Digiqole ad

Umuhanzi wese wari muri Salax Awards (Gospel) agiye guhembwa 35,000

Mu rwego rwo guteza imbere gospel yo mu Rwanda abahanzi batanu bari mu cyiciro cya Gospel muri Salax Awards 2013 bazahembwa amafaranga ibihumbi 35,000 y’u Rwanda.

Patient Bizimana wari mu cyiciro cya Gospel ni umwe muzahahembwa ibihumbi 3,5000
Patient Bizimana wari mu cyiciro cya Gospel ni umwe muzahahembwa ibihumbi 3,5000

Nkuko twabitangarijwe na KANOBANA R. Judo umuyobozi wa Positive Production Events, ngo nk’abantu bafasha ubuhanzi mu Rwanda kandi bakunda Gospel music, bishyize hamwe ku nshuro ya kabiri bashaka ibindi bihembo bagenera abahanzi ba gospel bose uko ari batanu batoranyijwe kwitabira Salax Awards.

Ibi ngo bakabikora mu rwego rwo guhesha agaciro abahanzi ba gospel bari muri Salax Awards yabaye muri weekend ishize ndetse ngo ni ugufasha abo bahanzi kunyurwa nibyo bakora ntibifuze kubivamo.

Mwungura James umujyanama wa Liliane Kabaganza (Manager) akaba numwe mu batanze amafaranga yo gushigikira iki gikorwa yagize ati “Hari byinshi bigomba gukorwa kugira ngo umuhanzi wa Gospel anezerwe kandi aboneko hari abamushigikiye.”

Umuhanzi Bahati Alphonse we yagize ati “Ntago tunezezwa no kumva ko hari umuhanzi wavuye muri gospel agatangira kuririmba indirimbo zisanzwe akenshi bikitirirwa ko ari ukudashyigikirwa cyangwa kubura inkunga iyo ariyo yose, kuko muri gospel nta kintu cyaburamo abantu bishyize hamwe.”

Iki gikorwa cyo gushyigikira abahanzi ba gospel muri Salax Awards kibaye ku nshuro ya kabiri, kuko umwaka ushize buri muhanzi wa gospel yabonye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw), gusa uyu mwaka buri muhanzi muri batanu bari muri Salax Awards azahabwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000Frw), mu gihe Alarme Ministries yatwaye Salax Awards muri izakorerwe indirimbo y’amajwi niy’amashusho ndetse ifashwe mu itegurwa ryo kumurika album yayo.

Patrick Kanyamibwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • 35000 byose byose! Ko bagiye gukuka ni ukwitwaza igitiyo uziko burya mwalimu ndi akaga nsigaye nganya n’abastar ubutunzi?

  • 35,000frw atakora n’indirimbo ubwo nayo ni amafaranga yo gushyira mu binyamakuru ngo wafashije umuhanzi.Uko ni ugusuzugura abo bahanzi ahubwo ayo ngayo wahura na we ukayamuha ariko si ngombwa kuyashyira mu itangazamakuru ari make bingana gutyo.

  • esperons ke ca soit une blague. Kuko 35000rwf atanabajyana muri resto ngo abahaze, dore ko muri studio ari urundi rwego. Cg ni 350.000 rwf nibura. Mbega motivation, cg nuko muziko aba gospel banywa fanta niyo mpamvu mwabarangije???

    Kuko ayo uyahaye Riderman ntabwo yamushyira horo!!!

  • N’agato kava ku iguye, ntabwo 35 ari igihembo, ahubwo ni igarazabushake. Ubashije kumva neza ubwitange bw’ababa bayatanze waha agaciro iki gihembo. Bivuze ngo abafite ubushobozi nibaha agaciro Gospel nayo bazajya bayigenera igihembo gishyitse nka Hip-hop cg RNB. Courage

  • hahahahaha mbega salax abastar basigaye banganya cash naba korodofensi hahaha!!!!!

  • Ibi bintu ni byiza niba nasomwe iyi nkuru neza aya 35.000 azahabawa buri muhanzi uko ari 5 bari muri gospel category muri Salax hanyumwa uwayitwaye we azahembwa nabategura kino gikorwa (Ikirezi). Rero nubwo hari abari kuyita make biterwa ni make uhereye kuki? Kuko aya azahabwa nuwatsinzwe cyangwa utayitwaye mu gihe muzindi categories ho uwatsinzwe cyangwa utaratwaye iyi Salax we ntacyo azabona ndavuga ibindi bice uvanyemo Gospel. Aba bantu babikora Imana ibahe umugisha kandi ibongerere hanyuma nabandi babafashe kubijyamo kugirango naya mafaranga yiyongera kuko ndumva umwaka ushize abantu barahawe 50.000 kuri buri muntu nubwo bari bane uyu mwaka bakaba bari batanu. Uru rubuga narwo Imana ihe umugisha banyirwa nabaruko, turarukunda cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish