Digiqole ad

Umuhungu wa Osama Bin Laden ari gupiganira amasoko mu igikombe cy’Isi cya 2022

Omar bin Laden ashobora gushingwa kubaka zimwe mu nyubako zizakoreshwa mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Omar ni umuhungu wa kane mu bakuru ba OSAMA bin Laden, ari gupigana muri za kontaro za miliyari z’amadorari n’abagamije kubaka bene izo nyubako zizifashishwa.

Abo yasize barakataje/ Photo AP
Abo yasize barakataje/ Photo AP

Ku myaka 31 gusa, Omar wigeze kujya mu nkambi yateguraga abiyahuzi mu gihe yari umusore muto ndetse akaza kubonwa ari kumwe na se muri icyo gihe, nyuma akaza kubivamo, ubu ashobora gutsindira iryo soko yavanamo za miliyoni z’amadorari z’inyungu zivuye muri Football.

Uyu mugabo wavukiye muri Arabia Saoudite arapiganira kubaka inzira zica munsi zizajya zihuza za Stade mu mujyi wa Doha.

Avuga ko ashaka kubaka i Doha Metro ica munsi akanakora ibijyanye n’ibimera hafi y’amastade n’imishinga y’inyubako z’amazi kuri stade, kuri we ngo hari imyaka 10 yo kwitegura kandi ngo arifuza kubikora neza uko bishoboka. Mbere y’uko uku kwezi kurangira ngo azatanga umushinga we upiganwe n’iyabandi.

Nyuma y’urupfu rwa se, icyo gihe uyu musore yabwiye The Sun ati: “ Namukundaga cyane, yari data. Sinemeraga ibyo akora. Jye nkunda amahoro, ariko ibyo ntibivuze ko ntamukundaga nka data”.

Omar bin Laden
Omar bin Laden ashobora kurya n’ayo muri ruhago

Kompanyi yashinze yitwa “Qatar Bin Laden Group” nitsindira iri soko izaba yiyongereye muri nyinshi zizungukira muri iki gikorwa cy’umupira w’amaguru kizakurikira igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera muri Russia nyuma y’icyo mu 2014 kizabera muri Brazil.

Muri Qatar mu gihe cy’impeshyi mu gikombe cy’Isi, hagera ku bushyuhe bwa dogere 50, muri iki gihugu kandi kunywa inzoga ntibyemewe cyereka muri Hotel nke zibifitiye uburenganzira.

Naho Bin Laden we n’ubwo yasize umugani, ashobora kuba atarasize imbwa.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu musore ndumva wa mugani atazira ibyaha bya se afite uburenganzira ku isoko rya ba rwiyemezamirimo.

  • vraiment Bin laden yasize umugani ariko mubyo yasize harimo abagabo,kandi koko ndemeye umutu abyara umubiri ntabyara umutima,

  • UYU MUSORE TUMWIFURIJE INTSINZI MWIRI PIGANWA KANDI BIGARAGAREKO ARUMUHANGA AZABISHOBORA,

  • Erega nimugihe umuryango wabo ufite ubwenge ndetse na mafar nase yar Ingr

  • Sha ndumva ntamwizera pe! Ahubwo azubaka stade ayishyiremo Bomb arimbure imbaga!? Icyo mutazi ni famille y’ibyihebe.

    • nanjye ndumva binteye ubwoba yazihemura ko abarabu badakina ra gusa niba adafite umutima nkuwa se na mwifuriza amahirwe.

  • Nagerageze amahirwe ye

  • mwifurije kuzatsindira,isoko

Comments are closed.

en_USEnglish