga: Bamwe ngo bajya Ijehenamu (aho bategereza igihe cy’imperuka igihe Imana izacira imanza za nyuma, buri umwe ajya ahamugenewe selon uko yitwaye mw’Isi). Abandi bati: Ntaho upfuye ajya, biba birangiye nyine, roho ye imuvuyemo ihita iba transféré mu kana kaza kuvuka exactement kuri iyo saha apfiriyemo, aribyo bavgango Isi irasimburana. Bivugango: upfuye saa moya, hari undi uvuka ako kanya saa moya neza neza ubuzima bukaba burasimburanye. Abaturusha ubumenyi, mwadufasha mukadusobanurira? Dukeneye kubenya ibi. Murakoze!!!

  • Yewe biratangaje ibyanyuma yubu buzima ni amayobera

  • birarenze

  • Uwapfuye, akazuka, akaba afite amakuru yuzuye y’ibibera i Kuzimu, ni Yesu Kristo WENYINE. Abandi bose ni Abatekamutwe. Yesu Kristo kandi afite n’akarusho: yabaye mu Ijuru, abona ibibayo byose, afite Amakuru y’Imvaho no ku byo mu Ijuru; wowe Codagy Cecilia, Tuyisenge, Aline n’abandi, niba mudafie ayo makuru yo mu buzima bw’i Kuzimu n’ubwo mu Ijuru, kandi mukaba koko muyakeneye, ndabarangira aho mwayakura, cg jyewe ubwanjye nyabagezeho by’Imvaho. Mubanze mumbwire niba koko muyakeneye mbabwire uko nzayabagezaho.

  • Iyo ndwara ibaho yitwa “Syndrome de l’accent étranger” (Ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Ugatakaza ubushobozi bwo kuvuga ururirimi kavukire”). Ni indwara iterwa n’igikomere ku bwonko. Urugero ni uwitwa Linda Walker, umwongerezakazi w’imyaka 60 yigeze kugira igikomere mu Bwonko, atangira kuvuga icyonngereza nk’abataliyani , kuburyo akivuga ukibwira ko ari umutaliyani. Yatanze ikiganiro kuri BBC muri Nyakanga 2006 kibihamya. Urundi rugero rukomeye rwabayeho kuri iyi syndrome ni ku munyamerikakazi Cindy Lou Romberg, wagize utya mu 2008 bugacya asigaye avuga icyongereza nk’abarusiya ku buryo abantu batamuzi bibwiraga ko ari umukerarugendo w’umurusiya muri Amerika , abapolisi bamusabaga ibyangombwa bagasanga ari yaravukiye muri Amerika bakumirwa , kugeza n’ubwo yakoraga amakosa akomeye mu kibonezamvugo nk’umunyamahanga wese. Yatanze interview kuri Discovery Channel ku itariki 26/10/2008.
    Twavuga na none nka Astrid L. muri Norvege (1941), Judi Roberts muri USA (1999), Kay Russell (2010), Leanne Rowe (2013), Sarah Colwill (2013), etc.
    Reference
    https://fr.wikipedia.org/wiki/Syndrome_de_l%27accent_%C3%A9tranger

Comments are closed.

en_USEnglish